Digiqole ad

England: Brian Lara yakusanyije miliyoni 40 yo kubaka Stade mu Rwanda

Ku cyumweru tariki 14 Nzeri, igihangange ku Isi mu mukino wa Cricket Brian Lara ukomoka mu gihugu cya Trinidad and Tobago yakusanyije Ama-Euro ibihumbi 50 (50 000 £) ajya kungana na miliyoni 44 300 000 z’amafaranga y’u Rwanda mu gikorwa yatangiye cyo gushakira inkunga umushinga wo kubaka Stade y’Umukino wa Cricket mu Rwanda.

Brian Lara (Iburyo) ku mukino yakusanyijemo asaga Miliyoni 40 yo kubaka Stade y'umukino wa Cricket mu Rwanda
Brian Lara (Iburyo) ku mukino yakusanyijemo asaga Miliyoni 40 yo kubaka Stade y’umukino wa Cricket mu Rwanda

Iyi nkunga yayikusanyije mu mukino witabiriwe n’ibihangange mu mukino wa Cricket bitandukanye nk’uwahoze ari Kapiteni w’Ikipe y’igihugu y’Ubwongereza ya Cricket Andrew Strauss, Matthew Hoggard, Heather Knight wahoze yungirije Kapiteni w’Ikipe y’Ubwongereza y’Abagore, umwana muto Dee Jarvis n’abandi batandukanye bazwi muri uyu mukino.

Uyu mukino wabereye ku kibuga cyitwa “picturesque Wormsley Cricket Ground” kiri mu muri Buckingham-shire mu Majyepfo y’Uburasirazuba bw’Ubwongereza.

Lara amaze igihe akangurira abantu batandukanye gushyigikira ubukangurambaga bwiswe “Rwanda Cricket Stadium Foundation (RCSF)” bugamije gukusanya inkunga yo kubaka Stade mpuzamahanga y’umukino wa Cricket muri Kigali nka kimwe mu bikorwa remezo kizafasha ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda guteza imbere uyu mukino.

Kimwe mu bintu byakoze ku mutima wa Lara bigatuma ashyira imbaraga mu gushyigikira umukino wa Cricket mu Rwanda, ngo ni uko mu gihe mu mwaka wa 1994 yari mu bihe byiza atazibagirwa, yaje gusanga hari abandi bari mu bihe bibi bya Jenoside nabo badashobora kuzibagirwa.

Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka iyi stade izafasha guteza imbere impano z’umukino wa Cricket mu Banyarwanda n’Abanyarwandakazi izatangira gukinirwaho muri Nzeri 2015 ngo biramutse bigenze nk’uko biteganyijwe.

Nyuma y’umukino, Lara wari wishimiye ukuntu igikorwa cyabonye abagishyigikira benshi yavuze ko ashyigikiye umushinga wo guteza imbere umukino wa Cricket mu Rwanda kuko azi ko hari impano nyinshi ariko zirimo gupfa ubusa kubera kubura ibikorwa remezo byabugenewe.

Yagize ati “Mu myaka 20 ishize igihugu (Rwanda) cyateye intambwe nini kandi siporo nayo ishobora kugira uruhare muri uko kubaka iterambere. Stade niyuzura ku bufatanye n’Abanyarwanda, bizatuma umukino wa Cricket ushinga imizi mu gihugu cyiza.”

Ed Pearson, umuyobozi w’ubu bukangurambaga bwo gushakira inkunga iyubakwa rya Stade ya Cricket mu Rwanda yashimiye abantu bose bitabiriye impuruza yabo, kuko babafashije kugera ku ntego bari barihaye, ndetse aboneraho no gutangaza ko batarekeye aho ahubwo bagiye gutegura n’ibindi bikorwa bizabafasha kurushaho gukusanya amafaranga ahagije kuko ayabonetse adahagije.

Intego y’uyu mushinga ni ugukusanya £600,000 yakoreshwa mu gutunganya stade ya cricket mu Rwanda.

 

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • ni byiza

  • Safi sana

Comments are closed.

en_USEnglish