Digiqole ad

Ndi Umunyarwanda muri za Gereza izafasha abafunze kureka kwinangira

Kuri uyu wa 9 Nzeli 2014, mu rwego rw’ibiganiro muri za Gereza intumwa za Komisiyo y’Ubumwe n’ubwiyunge zari muri Gereza ya Kimironko zigisha gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ aho hagiye gukorwa amatsinda yo kuganiriramo ngo kuko uburemere bw’ibyaha ntibutuma bafungurira imitima mu ruhame.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Ubumwe n'ubwiyunge n'umuyobozi wa Gereza ya Gasabo
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’ubwiyunge n’umuyobozi wa Gereza ya Gasabo

Muri bimwe mu biganiro bitangirwa muri za Gereza benshi bakunda gutandukira bakagaragaza ko nta butabera babonye kandi bamwe ari ukwinangira no kwima amatwi inyigisho baba bahawe.

Ubwo iyi gahunda yatangirizwaga muri Gereza y’akarere ka Gasabo iherereye ku Kimironko, bamwe bashimiye Leta ko ibagezaho gahunda zibafasha kumenya agaciro kabo ndetse zikabumvisha n’ubukana bw’icyaha cya Jenoside.

Gusa hari bamwe bakigaragara nk’abinangira bakagaragaza ko nta butabera babonye, abandi basaba Komisiyo y’Ubumwe n’ubwiyunge gutanga imbabazi rusange no ku batarazisabye.

Uwitwa Hitamanzi John ufingiye muri gereza ya Kimironko abona ko Komisiyo yakwiye gutanga imbabazi ku Banyarwanda bahemukiye abandi. Avuga ko kugira ngo Abahutu bajye gukora icyaha ndengakamere byaba byaratewe n’umujinya bamaranye igihe bityo ngo uwo mujinya hakwiye kugaragazwa icyawuteye.

Ati “Buriya burakari Abahutu babutewe n’iki? Buriya burakari nta kintu cyaba cyarabubateye kitajya kivugwa?”

Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’ubwiyunge yo ivuga ko gusaba imbabazi ari icyemezo cy’umuntu n’umutima we ko ari ugutura umutwaro. Iyi komisiyo ivuga kandi ko nta burakari umuntu yaterwa bwatuma akora ibyaha ndengakamere byabaye mu Rwanda harimo no kwihekura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’ubwiyunge Dr. Jean Baptiste Habyarimana avuga ko hari abantu benshi batanze imbabazi, ariko hari n’abazisabye, bityo gusaba imbabazi si inyungu za Komisiyo y’Igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge ahubwo ngo ni inyungu z’umutima w’umuntu wazisabye.

Yagize ati “Gusaba imbabazi bigomba kuva ku mutima wawe kandi nawe ubwawe biragufasha…iyo umuntu atwaye icyaha ku mutima ntacyo yakora agifite inkomanga. Gusa mu ndangagaciro za Ndi Umunyarwanda tugomba kuvugisha ukuri ndetse tugasaba imbabazi zuzuye.

Avuga ko hari abakinangiye aho kumva ibyo bigishwa bakagarura ibijyanye n’imanza zabo, bikaba byaba inzitizi mu mutima w’umuntu nubwo bitabuza gahunda ya Ndi Umunyarwanda gukomeza intego yiyemeje yo kubegera no kuganira byimbitse .

Dr. Jean Baptiste Habyarimana uyobora Komisiyo y’Ubumwe n’ubwiyunge ati “Buriya igikomeye ni ukubavugisha ku byo bakoze kuko bigoye kwemera icyaha ukagisabira imbabazi warakatiwe imyaka myinshi… kubivuga mu ruhame ntibyoroshye kubera uburemere bw’icyaha ariko nitubashyira mu matsinda bazatobora bavuge.”

Avuga ko urwego rwose waba urimo, waba warabonye ubutabera cyangwa utarabubona bitakwambura kuba uri Umunyarwanda. Yemeza ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda ari inzira yo kumenya uburemere bw’ibyo wakoze no gusobanura mu bwubahane ikibazo buri wese afite ku mutima.

Gereza si agahugu mu kandi

Kamali Theoneste uhagarariye Club y’ubumwe n’ubwiyunge muri Gereza ya Kimironko avuga ko gereza atari agahugu mu kandi kuko n’abafungiyemo bakurikira gahunda za Leta zose.

Yagize ati “Uyu muti wavuguswe na Leta y’Ubumwe, harimo ababyumva n’abatabyumva… ibi biganiro nibikorwa mu matsinda nibwo umuntu azifungurira (kwerekana akari ku mutima) undi.”

Avuga ko bamwe bitwaza ko batabonye ubutabera haba harimo abinangira umutima nubwo nta janisha n’ukuri kwabyo guhara. Kamali akemeza ko abafite iyo myumvire ari abo gusangwa ngo kuko abumva bararenganyijwe bashyiriweho uburyo babona ubutabera.

Bari bakurikiye ibiganiro
Bari bakurikiye ibiganiro
Bakurikiye ibiganiro
Bakurikiye ibiganiro
Batanze ibitekerezo bitandukanye
Batanze ibitekerezo bitandukanye
Abavuga ijambo ry'imana nabo barahari
Abavuga ijambo ry’imana nabo barahari

BIRORI Eric
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • None se ko bataka hakabura ubumva ahubwo bakababwira politike buriya bazahurira he? Umuntu arakubwira ko atabonye ubutabera ugafunga umutima ntubashe kumwumva, warangiza uti ndi umunyarwanda? Agaciro ke se yagakura mukarengane? Birakwiye ko abataka hagira ubumva, nyamara biri munshingano za komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge kuvuganira bariya bantu kugirango koko niba hari uwarenganyijwe abone ubutabera.

  • Icyo nabwira Umuhoza n’uko ntamuntu n’umwe wakatiwe wemera ko yakosheje abantu bose bashaka kuba abere kurenza guhanwa.

  • Uyu munyamakuru yakosora Kuko Dr. HABYARIMANA ntabwo ariwe President wa NURC ni UMUNYAMABANGA NSHINGWABIKORWA.

    Icyo nabwira Umuhoza n’uko ntamuntu n’umwe wakatiwe wemera ko yakosheje abantu bose bashaka kuba abere kurenza guhanwa.

  • erega ntawe utaka atababaye ! mwali mukwiye kumva nabo bataka ko barenganijwe kuko nibyo koko natwe nubwo twacitse kwicumu aliko halimo abarenganye benshi Kubera akagambane

Comments are closed.

en_USEnglish