‘Uruntu runtu’ hagati ya Rayon Sports n’Akarere ka Nyanza
Nta ruhande rushaka kugaragaza kutavuga rumwe kuri kuvugwa hagati y’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza na Rayon Sports Ltd. Ubwumvikane bucye abari muri iyi kipe babwiye Umuseke ko bwatangiye kugaragara ahanini muri iki gihe cyo kugura no kugurisha abakinnyi.
Amakuru agera k’Umuseke aravuga ko hariho kutumvikana hagati y’umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Abdallah Murenzi n’ubuyobozi bwa Rayon Sports buriho ubu. Murenzi akaba yari umuyobozi wa Rayon Sports wavanyweho n’amabwiriza y’Urwego rw’Umuvunyi asaba abayobozi b’inzego za Leta gushyira hasi izindi nshingano zitareba imiyoborere.
Rayon Sports imaze iminsi ishaka nibura abakinnyi batatu beza nk’uko byatangajwe n’umutoza wayo mushya. Ibi ariko kugeza ubu byari bitarashoboka kubera ikibazo cy’amikoro. Nubwo hari abemeza ko atari amikoro ahubwo ari ubwumvikane bucye hagati y’abo bayobozi.
Akarere ka Nyanza gafitanye amasezerano y’imyaka itatu na Rayon Sports Ltd y’uko ikipe izacungwa n’Akarere kazajya kanayiha miliyoni 40 ku mwaka, amafaranga Rayon Sports nayo yinjije ku bibuga cyangwa mu baterankunga akakirwa, akabikwa kandi agacungwa n’Akarere ka Nyanza ari nako kagena uko akoreshwa. Aya masezerano akaba yarasinywe ubwo Rayon yasubiraga ku ivuko i Nyanza.
Amafaranga ubu atangwa n’Akarere ka Nyanza, bityo umukinnyi ugurwa ngo bikaba ngombwa ko agomba kuba yemejwe n’ubuyobozi bwako, bikamera nko kunaniza abayobozi ba Rayon Sports nk’uko bamwe muri iyi kipe babyemeza.
‘Affaire’ Djamal Mwiseneza
Umwe mu bayobozi ba Rayon Sports utifuje gutangazwa amazina avuga ko kuba Djamal Mwiseneza, umukinnyi warerewe muri Rayon yarayivuyemo akigira muri mukeba APR FC byaratewe n’uko ubuyobozi bw’Akarere bwimanye amafaranga Djamal yari yumvikanye na Rayon Sports Ltd.
Uyu muyobozi ati “Twe twari twamaze kumvikana na Djamal kandi twari tukimukeneye ariko twarananijwe kuko aho twagombaga gukura amafaranga (mu karere) bayatwimye.”
Affaire Sina Jerome na Mussa Mutuyimana isa n’iyerekanye uku guhangana
Kuza kw’aba bakinnyi muri Rayon Sports byatangiye gututumba kuva mu cyumweru gishize ubwo ubuyobozi bw’ikipe ya Police FC bwemezaga ko butazakinisha abakinnyi bahinduriwe amazina kandi biherutse kugira ingaruka mbi ku ikipe y’igihugu y’u Rwanda.
Abakinnyi ba Police FC Mussa Mutuyimana, Sina Jeroma, Peter Kagabo na Mussa Habimana bivugwa ko bahinduriwe amazina bisanze hanze.
Kuva kuwa 14 Nzeri abakinnyi Mutuyimana Mussa na Sina Jerome batangiye kunugwanugwa ko basinye muri Rayon Sports.
Ndetse mbere amakuru agera k’Umuseke avuga ko mu minsi ishize Sina Jerome yumvikanye na Rayon Sports kuza aguzwe miliyoni imwe cyane ko yari yarangije amasezerano n’ikipe ya Police FC ariko hakabura amafaranga macye kuyo yari yatse.
Uyu muyobozi ati “mu minsi mike ishize twumvikanye na Sina Jerome atwaka miliyoni imwe ya ‘recrutement’ n’umushara w’ibihumbi 400 by’amanyarwanda buri kwezi, ariko twapfuye ibihumbi 50 gusa kuko Akarere ko kavugaga ko tutamurengereza 350 000 frw.”
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 17 Nzeri Murenzi Abdallah umuyobozi w’Akarere ka yatangarije Radio 10 ko yatumwe n’umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sport (Ntampaka Theogene) ngo amuhagararire mu biganiro n’ikipe ya Police FC mu igurwa ry’abakinnyi babiri bakiniraga iyi kipe Mutuyimana Mussa na Sina Jerome.
Murenzi ati “Natumwe n’ubuyobozi bwa Rayon Sports, kandi ayo makuru niyo iby’ingenzi twe na Police FC twabigezeho, aba bakinnyi muzababona mu ikipe ya Rayon Sport muri shampiyona, twabasinyishije imyaka ibiri.”
Umwe mu bayobozi ba Rayon Sports Ltd ariko we mu gitondo cya none yahakanye aya makuru avuga ko ntabyo bazi.
Ati “Ibyo bintu turi kubyumva mu itangazamakuru ariko twe nka Rayon Sports nta biganiro n’ikipe ya Police FC turimo.. Nimutegereze ubwo murabimenya.”
Abajijwe niba wenda umuyobozi wa Rayon Sports, Theogene Ntampaka ataba ariwe ubizi akaba atarabimubwira.Ati “ Ntacyo perezida abazi cya Rayon Sport mba ntazi nongere mbisubiremo, none se ko dusangira amakuru. ”
Uku kunyuranya ku cyemezo kimwe gusa n’ukugaragaza ukutumvikana kuri muri Rayon Sports n’umufatanyabikorwa wayo, Akarere ka Nyanza.
Rayon Sports uyu munsi nibwo yahise itanga amazina y’abakinnyi izakinisha shampionat itaha hariho n’aba yatangaje ko yaguze none:
Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW
21 Comments
Nta kibazo cyo kutumvikana gihari,nonese mwigeze mubaza ba nyiri ubwite bababwira ko hari ikibazo.
Icyo tuzi Mayor Murenzi ntabwo ashakira Rayon Sport ikibi kuko yagaragaje ko ari ikipe yakwitangira uko bishoboka kandi akayifasha kugera ku ntego mu bushobozi bwe. Nubwo rero amabwiriza yavuye ku muvunnyi yatumye Mayor aba avuye mu buyobozi bw`ikipe, mu bunararibonye bwe na negotiation skills agira ntabwo akwiye kutagishwa inama ngo afashe aho bishoboka mu ishiraniro nk`iri. Naho Djamal we rwose kuba bataramwemereye ibyo yasabaga ni uko yakabije kandi kuba umuntu yarakuriye mu ikipe ariko ntiyumve ko nawe agomba kuyigira iye ahubwo akayigira icyanzu cyo kuyica ibidakwiya kubera abakeba bari babiri inyuma ntabwo ari byiza. Ntabwo rwose urwego yariho rukwiranye n`amafaranga yakaga kandi simpamya ko no muri APR bayamuhaye. Sina Jerome uretse ikibazo cya discipline ubundi ni umukinnyi nta n`aho ahuriye na Djamal uwo. Ahubwo iyo affaire ya Sina na Moussa ibe yaciyemo neza.
Mudusobanurire aho mwavuze ngo umwe mu bayobozi ba rayon sports? Ninde?
Nanjye ndunga mu ry’uwitwa Emmy nibaza uwo muyobozi wa Rayon Sports utavugwa izina kandi wumva ngo ibyo President w’ikipe azi nawe aba abizi ninde? Ashinzwe iki ku buryo yumva agomba kumenyeshwa gahunda zose z’ikipe harimo n’izikiganirwaho zitaraba official? Nkurikije ibyo nasomye mbona ari umuntu wo hasi niba yiyita ko ari mu buyobozi, cyangwa ari umuntu uri aho wo gushyushya imitwe y’abantu gusa kuko iyo aba umuyobozi aba yabanje akavugana n’abo bireba bose mbere yo kujya kwitaranga mu binyamakuru! Nta runtu runtu ntekereza ko ruri muri Rayon Sports ahubwo ni pression yo mu minsi ya nyuma ya za transfers iri kuvugisha bamwe amagambo adafite aho ahuriye n’ukuri, rimwe na rimwe afite n’inyungu z’abantu zibyihishe inyuma. Bip Up Rayon…
Mayor wacu turamwemera sana.ntawundi wakora ibishimisha aba Rayon kurururwego usibye Mr.Abdallah congs kndi Nyagasani akurinde mubuzima bwawe bwose
Hahahaha Aba rayon muransekeje nagizengo mugira imyiryane kubibuga gusaaa none no murimwe irimoo!!!! Lol ntawabarenganyaaaa
Ikipe iyoborwa n’uhemba abakinnyi!
Mbabarira yewe mbabarira gutsinda uhemba abakinnyi bigomba ubuhanga!
Aberetse nyine power!
Mwirinde abo bashaka kubateranya, mutahirize umugozi umwe gusa. Mwirinde amagambo mukore igikwiye.
Mayor wacu, Mayor wacu….oyeee Murenzi. Ca akaduruvayo k’abashaka gukirira muri recrutement. Umwe wavuze ngo Djamal yakagaga 9M nyuma akaza kugurwa 4m (+2) ntiyari kwibikaho icyo kinyuranyo???!!! cg muzi ko tuba tutabona? Murenzi ndagushyigikiye abatagushaka ni babandi batwinjiriye batumwe.
Nabivuze kuva kera ko Rayon uretse Imana kuyitwarira naho ubundi amatiriganya yayo ntateze kurangira. Wowe wabonye ikipe ifanwa n’igihugu cyose ariko ikabura udufaranga two kugura abakinnyi nukuntu abakinnyi ino aha bahendutse!! (ni nko kugura inyanya).
Ayo makimbirane ntahandi yaturuka uretse kuba Mayor atabemerera gukora ibyo bishakiye (mayor ni serious). None se niba Police FC yirukana abakinnyi ikeka ko bahinduriwe amazina kandi twese tuzi ingaruka byagize ku masazi nako amavubi kuki rayon yo ibasamira hejuru!!
Njye mpora mbwira aba rayon ko uwampa ubushobozi nayisiba ikava ku rutonde rw’amakipe naho ibyo kuvuga ngo idahari nta football yaba mu rwanda baribeshya. 1.Igihugu nta budget gikura muri sport kuburyo wavuga ngo FERWAFA hari icyo yinjiza uretse gusohora. 2.Hari indi myidagaduro ihesha isura nziza igihugu kuruta kandi football aho guhesha igihugu isura nziza ahubwo iragisebya (urugero nko kubona igihugu gihora gitsindwa or ikibazo cyo guhora duhanwa kubera gukinisha abanyamahanga bashugurikiwe ibyangombwa).
Espoir oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee
wowe uvuga ngo wasiba Rayon sport hahaaaa….waravutse urayisanga uzanarinda ujya mu nda y’isi uyisige…uzagire urugendo rwiza
nanjye ntyo!
Ubundi iyabaye byari ibishoboka mayor akayobora rayons sport naho ubundi imikorere mibi, kudafata ingamba z’igihe kirambye bituma ikipe idakomera. Bravo Mayor
Ni byiza da, ariko bariya banyamahanga basubirane amazina yabo, Sina Jerome, Mutuyimana Moussa , Serugendo Arafat n’abandi bitazaduteza ibibazo…….
jye ndagaya uyu munyamakuru wanditse ibi ngo umwe mubayobozi ba RS FC!Ninde se ushinzwe kuvugira ikipe kdi utanivuga izina n’icyo ashinzwe?ahubwo ni umukeba ushaka gushyushya imitwe abantu, ni muhumure abantu SIBOMANA, Rayon izabaho igihe cyose
Ariko se mwagiye mureka gukabya inkuru. Niba Mayor yaratumwe na Prezida w’ikipe kumvikana na Police akagenda agasohoza ubutumwa akagura abakinnyi akabazana, ikindi muvuga ko batumvukanaho ni iki?
Cyangwa muba mushaka ibishyushye gusa! Kuba bajya impaka ku micungire y’ikipe cyangwa ku bigomba guhabwa abakinnyi ni ibisanzwe ntawe upfa gutanga amafaranga uko yiboneye hagomba kubaho ubwumvikane.
Mutegereze murebe gusa, Rayon iragarutse aba bari kuvuga amacakubiri ni abatayifuriza ibyiza. Dore ikipe mpanze, muri shampionnat: Mu izamu, Bakame. Inyuma: James,Abouba, Makenzi Faustin or Alype. Hagati, Leo, Mussa, Robert. Ku mpande. Faud na Kanombe. Rutahizamu, Sina Jerome. Hagati bafasha imbere n’inyuma. 11 mbanjemo ni aba, wowe urabibona ute? Ahasigaye ni aho umutoza abakinnyi barahari.
ahubwo moyer wacu arekuye rayon sport noneho ntiyazongera no kubyuka kuko we azi ibyo akora naho abo bandi badashaka no kwigaragaza naburunwa gusa?
mwese ba karimi ka shyari muyireke iyo team! izabaho forever… que vous le vouliez ou non!
wowe uvuga gusiba rayon sport, uzabanze usibe izina ryawe kuko wenda wakwibeshya ko ubifitiye uburenganzira, ubwo ndavuga kwiyahura naho Rayon izabaho kugeza umwana w’Imana agarutse gutwara abamukoreye
Nyabuneka mwamfura mwe ni mwumvikane, byo biraboneka ko harimo ubwumvikane bucye kuva aho Skoll imeneyemo amafaranga, ukeka ko azaryaho aribeshya ubu dufite ubuzima gatozi abanyamuryango tuzzajya dukora Audit buri mezi atandatu uwo bizafata yaba Mayor yaba Prezida nti bizmugwa amahoro, ariko Mayor wikitwaza amategegeko ngo uparalyse ubuyobozi wasizeho, wadukoreye neza ariko ushobora kuzarangiza ubaye ruvumwa, niba ibivugwa ari byo.
Comments are closed.