Kampala: 19 bikekwa ko ari aba al-Shabab bafatanywe ibisasu
Polisi mu gihugu cya Uganda yatangaje ko yafashe ibikoresho byinshi bikorwamo ibisasu mu mukwabo yakoze ku bantu bikekwa ko ari abo mu mutwe wa Islam wa al-Shabab urwanya leta ya Somalia.
Inzego z’ubuyobozi zavuze ko agatsiko k’ibyihebe kateguraga ibitero mu mujyi wa Kampala. Abantu 19 batawe muri yombi, barahatwa ibibazo ku migambi bari bafite nk’uko bivugwa n’umuvugizi wa Polisi.
Uganda yari imaze igihe iri ku nkeke nyuma y’aho umuyobozi wa Shabab, Ahmed Abdi Godane, muri uku kwezi yiciwe n’ibitero by’indege itagira umudereva ya Amerika, uyu mutwe ugahita utangaza ko uzihorera.
Mu cyumweru gishize, ambasade ya US i Kampala yaburiye inzego z’umutekano muri Uganda n’abaturage bayo ko hashobora kuba ibitero byo kwihorera nyuma y’urupfu rwa Godane tariki ya 2 Nzeri.
Amerika yaje gukuraho impungenge z’umutekano ku cyumweru ubwo yatangaza ko ‘imigambi mibi ya al-Shabab yaburijwemo.’
BBC iravuga ko hari impungenge ko hashobora kuzaba ibindi bitero bya al-Shabab. Minisitiri w’Itumanaho, Rose Namayanja yaburiye abaturage ko bagomba kuba maso mu gihe inzego z’ubuyobozi zikomeje iperereza ku bitero.
Namayanja ati “Umugambi w’ibitero uracyahari. Turashaka gukora ibishoboka byose tugaca intege abakora iterabwoba tukemeza ko nta bagihari.”
Polisi muri Uganda yatangaje ko abakekwaho gukorana na al-Shabab bari bafite imigambi yo kugaba ibitero mu mujyi wa wa Kampala no mu yindi mijyi mu mpera z’iki cyumweru kirangiye.
Umuvugizi wa Polisi, Fred Enanga yagize ati “Turakora iperereza ku bantu 19 kugira ngo ibyo batubwira bifashe iperereza.”
Yatangaje ko abakekwa bafatanywe ibintu biturika byinshi byari gukoreshwa mu gikorwa cy’iterabwoba, akaba yavuze ko imigambi yabo yigaragazaga.
Abafashwe bose ni abanyamahanga. Ingabo za Uganda ziri muri Somalia mu butumwa bw’amahoro bwa Amisom, aho zihanganye n’umutwe wa al-Shabab.
Leta ya Uganda ivuga ko yatanze amakuru ku nzego z’ubutasi za US, zikagaba igitero cyahitanye umuyobozi wa al-Shabab Ahmed Godane.
Al-Shabab yahise itangaza ko izihorera. Uyu mutwe kandi urwanya leta ya Somalia, wahise ushyiraho Ahmad Umar nk’umuyobozi mushya.
Mu 2010 Shabab yigambye igitero cyahitanye abantu 76 mu mujyi wa Kampala ubwo hari ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi.
Icyo gihe Ahmed Godane yatangaje ko icyo gitero ari igisubizo ku gihugu cya Uganda cyohereje ingabo zo kwifatanya n’iz’Ubumwe bwa Afurika kurwana kuri leta ya Somalia.
UM– USEKE.RW