Igitekerezo: Impamvu ingabo za RDF atari zo muti w’amahoro muri Gaza
Mu minsi ishize, Rabbi Shmuley Boteach yanditse igitekerezo kuri ‘The Times of Israel’ agaragaza ko ingabo z’u Rwanda (RDF) zaba igisubizo mu guhagarara hagati ya Israel na Palestine hakaboneka amahoro, icyo gihe urugamba rw’ibisasu n’ibimodoka by’intambara rwari rurimbanyije muri Gaza.
Jonathan Beloff ni umunyeshuri muri PhD mu ishuri ryitwa ‘School of Oriental and African Studies’ akora ubushakashatsi ku bijyanye n’akarere u Rwanda ruherereyemo, yagerageje gusubiza mwene wabo Rabbi http://blogs.timesofisrael.com/a-rwandan-solution-to-the-israelhamas-conflict/ yerekana ko ingabo z’u Rwanda zigiye muri Gaza hazamo impamvu za politiki kandi ko Israel na Palestine bitavugisha ukuri nk’uko ahandi RDF yagiye babigenze mu rwego rwo kumenya inkomoko nyayo y’amakimbirane no gushaka umuti urambye.
Jonathan Beloff wakoreye umuryango ‘National Commission for the Fight Against Genocide (Kigali, Rwanda), ndetse akanakoera ibigo ‘Woodrow Wilson International Center for Scholars, and Vad Vashem’ asanga kuba ahenshi u Rwanda rubungabunga umutekano hatari intambara zihuza ibihugu na byo byaba imbogamizi.
Atangira agira ati mu minsi ishize, Rabbi Shmuley Boteach yanditse agaragaza impamvu ingabo za RDF zaba igisubizo ku gushakira amahoro agace ka Gaza nyuma y’intambara yashyamiranyije ingabo za Israel n’umutwe wa Hamas.
Rabbi Boteach ni umwe mu bantu bazwi mu Rwanda ndetse akaba yaranditse izina ku rwego rumwe nk’umubwirizabutumwa Rick Warren.
Mu nkuru ye, yagerageje gusobanura impamvu ingabo za RDF zajyanwa muri Gaza agendeye ku isano iri hagati y’u Rwanda na Israel mu bijyanye no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ku bwo kuba ibihugu byombi bisangiye amateka n’imigambi y’iterambere.
Jonathan Beloff akomeza yandika ko umuryango wa Rabbi wakiriwe neza na Perezida Paul Kagame yewe ngo yishimiwe n’imbaga y’Abanyarwanda.
Ariko, mu cyegeranyo yakoze no kugerageza gushima u Rwanda hari byinshi biburamo nk’umuntu wageragezaga gusesengura byimbitse impamvu u Rwanda rwajya kubungabunga amahoro mu ntambara ya Israel na Palestinian.
Ndisegura kubivuga, ariko kohereza ingabo za RDF cyangwa abandi bashaka amahoro muri ako karere ntabwo byakemura intambara, nta nubwo kuba Israel yakwigarurira Gaza, na byo byazana igisubizo, nubwo byazavugwaho ikindi gihe.
Ingabo za RDF zizwi ku rwego mpuzamahanga mu kubungabunga umutekano ndetse abasaga 5000 bari mu bihugu nka Sudan y’Epfo, Centrafrica (CAR), Mali, Haiti n’ahandi ku Isi.
Izi ngabo zifite ibintu bitatu zihariye bizitandukanya n’abandi bajya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.
Ikintu cya mbere, ingabo za RDF zigerageza kwiga amakimbirane zagiye guhosha kugira ngo zibone umuti binyuze mu mahoro n’ubwiyunge.
Kuva mu 2014, ingabo za RDF zajyanywe mu gihugu cya CAR kugira ngo zigerageze kuzana umutekano nyuma y’imvururu hagati ya Séléka (abasilamu) n’inyeshyamba za anti-Balaka (abakiristu).
Ubundi abandi bajyanwa kugarura amahoro, baguma mu modoka zabo z’imitamenwa no mu birindiro byabo, ingabo z’u Rwanda zijya mu mijyi, mu byaro no mu baturanyi bakavugisha abaturage mu rwego rwo kwiga no kumva impamvu nyazo zateje amakimbirane no gushaka uburyo bwiza bwagarura ubumwe no kwiyubaka.
Ni gute u Rwanda rwakora ibintu nk’ibi muri Gaza?
Ingabo za RDF zaba zifungiranye muri Israel kuko agace ka Gaza kadaturanye n’umujyi uwo ariwo wose wa kandi kakaba kadafatanye na Israel.
Ni iki bakora ubwo?
Amahirwe ni uko bakumva agahinda n’umujinya w’atuye Gaza n’uburyo Israel na Palestine byaburiye umuti ikibazo, n’ibihano bya gisirikare n’ubucuruzi Israel yafatiye agace ka Gaza (byaba bifite impamvu cyangwa ntayo).
N’abashyigikiye Israel bagomba kwemera ko hari amakosa akomeye iki gihugu cyakoze mu gukemura ikibazo cya Palestine na n’ubu kigikora. Ingabo za RDF zakumva akababaro katewe n’ayo makosa, kandi ibi byagira ingaruka ku buryo zabonaga Israel cyane igihe zaba zihura gake n’abatuye Israel.
Ikindi kintu cyaranze ingabo z’u Rwanda aho zigarura amahoro, ni uburyo ziba zifite ubushake bwo kurema ubumwe hagati y’abashyamiranye.
Nagize amahirwe yo kuvugana n’umwe mu ngabo z’u Rwanda ku bijyanye n’uko batekereza iyo bagiye kugarura amahoro. Yavuze ko kugarura ubumwe n’ubwiyunge biba ku mutima w’ingabo za RDF zijya mu butumwa bw’amahoro.
Ku buryo bwumvikana, twibuka ko izi ndangagaciro arizo zatumye habaho ishingwa ry’ingabo zacu.
Ikigaragara, ingabo za leta yashinzwe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi zahaye amahirwe abari mu ngabo za kera (FAR) yo kwinjira mu gisirikare cyane abatari baragize uruhare mu bwicanyi. Muri CAR ingabo za RDF ziragerageza kurema ubumwe n’ubwiyunge hagati y’Abayisilamu n’Abakiristu byasenywe n’imirwano.
Ni gute koko u Rwanda rwazana ubumwe n’ubwiyunge hagati ya Gaza na Israel?
Ibihugu byombi byashyizeho ingamba zizwi n’izitazwi zo gukumira kubonana hagati y’abaturage b’ibi bihugu. Biragoye kuri buri muturage w’uru ruhande guhura n’undi wok u rundi ruhande.
Ku buryo bwose ubu cyangwa buriya, Gaza yatandukanye na Israel, n’ubwo gake cyane bisa n’aho agace ka West Bank gutandukana bisa n’aho bidasobanutse neza.
Ingabo z’u Rwanda ntabwo zibungabunga amahoro, ahubwo zifasha mu kurema amahoro ibintu byananiwe n’Umuryango w’Abibumbye mu myaka 20 ishize mu Rwanda. (Mu nkuru zanjye zabanje nasabaga ko hajyaho inkiko Gacaca, uburyo bw’umwimerere w’u Rwanda bwazanye ubwiyunge nyuma ya Jenoside, nka bumwe mu buryo bwazana ubwumvikane hagati y’Abanyepalistine n’Abanya Israel).
Kuko ntabwo ingabo z’u Rwanda zagira ubushobozi bwo guhanga amahoro mu gihe abaturage b’impande ebyiri badafite aho bahuriye mu buryo bwo guhura bisa n’aho kuri ubu batandukanye cyane.
Ikintu cya nyuma kiranga ingabo za RDF, ni ukuva mu mikino zikarasa (zigatabara). Imyaka 20 ishize, Umuryango w’Abibumbye, wari ufite ingabo mu Rwanda (United Nations Assistance Mission for Rwanda, UMAMIR) zari mu Rwanda zigerageza kugarura amahoro hagati ya RPF na leta ya Perezida Juvénal Habyarimana.
Nta bwo imishyikirano yagize icyo igeraho, bitewe n’urupfu rwa Habyarimana rwakurikiwe na Jenoside yahitanye ubuzima bw’abantu miliyoni.
Mu gihe cy’ubwicanyi, ingabo za UN zabuze icyo zikora kugira ngo zihoshe ubwicanyi, ababakuriye mu mujyi wa New York City, cyane Kofi Annan, yababujije gukoresha intwaro zabo no kurinda abasivile.
Ingabo z’u Rwanda zigiye ku mateka zirahirira kutazongera gukora amakosa nk’ayo. Mu mahirwe menshi zabonye yo kurinda abaturage, ingabo za RDF zakoreshe intwaro zifite mu kubarinda.
Umwe mu ngabo z’u Rwanda zagiye kugarura amahoro muri Darfur, muri Sudan, yibuka ubwo inyeshyamba z’aba Janjaweed zari zerekeje mu baturage badafite intwaro. We na bagenzi be bafashe icyemezo bazirasaho babonye zegera abaturage mbere y’uko zakora ibikorwa bibi.
Ntizigeze zita ku kuba inyeshyamba zishe umuntu cyangwa nta we zishe, kuko iyo bazireka zikajya mu baturage, abaturage bari bagiye kwicwa, inzu zabo zigaturirwa umuriro.
Ingabo za RDF zikoresha intwaro, uretse kwirinda no kurinda abaturage ariko kazi kaba kazijyanye.
Na none, ni gute ibi byari kurinda abaturage na Israel nk’uko Rabbi Boteach yatekerezaga ko byabaho?
Avuga ko byari kwerekana amabi ya Hamas ubwo bari kugerageza gutera ingabo z’u Rwanda, ariko sinibaza ko ibi byari kuba.
Hamas ntiyari kugaba igitero ku ngabo z’u Rwanda zagiye kugarura amahoro, kuko ntishaka kubishyira ku mugaragaro nk’uko imbere ya buri wese nk’uko Interahamwe zabigenje zikora Jenoside mu 1994.
Wenda ingabo zigarura amahoro zari gushyiraho agace katarangwamo imirwano, zikigizayo umuntu uwo ariwe wese wo muri Hamas, ikintu k’ingenzi Rabbi Boteach atavuze ni uko ingabo za RDF zigarura amahoro ahantu hatarwanirwa n’ibihugu bibiri, igihugu kirwana n’ikindi.
Ubutumwa bwazo ahanini bureba ahantu abaturage baciwemo ukubiri n’amakimbirane. Iyo ingabo z’u Rwanda zari muri Gaza nk’uko Rabbi Boteach abivuga, icyo gihe abasirikare bari kuba bari ku mupaka bakabuza igitero cya Israel muri Gaza?
Si ko mbitekereza, kuko Israel yerekanye ko idakeneye ubufasha bw’ingabo mu buryo bw’abasirikare, amahirwe ni uko ubwirinzi bwa ‘Iron Dome’ bwabashije gusandaza ibisasu bya Hamas.
Ikintu cyashoboraga guhira ingabo z’u Rwanda ni ugusenya ubuvumo Hamas yakoreshaga, ariko ibi sibyo biranga ingabo za RDF mu ruhando rw’izindi zirinda amahoro. Akenshi bashobora cyane ibijyanye no kandi ni byo batojwe, gushimangira amahoro n’ubumwe.
Rabbi Boteach yagiranye umubano ukomeye n’u Rwanda ndetse yemera ubushobozi bw’iki gihugu n’ejo hacyo hazaza.
Ni ukuri ko yavuze ko abenshi muri leta y’u Rwanda bashaka ko igihugu cyabo kigirana ubucuti na na Israel, ku bw’uko ibihugu byombi bisangiye amateka n’imigambi, ingengabitekerezo ya jenoside na Jenoside ubwayo.
Ikindi ni uko u Rwanda rushaka kuba nka Israel mu karere ku bijyanye n’Ikoranabuhanga n’itumanaho ndetse no kubungabunga ubuzima.
Ariko leta y’u Rwanda nubwo ifite imigambi myinshi igomba gukurikira ahari inyungu zayo, kandi imwe muri iyo migambi ni ukubungabunga amahoro.
Iki gihugu ntigishobora kohereza ingabo zacyo zose mu ntambara ihuza ibihugu bibiri, nta kintu gifatika kizahakura kandi kizi neza ko kitavana ingabo zacyo mu baturage bakeneye kubaka igihugu, ubumwe, n’ubwiyunge aho kujya ahuntu guhagarikira ihagarikwa ry’imirwano.
Ikindi ni uko ingabo z’u Rwanda zigomba kutagira aho zibogamira mu buryo bwa politiki, ibi byatuma zinenga Israel ubwo iki gihugu cyaba gikoze ibintu bibi, ntizikingwe agafukwa mu maso ngo zinume bitewe n’umubano uri hagati ya leta zombie.
Igihe leta ya Palestine na Israel zizaba ziteguye kuba hamwe zikareka amakimbirane ashingiye ku mateka, zikabana mu mahoro, icyo gihe ni bwo u Rwanda rwaza gutanga uburyo n’inzego zagarura ubwiyunge n’amahoro arambye.
The Times of Israel
UM– USEKE.RW