Urugamba rw’amategeko rwatangajwe ku bajenosideri n’ibisambo byiba Leta
Ku munsi wo gutangiza umwaka w’ubucamanza wa 2014-15, tariki ya 5 Nzeri 2014, umushinjacyaha Mukuru, Richard Muhumuza yatangaje ko batazihanganira abakozi bo mu butabera banyuranya n’amategeko, abashoferi bateza impanuka n’ibisambo binyereza imari ya Leta.
Umushinjacyaha Mukuru, Muhumuza Richard yavuze ko hari byinshi byagezweho, nko kuba ubutabera bw’u Rwanda ubu bufitiwe icyizere, bukaba bwarabashije guca imanza z’ibirarane zisaga 40 000, ndetse zinatanga impapuro zo guta muri yombi abagize uruhare muri Jenoside bari hirya no hino ku isi kandi u Rwanda rwakiriye na dosiye eshanu z’Abanyarwanda boherejwe kuburanira mu Rwanada n’ibihugu barimo mu mahanga.
Muhumuza yatangaje ko mu minsi iri imbere imbaraga n’ubundi zigiye gushirwamo hagakurikiranwa abanyabyaha banyuranye baba abakoze jenoside, abateza impanuka, abiba umutungo wa Leta n’abandi.
Yagize ati “Tuzakomeza gukurikirana abasize bahekuye igihugu cyacu, tuzakurikirana abateza impanuka zihitana ubuzima bw’abantu, tuzakurikirana kandi abaregwa guhungabanya umutekano w’igihugu n’iterabwoba.”
Ku batubahiriza amategeko y’umwuga w’abavoka nabo yakomojeho, yavuze ko ubu abagera kuri 26 birukanywe kubera kurya ruswa, n’ibindi byaha bisa nayo, abandi birukanywa bazira imyitwarire mibi mu gihe hari n’abahagaritse by’igihe gito bagirwa inama.
Abandi batangajweho urugamba rw’amategeko, ni abanyereza imari ya Leta, Umushinjacyaha Mukuru yavuze ko bamaze kugaruza miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda yari yaribwe mu inyerezwa ry’umutungo.
Ubushinjacyaha bukaba bwaranatanze ibirego bisaga 380 by’abagaragajwe na Raporo y’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, ibirego hafi 98% byatanzwe bikaba byarakiriwe mu nkiko abakekwa bakaba bategereje gucibwa imanza.
Uyu munsi wa baye kuwa gatanu mu nteko ishinga amategeko ukayoborwa na Perezida Kagame, wahuriranye n’isabukuru y’imyaka 10 (2004 – 2014) habaye ivugurura mu nzego z’ubutabera mu Rwanda.
Me Rutabingwa Athanase umuyobozi w’urugaga rw’abavoka mu Rwanda yatangaje ko nyuma y’imyaka 10 hari byinshi byahindutse mu nzego z’ubutabera, ndetse ngo n’umubare w’abunganira abandi mu nkiko wariyongereye.
Me Rutabingwa yavuze ko mu 2004 ubwo kuvugurura inzego byatangiraga, abunganira abandi bari 71 gusa kandi nabo 95% bakorera i Kigali. Umwunganizi umwe yakoreraga abaturage 120 000 mu gihe ubu umubare wiyongereye ukagera ku banyamategeko basaga 1 000 bashobora gufasha abantu mu nkiko. Uyu munsi umwunganizi umwe yunganira abaturage 10 000. Imibare nayo ikiri mito cyane.
Me Rutabingwa yatangaje ko abenshi muri aba bunganizi ari urubyiruko, bityo ngo bakaba bakunze guhabwa amahugurwa agamije kubaha ubumenyi ndetse asaba na Leta gushyiraho akayo mu kubashyigikira mu rwego rwo kubongerera ubumenyi.
Urugaga rw’abunganizi binyuze mu bikorwa byo gufasha abatishoboye mu nkiko ngo rusanga rwarinjije mu isanduku ya Leta umusanzu ukabakaba miliyari 1,6 y’amafaranga y’u Rwanda.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu munsi yasabye ko kugira ngo inkiko zigirirwe icyizere n’abazigana, abacamanza bagomba kurangwa n’ubunyangamugayo n’ubwo nta shuri ribyigisha ngo ibyo abantu banyuramo byabafasha kugira ubunyangamugayo.
Mu Rwanda amagarama y’urubanza yavanywe ku mafaranga y’u Rwanda 2 500 ashyirwa ku bihumbi 25 000 mu rwego rwo kugerageza kugabanya umubare w’abagana inkiko, n’ubwo ibi byagiye bivugwaho ibintu bitandukanye hari ababishima n’ababinenga.
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
0 Comment
amategeko arahari kandi arasobanutse, nakurikizwe rero maze abakora nabi bahanwe kimwe n’abakora neza bose bashimirwe
ibyo ni ukuri ariko mwongereho n’abayobozi barenganya nkana abo bayobora bashingiye ku kimenyane, icyenewabo, itonesha n’ibindi cyane cyane nk’ibigezweho kuri iki gihe muri kaminuza y’U Rwanda aho abakoreraga i Huye muri NUR, Nyagatare muri UPU n’ahandi bagenda bahezwa mu kazi ndetse ntitumenye n’aho gatangirwa. Leta ibe maso kuko icyo bita ireme ry’uburezi ubu gishobora kuba uburozi nawe reba abanyeshuri baheze mu gihirahiro abakozi mu karengane abayobozi mu munyenga mbega ibibazo. PM nahaguruke, Lwakabamba bite? uri he?
ubutabera bwacu turabwizeye kandi bufite imbaraga ari nayo mpamvu tubona umusaruro wabwo nkanjye nabashimira urabona ukuntu ubu turi kwakira abakoze jenoside bakaza guhabwa ubutabera hano mu Rwanda aho bakoreye ibyaha urabona ko ari byiza cyane ubu nyine abakurikirahnabanyereza imitungo yigihugu.
Utararenganwa niwe uvuga ibi ngo tumenye ngo. Kurimanganya ama dossier y’abantu kubera impamvu runaka no gukingira ibibaba abakosa bari mu nzego za leta barenganya umuturage nabyo bizasubirwamo umuturage arenganurwe? Iby’akarimi keza bikavaho.
Niba mwajyaga muzirikana ko hari ibyo ababuze ubutabera babifuzaho?
Bibaye bityo mwazirikana amadossiers mwashyikirijwe n’abafungiye mumagereza babasabye kumva ikibazo cyabo nk’abanyarwanda badakwiye kuba muri gereza ntacyaha bakoze. Ntaciye kuruhande harimo abafunzwe na gacaca muri za 2010 habayeho munyangire no kumvishanya, bikaba bibabaje kubona urengana ukimwa uburenganzira bwo kujya imbere y’abanyamategeko ngo wiregure, ahubwo ukumvishwa ko ugomba guceceka ukemera ibyakubayeho. Ubwo se nuko muyobewe ko abari bagize inkiko gacaca, hari aho baciye imanza bagendeye kumarangamutima? Ukongeraho ko utari wemrewe no gushaka ukunganira? Mwashyizeho nibura ikiguzi ariko umuntu ubishoboye akanyuzwa imbere y’abanyamategeko byagaragara ko adafite icyaha akarenganurwa? Rwose Imana izabakoreremo mutwumve mushyireho gahunda abo bantu banyuramo bakarenganurwa kandi abakoze icyaha bagafungwa ariko bigaragarira buri wese ko batarenganye. Banyakubahwa nimuca akarengane muzaba muhaye umuganda ukomeye urwbabyaye.
Ikibazo ni uko ari mwe mubaha urugero rwo kwangiza amategeko. Ubu koko mwaretse kuvangira HE ko aba yabashyizeho abizeye!!
dufite amategeko asobanutse , ikindi kandi urebye aho umwanya igihugu kiri mu bwigenge bw’ubutabere , ni imyanya yo kwishimira cyane, umwanya wa gatatu muri Africa uwambere muri East Africa community, ni imyanya itanga ikizere ko dufite ubutabera buhamye kandi bufasha buri munyarwanda uko bigomba
Ahubwo muhere mu bacamanza banyu,basubika imanza buri gihe.Urugero Dg wa IRST amaze imyaka 7 asahura leta kumugaragaro ko adakurikiranwa.Ahubwo imanza bakazisubika buri gihe.inshuro zirenga 5.Gusahura,guhombya leta.raporo za audit zirahari hose, no kumuvunyi zirahari.Ibyo bibera ku rucyiko rwa Huye.murakoze
Abahombya leta.mubakurikirane urujyero Dg wa IRST Nduwayezu jean baptiste, imishinga ya baringa jatrofa, moringa ,biodizel byatwaye amafaranga y imisoro y abaturage nta musaruro uvamo.Buri cyumweru atwara hejuru ya 500.000fr za missions zidasobanutse,ko atabiryozwa.ese afite ubudahangarwa.Guhagarika ibintu hafi ya byose byinjiza amafaranga muri leta byakorerwaga muri IRST.murakoze
Muravuga mukavuga na NDUWAYEZU JB, DG wa IREST. Uziko wagirango afite ikindi gihugu kitari u Rwanda ukoreramo ariya makosa yose: nawese arica agakiza: muminsi yashizeho yirukanaga abakozi nkuko birukana umuboye. Gusa turashimira comission y’umurimo na ministeri y umurimo kuko bamukiye kuri ayo mafuti. ubu noneho ngo arashakako Leta ifunga IREST yahindutse NIRDA: nawese umuntu uvuga ngo abakozi bose ntabwo bashoboye ngo nabo kwirukanwa, aha nzaba mbarirwa ibya NIRDA na NDUWAYEZU.
HE niwe wenyine ukwiye gufata icyemezo kuri NDUWAYEZU. Apfusha ubusa umutungo w’igihugu mu mishinga igragarira buri wese ko nta musaruro: Biodiesel hakoreshejwe Jatropha, n’ibindi. Leta ikwiye kugenzura ikareba mubyukuri niba dukwiye gukomeza kubeshya nuriya mwambuzi.
Ubu nta bushakashatsi bundi bushobora kuba promoted ngo buhabwe amafaranga, yose yigira muri Biodiesel.
Muzabaze IREST iherutse kugira icyo igeraho ku bwa muzehe Chrisologue akiyiyobora.
Muzambarize icyo yaba yaragezeho mugihe cyose NDUWAYEZU amaze ayiyobora.
Akwiye gukurikiranwa ninkiko kuko yahombeje Leta.
Niba mbeshya muzikorere iperereza namwe.Gusa niba ataraguza araterekera kuko urebye igihe amaze yica nabi umutungo w’igihugo mu bikorwa bidafite umumaro yagombye kuba yarahambirijwe hakiri kare kandi akanakurikiranwa.
Ubu ni acting wa NIRDA, arikose azakora iki gishya? aha nzaba ndora ni umwana w’umunyarwanda
Erega akarengane ntikazacika kuko uhagarikiwe n’ingwe aravoma kuko na n’ubu hari abakitwaza ibitekerezo bitagifite agaciro mu rwatubyaye ndetse akaba muri we yifitemo ibyaha runaka bikomeye ( birimo amacakubiri, ivangura, ingengabitekerezo isenya n’ibindi ) ariko kubera kutakwishimira akabikugerekaho akabigushinja kakahava kandi bikaguhama cyangwa ukanabizira, ikibabaje ni uko uregerwa ibyo byaha nawe adashishoza ngo arebe niba umuregera nawe ari shyashya, ikindi niba umuntu akuregeye ubwa mbere ugasanga nta kuri afite ahubwo abeshya, akabikora ubwa kabiri ndetse n’ubwa gatatu, kuki we atabibazwa ko biba bigaragara ko ibyo arega abandi ari we byabase aho kugira ngo ajye agumya gusebya no guharabika abandi abatesha agaciro hirya no hino?
Comments are closed.