Digiqole ad

Yantaye mu byago ajya gushaka umugabo none arashaka kuza kunsura

Bakunzi ba Umuseke ndabasaba inama kuko musanzwe muzigira n’abandi. Ndi umusore nkora akazi ko gutwara abantu kuri moto, muri make ikibazo cyanje giteye gitya.

Nakundanye n’umukobwa imyaka ine, ariko mukunda urukondo rutagira uburyarya, na we nabonaga ankunda.

Naje kugura moto, ariko iyo moto nyigura n’umuntu atampaye ibyangombwa byose. Nyuma naje gufatanwa ya moto ndayamburwa kandi nari narayiguze amafaranga natse mu ishyirahamwe, ubwo biba ngombwa ko ngomba kuyishyura ni na ko imisoro yiyongeraga.

Umukobwa twari tumaranye imyaka ine dukundana, yahise ajya kwishakira umugabo asniga mu byago najye ndababara cyane bitewe n’urukundo namukundaga ndetse ku buryo kumwikuramo byananiye.

Hashize igihe kinini mpanganye n’ibyo bibazo nagerageje kwisuganya ndangiza kwishyura ideni mu ishyirahamwe, ndetse n’imisoro ndayirangiza, ubu naguze indi moto nkoresha mu kazi.

Ya nshuti yantaye mu mage, ejo bundi nagiye kumva kuri telefoni numva ngo urihe ngo nze nkusure?

Ndacyamutekereza nubwo yashatse kure yanjye, ariko nabuze igisubizo muha, ndamubeshya mubwira ko ntaheruka i Kigali nagiye i Burundi!

Nonese mwo kabyara mwe, uyu mukobwa na ko umugore kuko yararongowe, nemere aze kunsura cyangwa nkomeze mubeshye ko ntari mu Rwanda.

Nonese ubu ko ntarabona umukunzi, ntashobora kuza iwanjye akahakwamira niba na we yarankundaga, nkaba niteranyije n’umugabo we? Nonese ko nkimukunda nubwo yampemukiye, nongere mfatireho wenda yaba atarakunze umugabo we?

Mungire inama ndababaye kandi ibyo mvuga ni ibintu byambayeho, murakoze.

Umusomyi wa Umuseke

0 Comment

  • Umuntu nkuyu ntiwamwizera.gusa mu bwize ukuri ko uri mu Rwanda,ariko kugusura ko bidashoboka cg azaze bari kumwe n’umugabo we muhurire ahantu kugirango udahemuka.murakoze

    • Yes

  • Icyo kirumbo kibwire ko nta mubano ukiri hagati yawe nawe.
    Nakomeze inzira ye nawe ukomeze iyawe.
    Nutabikora gutyo uzabona ibyago birenze ibyakubayeho.

  • Uzamureke mubonane wumve icyo agushakira ariko ibyo kongera gukundana nawe sibyo. Wagize amahirwe aragenda uwo s’umuntu.

  • inkuru yawe irababaje, kuko warahemukiwe.

    hari ibintu bibiri:

    1) uyu mukobwa koko yaragukundaga, ndetse kuba maramaranye iyo myaka 4, ntekereza ko atari yabuze abandi bamutereta, hubwo yumvaga ari wowe, ariko kandi yibwira ko uko bizagenda ko muzabana kandi ukurikije uko wazamukaga washoboraga kumurongora vuba, ibyo bigushyikiye ntekereza ko yanze gukomeza guhangayikana nawe cyane ko waba yaribwiye ati nawe wazamucika dore ko yari kuba amaze gukura. gusa nanone yari kwihangana ndetse akabigusabira uburenganzira. cyangwa se akaba yaraguye mugishuko cyangwa inyoshyo y’abantu be ba hafi, agasanga ntakundi yabigenza

    2) wasanga ari babantu baba bashaka kubaho mubuzima bwiza abonye ukennye akishakira undi. aha byaba bibabaje kuko inyaka 4, yayitwikiye mumashara.

    niba agihamagaye, ntagitangaza wenda ari kugereranya uwo babanye nawe, ariko kandi yamaze guhabwa inshingano z urugo bizi (n’amategeko ndakeka), numva njye ibyo wabigendera kure sentiment zawe ukazireka kuko bishobora kuba intandaro y’amakimbirane mumuryango we yubatse yewe nawe bakaba byakomeza kugukomeretsa.
    mubwize ukuri ko uri mu Rwanda, ndetse nashaka kugusura rwose umutumire mujye ahantu musangire, kwanza ubanze unamubabarire. bityo bishire, umwifurize ejo heza hazaza kuko umukunda. ariko uramenye utazitambika murugo rw’undi kuko ibyo ubimukoreye ntibyaba aribyo kuko ntiwakwifuza ko nawe babigukorera. amahoro y’IMANA

  • Iyi nkuru ndabona isa n’aho ari iy’umukobwa w’i Musanze nzi. Niba ari we rero shimira Imana kuko uriya nta mugore umurimo!

  • Uzamureke aze uswere gasiya ubundi uyikimbize

  • Ibibaye bigomba kutwigisha, maze tugafata ingamba zibikwiye.Burya rero urukundo nikaremano, ariko urwo kubana rurabagarirwa ntiruvukanwa. Abantu babana kuko biyemeje kuzasangira akabisi n’agahiye, bityo rero uwo wagutereranye akishakira undi abonye ugeze mumage, burya n’Imana yamukurinze. Ahasigaye buriya nugukundana urwa kivandimwe apana urwabashaka kubana.Ugira Imana kandi ubwo yashatse, nimuhura uzamubwire ko wubaha urugo rwa mugenzi wawe, ukaba utamusenyera, maze nkuko nabandi babikubwiye uzamwifurize urugo rwiza no kwibagirwa ibyo mwanyuzemo akagandukira urugo rwe. Uriya mukobwa ntarukundo agira akunda ibintu none amaze kubona ko aho yagiye atazabibona, arashaka kukugarukaho kuko wabashije kwivana mungorane akaba abona ko uzagira future nziza. Arashaka kuguha kubintu maze aguteshe umutwe ngo wamuteye inda, maze akugaragarize ko ariwowe akunda, ashaka guta umugabo we akaza mukibanira.Nuramuka ubyemeye Imana izagushyiraho umuvumo mureke ushake undi sibo babuze.

  • Nanjye nd’umugore ariko umugore nkuyu ndamwanga arakapfa,nonese ko inshuti uyibona mu byago uyu sinumva yarabaye rubanda rwo hakurya y’uruzi?uti tonze yakuvangira ubuzima bwawe akabugir’umujago hubwo bikakuyobera.abagore nkaba batifatira imyanzuro ni babi cyane.Reka uzemere agusure umugabo we abimenye nzaba mbarirwa.Ese ahubwo muba mwicajwe no kuganira iki icyabahuzaga ko cyarangiye?abagabo muri ibyohe ubwo aje yanaguha ukemera kandi!sha wazapfa ur’imbwa rwose pe.Mubwire ko uhuze uti kandi iyo ubonye akanya usura cherie wawe azahita akuvaho iyo ngegera.

  • Mwaramutse bakunzi b’urubuga? Njye ndasaba abantu bandika cg bavuga imvugo nyandagazi, iyo wandika ibintu bigayitse uba utanze inama yihe ?uyu wiyita sage tu n’est plus sage du tout kuko ubaye we ntiwakwandika ibi.

    Nkugire inama rero muvandimwe baca umugani mu kinyarwanda ngo inkoko yaraye mu gasozi bucya yabaye inkware, umukunzi nyawe aba uwo ibihe byose, yaragutaye mumaranye iyo myaka yose, ubu ntakiri wawundi wari uzi, yakweretse ubudasa , nuko rero rero mureke wikomeza no guta umwanya kuko uwo si uwawe , niba ashaka kugusura shaka ahantu muhurira wenda arifuza no kugusaba imbabazi mwumve kandi rwose unamubabarire ariko by’umwihariko ushime Imana buriya yakurinze byinshi, ubundi umusabe kubaka urugo rwe neza kandi akunde uwo mugabo kuko ni uwe maze ubundi nawe usabe Imana iguhe undi uri mugushaka kwayo. . Bavandimwe ibi bijye bibasigira inyigisho kuko ni henshi biba kandi ugasanga abantu bafashe imyanzuro irushaho kubashyira mu kaga. Murusheho gushishoza mukora ikiri icyiza.

  • muraho inama njye naguha ni ebyiri:
    1.wimwima amahirwe yo kugusura, mubwire aze agusure umenye ikimigenza kugirango umenye uburyo umurwanya.

    2., uzafata ingamb zicyo gukora umaze kumenya akamurimo, niba koko yaragukundaga, cyangwa yarakundaga ubutunzi bwawe.

    3. uzamubaze witonze umenye uburyo abanye n’umugabo we, ashobora kuba icyamutwaye ataricyo yabonye akagaruka aho yagayaga,
    4. kumubabarira nyuma y’ibyo byose ni wowe uzabifatira umwanzuro
    nyandikira kuri [email protected]

  • Mubwire ko uri mu Rwanda ntumubeshye. Ubundi niba ashaka kugusura umubwire azazane numugabo we bagusure. Uramenye atazakuzanira SIDA

    • ibyo ubaza uri umugabo ndavuga umuntu ushira mugaciro cg urakina mwazajya mubaza ibintu bifite logic urumva ibi aribyo gushira kurubuga? ibintu bifitiye abandi akamaro cg isomo gusa ibyo uvuze bisa nicyo uricyo ntuzongere kubaza ubusa

  • uzajye ukinisha abo mungana ureke kwandikaubusa kurubuga urmva ibi hari ikintu kuzima kirimo ariko ntawaguseka kuko ashobora kuba ariko ubwenge bwawe bungana

  • Genda jya hirya iyo.ubu urumva ntacyo wakora kweri?wa mugani warukundo menya nawe utari serieux cg ukaba ufite ubwenge buri ku gipimo cyo hasi.Reka nkugir’inama nkurikije icyo wifuza,Uzamureke aze mwongere mukundane ave kuwo mugabo umurongore.Haahahah utarebye neza wazaba imbwa hubwo.

  • Baca umugani mu kinyarwanda ngo:’Inshuti uyibona mu byago”. None se kuki yagutereranye uli mu bibazo wamara kubivamo akaba ariho yifuje kugusura? Urashishoze urukundo ni impumyi ejo atazakugusha mu bindi bibazo. Niba kandi ushaka kumubona azazane n’umugabo we ntazaze wenyine ubwo ukimukunda yakugusha ukaba wazahura n’ingorane utazikuramo nko kumugira inshoreke ukiteranya n’umugabo we cyangwa hakavuka amagambo kubera iryo surana rya hato na hato ukamusenyera cyangwa wakwubaka urwawe nawe akagusenyera.

  • Mwiriwe basomyi, nanje ndasaba inama kubyambayeho munfashe rwose. Nakundanye numugabo ufite umugore nabana, twaritumaze umwaka urebye. Uyu mugabo numuntu ukomeye muli leta wize yewe ufite namafaranga asanzwe ya abayobozi. Uyu mugabo nabonaga ankunda nubwo atampaga cash ifatika ariko rimwe na rimwe akantwara mumodokaye nziza yubwoko bwa Range. Uyu mugabo yatangiye guhinduka aho umugorewe abimenyeye akomeza kwihisha abeshya umugorewe ngo amanama yaburi munsi kandi nyamara tulikumwe, ubundi mad yamuhamagara akanga kumwitaba.weekend nyinshi twabaga tulikumwe,mubyukuri sinijeze mbona asohokana numugorewe None twarashwanye kuva aho umugore yabimenyeye byarakomeye umugabo aranyanga ngo namusuzuguriye umugore kandi ibyo bintu sinzi aho yabikuye kandi ndacyamukunze. Yambwiye ko aranjizanye nanje kuva icyogihe avuga ko namusuzyguriye umugore, kandi nyamara twavuganye kuli tel ajya kubwira umugabo ko namututse. None rero inama zanyu zimaze gufasha benshyi nakora iki ngo ngarure uyu mugabo kuko ndacyamukunda. Yanze gufata tel najerajeje guhamagara yanze kwitaba. Basomyi ndasaba inama yanyu. Rose

    • wandaya we ceceka, ibibi wakoze usenyera mugenzi wawe birahagije, ngo uramukunda?ubwose ukunda umugabo utari uwawe kuberiki?
      gusa nawe nushaka uzabyishyurwa, ubwo uzumva umezute niwumva ngo umugabo wawe mwashakanye , mwabyaranye akundana nundi mukobwa
      ntanisoni ufite ngo uragisha inama. mujye mukora ibintu muzi ningaruka

      • Iyi ndaya nkorashyano iri mu biki ese uragisha inama nde utareba kure umugabo ni uwawe cg ni uw,abandi urwaye mu mutwe ukwiye ibitaro
        ese wabuze abandi ugwaho shyanuka buke ujye kugwa nibura ku basore abagabo b,abandi ubareke dore ko abakobwa musigaye mwarasinze
        kandi uwo mugabo wasanga afite nka 50ans wowe ufite 24ans
        hunga hunga shiiiiittt tanga amahoro mu rugo rw,abandi

    • ntabwo ari umugabo wawe, sinumva ukuntu ucudika numugabo w’abandi. shaka uwawe wa ndaya we

    • Nta n’isoni kweli!!!! uragisha inama?? reka nze nyikugire: urakikorera urusyo

  • haaaa sibo nange nnyo

  • haaaaa sha sibo nange nnyo ubwo arayikumbuye

  • Banza wumve ko uwo muzabana umutegurirwa n’Imana. wumve ko uyu atariwe Imana yari yarakugeneye maze umubabarire ndetse unamwifurize gutunga no gutunganirwa. Muhe rendez vous muhurire ahantu hatatuma ugwa mu moshya, muganire umenye icyo agushakira niba hari inkunga agusaba uyifite uyimuhe yubake urwe rugume.

    Erega ntiwamenya ashobora no kuba yakugirira akamaro none cyangwa Ejo. Twese turi kuri iyi si turi Abagenzi ntawe umenya aho bwira ageze.

  • Ntuzatume aza iwawe muzahurire mu nzira muganire kuko uburaya bw’aba motari ndabuzi ageze iwawe wahita umurongora kandi uzaba ukoze icyaha kandi akwanduze sida bityo ubuzima bwawe bube bubaye finis terminé.

  • Uwiyise Rose rwose ziba aho. Iyi si inkuru yo kuvugwa, ukabije uburaya. Uzajye mu ntebe ya penetensiya wihane ubusambanyi, niba utihannye uzapfa nabi kuko nta mugisha uteze kubonera mu busambanyi niyo wakorera 100 dollars mu ijoro yakubera umuvumo.

    • UMUZIMU URABASUHUZA
      muraho bavandimwe burya iyo musubije umuntu muba mwubatse igihugu kuko mutuma hari amakosa yagombaga gukorwa ariko akirindwa mubyukuru njye ndabashima abantu mutanga inama za kigabo
      njye nazanye umugure kumaherere ndavuga gukurikirwa numukobwa mukoze imibonano mpuzabistina utagambiriye kumugira umugore ariko kuva ubwo kugeza ubu nananiwe kwiyakira kuburyo numva napfa kuko numva ntamukeneye none mwangire iyihe nama kuberako nagerageje kubyikuramo biranga kuburyo numva nogutaha murugo ari ikibazo numva iyo nagiye ahantu nararayo nkirirwayo nonese nara

      naramuhendahenze ngo agende aranga none nzakore iki ?nsuti ubu numva narasaze ubu hari igihe nicara nkibuka nasinziye mubandi tumaze umwaka ariko sinjyambona ibitotsi none nakora iki iyo mbonyae amafaranga ndara muri kabare kugira ngo nsinziire

      ubunumva ntatera mbere nkeneye IBITEKEREZO BYANYU

      • muraho neza bavandimwe kuba kwisi biragoye ariko kdi biba byiza iyo uyibayemo waramenye imana akaba ariyo ubwira ibibazo byawe nakugira inama yo kujya gushaka aho uzajya usengera(mu masengesho) kuko imana itanga amahoro kdi ikakugira inama yicyo ukora.

        murakoze.

    • mwiriwe kandi ndashima abantu bafite inkuru zigira icyo zimariye societe nyarwanda burya iyo mushizeho inkuru iratwigisha twese bigatuma tumenya uko twakwitwara mubibazo muba mwaranyuzemo kandi byumwaihariko nshimira abatanga inama zakigabo burya ushobora gutanga inama ipfuye iyo nkuru ikaba yashizweho namushiki wawe cg musaza wawe imana ibarinde

  • uzamureke aze wumve ikimugenza nk’uko benshi babivuze ashobora kuba ashaka kugusaba imbabazi ku bibi yagukoreye. Ikindi kandi umutima ni urugingo tutagenga ushobora gusanga amaze kubona ko yibeshye agasanga uwo atakunze ariko nyuma akabona ko ari wowe akunda. Ntabwo yaciye inka amabere rero kandi usabye imbabazi arazihabwa. Njye nakugira inama yo kumuha amahirwe ya nyuma

  • Uwo ugenda agaruka se urumva mwabana gute? Ikindi afite undi mugabo. Komeza umwikuremo uzabona undi mwana witonda muzabyumva kimwe.

  • Urukundo ni icyintu gikomeye ndakunva muvandimwe akababro ufite nanjye nagaciyemo kndi njye ndi umukobwa urabiziko bidukomerera kubarusha kuko twe iyo dukunze twe dukunda cyane njye yarandetse aragenda tumaranye 4ana nigice dukundana najyaga nibwirako aramutse anyanze napfa ariko siko byagenze narwanye nabyo nirinda icyampuza nawe nja kure ye gusa uko namwihishe niko yanekaga ashaka kumenya ibyange hashize 1anne ashwana nu mugore kuko ntarukundo akajya amubwirako yayobye kumushaka ubwo yatangiye kumpamagara akansaba imbabazi nanjye nkunva nazimuha gusa nubwo narikureye mumutima nunvaga ntawamusimbura kndi nkunva tuzatana biturutse kurupfu gusa byarangiye atanye numugorewe njye yarampamagaraga nkamwihanganisha kugirango urugo rudasenyuka ariko mubyukuri naramukundaga nkunva anaho yashaka abagore 1000 nyuma azangarukira nkunva ninjye umukunda kubarusha gusa nababajwe cyane nurupfurwe yakoze accidant arapfa yashizemo umwuka turi kumwe nuwo mugorewe ntiyari ahari kuko yari yarakunze ibintu nubundi yari kuri policce arwana nibyo umugabo yari afite KUGEZA UBU SINZIKO NZIGERA MBONA UWO NKUNDA NKUWO NUNVA BYARARANGIYE NIFATANYIJE NAWE MUKABABARO TEGEREZA IGISUBIZO CY,IMANA

  • NTUZIBESHYE. AKUNDA IBINTU KUKURUTA. MUBANYE UGAKENA N’UBUNDI YAGUTA. INCUTI UYIBONA MU BYAGO

  • Ariko Rose warasaze. Nta nisoni ufite zo gusaba inama yo gutwara umugabo w’abandi. Ahubwo iyo asiga agukubise. Imana imufashe ntazagaruke. Uri indaya butwi. Ujye gutega kuri Merdien pu.

  • fukuza gasiya

  • salut umva.urujya kwica imbwa ruyiziba amazuru,incuti nyanshuti niyo mu byago kuruta mu mahoro,nubundi iyo umushaka yari kubona wa kennye agacaho,kubeshya ni icyaha ,ni ubwoba mubwize ukuri ,aka nakanya keza ko kumwishyura ibyo yagukoreye,ikuremo ubupfu bwagusigayemo ngo ni urukundo mrc.

  • salut rose we usebeje abanyarwandakazi,maraya we rahabu urumva utugisha inama turi bagenzi bawe.,ihangane ka kabari kahiye nibamara kukavugurura uzage gutega baguhe cash.,uti cash ntabwo zishakirwa mu gucuruza umubiri.zibonerwa mugukoresha amaboko nu mutwe wa cyohe we.inabi ugirira ababyeyi nawe imana izayikwiture ndakuvumye puuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuu.

  • Umva Rose we wagirwa nuwagushyira ibishirira hagati yamaguru maze ubwo busa bwawe bugakongoka va mu buraya wa shyano we.

  • Icyagufasha kugira amahitamo meza n’ahazaza heza uhereye ubu, gishingiye kuri aya mahame atagoye (cyangwa se ahubwo adatunguranye):

    – Urukundo ruganisha ku mibonano mpuzabitsina hagati y’umugabo n’umugore (cg se urukundo karemano rwa rukuruzi ruba hagati y’uw’igitsina-gabo n’uw’igitsina-gore), ntirugomba gukomeza kubaho hagati y’abo, iyo byibura umwe muri bo afite uwo bashakanye mu mategeko ukiriho. (=GUCA INYUMA UWO MWASHAKANYE UMUREMYI WACU ABITUBUZA AKOMEJE – Uwo mugore mwakundanye, ubu uwo wavuze ko yasanze bakabana, agusize, baba barasezeranye we?)

    – Niwongera gukundana n’uw’igitsina gore mu buryo bwemewe (nta shyingiranwa ririho mubangamiye), ujye ushaka gutahura niba ari URUKUNDO RW’AGAHARARO – haba kuri we, haba se wenda no kuri wowe – cyangwa niba ari URUKUNDO NYAKURI

    – Isomere hano kuri uru rubuga uko babisobanura:

    http://wol.jw.org/rw/wol/d/r127/lp-yw/1102011166

    Aho kuri iyo link bari buze kuguha mu ncamake urugero rw’abantu BAKUNDANYE BY’UKURI.

    – Ku rundi ruhande kandi hari ibindi bibazo tuba dushobora guhangana nabyo uko tugenda dukura mu buzima ndetse tunahibibikanira ibyo kurushinga. Urugero: NABYIFATAMO NTE MU GIHE AMBENZE?

    http://wol.jw.org/rw/wol/d/r127/lp-yw/1102011165

    AHANDI wavana inama ku bibazo byo muri urwo rwego:

    http://wol.jw.org/rw/wol/lv/r127/lp-yw/0/4809

    http://wol.jw.org/rw/wol/lv/r127/lp-yw/0/4810

    http://www.jw.org/download/?output=html&pub=yp1&fileformat=EPUB%2CPDF%2CBRL%2CRTF%2CMOBI&alllangs=0&langwritten=YW&txtCMSLang=YW&isBible=0

    http://www.jw.org/download/?output=html&pub=yp2&fileformat=EPUB%2CPDF%2CBRL%2CRTF%2CMOBI&alllangs=0&langwritten=YW&txtCMSLang=YW&isBible=0

    http://www.jw.org/rw/

    Courage!

Comments are closed.

en_USEnglish