Digiqole ad

Ruhezamihigo yasabye 10 000$ ngo aze gukinira u Rwanda

Nyuma y’uko umutoza w’ikipe y’igihugu ahamagaye ikipe izitabira imikino ya akarere ka gatanu (zoneV),Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’umukino w’intoki wa Basketball Hamza Ruhezamihigo yanze kwitabira ubu butumire adahawe ibihumbi icumi by’amadorali nkuko ubuyobozi bwa FERWABA bwabitangaje.

Hamza Ruhezamihigo
Hamza Ruhezamihigo

Aganira n’itangazamakuru umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Basketball Richard Mutabazi yatangaje ko Hmaza yasabye amafaranga Federasiyo idafite.

Mutabazi ati “Twe twaramutumiye kuko umutoza yari yatubwiye ko amukenye kimwe n’abandi bakina hanze ariko  we yatubwiye ko atabonye 10 000 $ ataza.

Mutabazi akomeza avuga ko bamusubije ko ayo mafaranga ntayo Federasiyo yabona  ahubwo yaza akitanga nk’uko asanzwe abikora.

Ati “Twamusobanuriye ko ubwo bushobozi ntabuhari ndetse tumwemerera ibyo tuzaha n’abandi ariko we yatubwiye ko bidashoboka

Richard Mutabazi
Richard Mutabazi aganira n’abanyamakuru

Ruhezamihigo wakinnye igihe kinini mu ikipe ya Concordia muri Canada, ari mu bakinnyi bakiniye imikino myinshi ikipe y’igihugu y’u Rwanda. Kugeza ubu ntacyo aratangaza ku byamuvuzweho.

Mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka FERWABA yari yatangaje ko uyu mukinnyi w’imyaka 29, yari yatangaje ko bamushyize mu bashinzwe tekiniki mu ikipe y’igihugu y’ingimbi.

Abandi bakinnyi b’abigize umwuga bakina hanze y’u Rwanda bamaze kugera mu gihugu kwifatanya n’abandi bakinnyi mu myitozo mbere y’uko berekeza mu gihugu cy’Uganda mu mpera z’uku kwezi mu mikino ya Akarere ka gatanu ni Kabange Kami ukina mu gihugu cya Uganda, Bradely Cameron, Gasana Kenny n’umukinnyi mushya uhamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu Gihana Nicolas ukina mu ikipe ya Nantes mu cyiciro cya kabiri mu gihugu cy’ubufaransa.

Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ariko ate akazi ngo aje gukinira ubuntu? Navunika ntazajya gusabiriza kuri rdpoit police ikajya ihamwirukana naho? Ubuse abo bayobora Federation bakorera ubuntu?

  • @ Kaka

    Sintekereza ko aba bakinnyi bakinira ubuntu ahubwo wenda ibyo babagenera ntibingana n’ibyo uriya mugabo ari gusaba! Niba ari ubuntu byo ntibyaba aribyo namba.
    Ndabona basket nayo bashaka kuyigira nka FERWAFA n’abakongomani bayo!!!

Comments are closed.

en_USEnglish