Digiqole ad

Patrick Kanyamibwa yashyinguwe

12 Nzeri – Abantu bagera ku 1500 bari i Rusororo guherekeza Patrick Kanyamibwa witabye Imana kuri uyu wa gatatu azize impanuka yo mu muhanda. Yashyinguwe mu irimbi rya Rusororo mu karere ka Gasabo.

Kenzo Kanyamibwa niwe washyinguye se
Kenzo Kanyamibwa niwe washyinguye se

Mu kumushyingura abantu bose bamuvuzeho bagaragaje ubwitange, umurava no kudacika intege kwa Kanyamibwa.

Uyu munyamakuru witabye Imana ku myaka 32 yakoraga cyane ibikorwa bijyanye no guteza imbere abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana. Yize ibijyanye n’itangazamakuru akora ku mbuga za Internet zitandukanye, ku maradio atandukanye ubu yakoraga kuri Family TV.

Yitabye Imana ari gutegurana n’abandi amarushanwa ya ‘Groove Awards’ yo guhemba abitwaye neza muri muzika yo guhimbaza Imana.

Aimable Twahirwa wavuze mu izina rya bagenzi be yavuze n’akababaro ubwitange bwa Kanyamibwa, ubwo yavugaga ko mu kabwibwi ko kuwa gatatu bari mu nama yo gutegura ‘Groove Awards’ maze bakabura Projecteur. Kanyamibwa w’umurava n’ubwitange nta kiguzi yahise afata moto ngo yihute ajye kuyizana nyamara nibwo bwa nyuma bamuheruka.

Twahirwa ati “Nabonye atinze ho gato muhamagara kuri Telephone ye nitabwa n’umukobwa ambwira ko akoze impanuka na moto, nyuma y’akanya gato nibwo twamenye ko ashizemo umwuka.”

Umuhanzi Patient Bizimana nawe muri ayo masaha yo kuwa gatatu ahagana saa moya z’ijoro yari kuri Centenary House ahakorera Family TV, ari nayo Kanyamibwa yari asigaye akoraho, amutegereje kuko bari bafitanye ikiganiro.

Amasaha bahanye ageze nawe yaramuhamagaye bamubwira ko yakoze impanuka, nyuma gato abwirwa ko ashizemo umwuka.

Patrick Kanyamibwa yaherekejwe n’abantu benshi barimo urungano rwe, abo biganye n’abo bakoranye aho yanyuze henshi.

Yavukiye mu karere ka Gakenke akurira i Gikondo mu mujyi wa Kigali.

Asize umugore n’umwana umwe w’umuhungu ari nawe wamushyinguye.

Inshuti zitandukanye zaje kumusezeraho
Inshuti zitandukanye zaje kumusezeraho
Umuhanzi Aime Uwimana yaje kumucurangira bwa nyuma
Umuhanzi Aime Uwimana yaje kumucurangira bwa nyuma
Abantu benshi batabaye umuryango wa Kanyamibwa
Abantu benshi batabaye umuryango wa Kanyamibwa
Agahinda ni kose ku maso y'abari aha i Rusororo
Agahinda ni kose ku maso y’abari aha i Rusororo
Mukuru wa Patrick Kanyamibwa hamwe n'umugore we
Mukuru wa Patrick Kanyamibwa hamwe n’umugore we
Umwana we aragaragaza agatege bya cyane
Umwana we aragaragaza agatege bya cyane
Gitwari, umwana we Kenzo yicaye ku ntebe yemye yumva ibyo bavuga kuri se witabye Imana
Gitwari, umwana we Kenzo yicaye ku ntebe yemye yumva ibyo bavuga kuri se witabye Imana
Mushiki we aravuga uko yabanaga neza na musaza we n'ubupfura bwe
Mushiki we aravuga uko yabanaga neza na musaza we n’ubupfura bwe
Buri wese avuga ko ari umugabo wakundaga Imana wanakoraga ibikorwa biyiganishaho
Buri wese avuga ko ari umugabo wakundaga Imana wanakoraga ibikorwa biyiganishaho
Abahanzi Simon Kabera(ibumoso), Dudu umurundi aherutse gufasha muri concert ye na Patient Bizimana inyuma ye
Abahanzi Simon Kabera(ibumoso), Dudu umurundi aherutse gufasha muri concert ye na Patient Bizimana inyuma ye
Twahirwa aravuga ubwitange bwa Kanyamibwa wagiye agiye kubazanira Projecteur ntagaruke
Twahirwa aravuga ubwitange bwa Kanyamibwa wagiye agiye kubazanira Projecteur ntagaruke
Inshuti n'abavandimwe batabaye ari benshi
Inshuti n’abavandimwe batabaye ari benshi
Bamwe mu bo bariho bafatanya gutegura 'Groove awards'
Bamwe mu bo bariho bafatanya gutegura ‘Groove awards’
Inshuti n'abavandimwe batabaye ari benshi
Inshuti n’abavandimwe batabaye ari benshi
Ababyeyi ba Patrick Kanyamibwa mu gahinda kubura umwe mu bana babo
Ababyeyi ba Patrick Kanyamibwa mu gahinda kubura umwe mu bana babo
Mukuru wa Kanyamibwa aravuga kuri murumuna we watabarutse
Mukuru wa Kanyamibwa aravuga kuri murumuna we watabarutse
Umubyeyi aravuga ku mwana we umusize
Umubyeyi aravuga ku mwana we umusize
Abantu benshi batabaye uyu muryango
Abantu benshi batabaye uyu muryango
Tijara Kabendera mu ntege nke ku rutugu rwa MC Tino
Tijara Kabendera mu ntege nke ku rutugu rwa MC Tino
Bambaye udupira turiho ishusho ye
Bambaye udupira turiho ishusho ye
Miss Rwanda 2012 Aurore Mutesi  (hagati) yaje guherekeza Kanyamibwa
Miss Rwanda 2012 Aurore Mutesi (hagati) yaje guherekeza Kanyamibwa
Yururutswa ngo umubiri we uruhukire aha
Yururutswa ngo umubiri we uruhukire aha
Umwana we na nyina umuteruye barashyira indabo ku mva ya Kanyamibwa
Umwana we na nyina umuteruye barashyira indabo ku mva ya Kanyamibwa
Aho umubiri we uruhukiye
Aho umubiri we uruhukiye
Abo bariho bafatanye gutegura 'Groove Awards'  ubu bamusezeye
Abo bariho bafatanye gutegura ‘Groove Awards’ ubu bamusezeye
Asize impfubyi n'umupfakazi
Asize impfubyi n’umupfakazi

Photos/Plaisir MUZOGEYE/UM– USEKE

Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Imana yakire uwatashye kandi abasigaye namwe mukomeze kwihangana.

  • Imana imwakire mu bayo

  • Imana imwakire mubayo kandi abasigaye mwihangane imana ibakomeze.

  • Imana imwakire.kandi yihanganishe abo asize.

  • NTACYO MBONA NAVUGA ARIKO IMANA YONYINE IRABIZI.

  • Imana imwakire mubayo kdi abasize bihangane.

  • Iruhukire mfura twakundaga urukundo urugwiro n’ubwitange wagiraga bibere isomo rikomeye twe dusigaye tuzusa icyivi cyawe .last your msg wampaye iPhoto yawe unshimira ugaragaza ibyishimo wamanitse inoki ebyeri ugira uti peace …..Rest in Peace brother

  • Ako burya koko Imana itwara abeza kare nyine ikajya kubahemba inabarinda kwandavura.abandi nabo tukab tugihabwa chance zo kwisubiraho.umugore we akomeze kwihangana kubyakira ntibyoroshye

  • Imana imwakire mu bayo!n’abasigaye bakomere!

  • Ndabahumuriza mwese abari umuryango we inshuti ze n’abavandimwe. Umukiranutsi ntabwo apfa arasinziira.

  • RIP ! Pole baby boy ! Yesu nise wapfubyi zose numugabo wabapfakazi

  • RIP

Comments are closed.

en_USEnglish