Digiqole ad

i Butare: Grenade yaturitse yica umwana umwe

Amajyepfo – Mu murenge wa Ngoma mu karere ka Huye mu kagari ka Butare ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 12 Nzeri igisasu cyo mu bwoko bwa grenade cyaturikanye umwana umwe kiramuhitana gikomeretsa abandi bantu babiri bari hafi ye nk’uko byemezwa n’umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo.

i Huye aho igisasu cyahitanye umwana
i Huye aho igisasu cyahitanye umwana

Chief Superintendent Hubert Gashagaza yabwiye Umuseke ko umwana umwe yariho yahira ubwatsi mu gashyamba kari munsi y’ikigo cya IPRC-Huye ahitwa mu Rwabayanga, atoragura grenade ayishyira mu mufuka arayizamukana maze ngo imuturikana ageze imbere gato iramuhitana ikomeretsa n’abandi bantu babiri bari hafi ye.

Christopher Bazirubwoba ukorera imirimo yo gusudira mu Rwabayanga yabwiye Umuseke ko yari mu kazi akumva igisasu kiraturitse maze hashira akanya akajya kureba nk’abandi.

Bazirubwoba yabwiye Umuseke ko bavugaga ko umwana yahitanye yariho atoragura ibyuma bita ‘injyamani’. Ibi byuma bishaje bakaba bagenda bakabigurisha n’abagura ibyuma.

Umwana iki gisasu cyaturikanye bamwe bavuga ko ngo yagihonzeho ashaka kubanza kureba icyo ari cyo maze kigahita kimuturikana kikamuhitana kigakomeretsa n’abari hafi ye.

Chief Superintendent Hubert Gashagaza yabwiye Umuseke ko bari kureba niba iki gisasu cyaba atari icya cyera kimaze igihe kinini aho, cyangwa se ari icya vuba.

Ahari IPRC-South hafi y’agashyamba cyaturikiyemo kera hahoze ishuri rya gisirikare ryitwaga ESSO

Elysee MUHIZI
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • RIP Atari ayawe ntakurara mu mubiri ariko sinzi ingamba zafatwa kuko abana bazadushiraho kubera ubutamenya mu kwezi gushize byabaye ku bana muri Ngoma district, ubu ni Huye. Hongere hasubizweho ubukangurambaga bukoresheje Radio naho ubundi abantu bamaze kwizera ko ibisasu byashize kandi atari ko bimeze.

Comments are closed.

en_USEnglish