Digiqole ad

CEPGL: Amahirwe ku rubyiruko yo gutsindira igihembo cya € 25 000

Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ifatanyije n’Umuryango w’Ubukungu mu bihugu bigize ibiyaga bigari (CEPGL) batangiye igikorwa cyo gufasha urubyiruko guteza imbere imishinga igamije guteza imbere umuco w’amahoro, no gufasha urubyiruko kwiga ubumenyi ngiro bw’igihe gito, imishinga myiza ikazegukana igihembo cy’ama Euro 25 000 (Frw miliyoni 22).

Imiryango y’Urubyiruko  cyangwa andi matsinda rubarizwamo, ibigo by’urubyiruko bashobora gupiganirwa gutsindira gutegura no gushyira mu bikorwa ibisabwa n’umuryango CEPGL nk’uko bigaraga mu mabwiriza agenga ipiganwa.

Umushinga uri mu bigomba gukorwa ntukwiye kurenza ibihumbi 25 by’ama Euro arenga gato miliyoni 22 z’amafaranga y’u Rwanda.

Inama z’Igihugu z’Urubyiruko mu Burundi, U Rwanda na Republika iharanira demokarasi ya Congo ni zo zizakira abasaba nyuma na zo zitoranyemo bane bazoherezwa ku cyicaro cya CEPGL havemo umwe uzatsinda muri buri gihugu.

Mu mwaka wa 2012 na 2013, ni bwo CEPGL yatangiye gushyira mu bikorwa iyi gahunda yayo yo gufasha urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18-25 mu guhuza ibikorwa byubaka amahoro no gukora ibikorwa bibyara inyungu kandi byigisha urubyiruko ubumenyingiro.

Umuryango CEPGL urasaba ko amadosiye agomba koherezwa mu rurimi rw’Igifaransa gusa, aho bitagomba kurenga tariki ya 24 Ukwakira 2014.

Mushobora gusoma amabwiriza arambuye agenga abifuza guhatana kuri http://www.nyc.gov.rw/nl/soma-birambuye/article/936/

NYC

0 Comment

  • aya ni amahirwe akomeye kurubyiruko rwacu , kandi burya ngo amahirwe aza rimwe mubuzima, ikindi mugerageze munanirwe , ariko ntimunanirwe no kugerageza rwose

  • aya ni amahirwe aza rimwe mubuzima urubyiruko rwagafatiranye ikindi kandi bagatinyuka , abenshi usanga batinya kugerageza , aho kugerageza ngo batsindwe ugasanga batsindwa no kugerageza

  • urubyiruko rw’u Rwanda rubonye umwanya wo guhangana n’amahanga yandi ngo rwerekane ibyo rwagezeho kandi ndizera ko ruzatsinda kuko ibikorwa byarwo ari nta makemwa. bene amaguru ngurwo urukwavu maze ari mafaranga azatahe iwacu

  • Mbega amahirwe we!!! Inama y’Igihugu y’Urubyiruko murakoze!

Comments are closed.

en_USEnglish