Digiqole ad

Mu kwezi gushize ibiza byahitanye abantu 32

Imibare ya Minisiteri y’imicungire y’Ibiza n’impunzi (MIDIMAR) iragaragaza ko ingaruka z’ibiza bitandukanye zikomeje kuba nyinshi nk’aho nibura kuva mu kwezi gushize kwa Kanama kugera kuri uyu wa 05 Nzeri abantu 32 bamaze guhitanwa n’ibiza, n’imitungo myinshi ikaba imaze kwangirika; kubera ko ingaruka zikomeje kwiyongera iyi Minisiteri iributsa Abanyarwanda bose kwitegura no kugira uruhare mu gukumira ibiza muri iki gihe cy’imvura nyinshi.

MIDIMAR irasaba abturage kuba maso mu bihe by'imvura nyinshi tugezemo.
MIDIMAR irasaba abturage kuba maso mu bihe by’imvura nyinshi tugezemo.

Mu itangazo rigenewe Abanyamakuru MIDIMAR yasohoye yavuze ko kuva ibihe by’imvura y’umuhindo byatangira habaye ibiza bitandukanye byatejwe n’umuyaga, kuriduka kw’imisozi ndetse n’inkuba, byahitanye ubuzima bw’abantu, byangiza imitungo irimo amazu, amatungo n’ibihingwa.

Imibare ikagaragaza ko kuva mu kwezi kwa Kanama ibiza bitandukanye byahitanye abantu 32 muri bo 21 bakaba ari abishwe n’inkuba; abandi bantu 23 barakomereka; Hegitari (Ha) z’imyaka zirenga 112 zirangirika; amazu 141 arasenyuka ndetse n’amatungo umunani (8) akaba amaze gupfa.

MIDIMAR ikavuga ko kugira ngo izi ngaruka zirindwe bisaba uruhare rwa buri wese harushaho kwimakaza umuco wo gukumira ibiza, ikibutsa kandi abantu bagituye ahantu hashobora kwibasirwa n’ibiza kwimuka.

Ku kibazo cy’inkuba bigaragara ko ari nazo zikomeje guhitana abantu benshi, MIDIMAR iributsa abantu gushyira imirindankuba ku mazu cyane cyane ku mazu ahurirwamo n’abantu benshi nk’insengero, amashuri, amavuriro, amazu y’ubucuruzi, inganda n’izindi nyubako.

Buri wese kandi asabwa kwirinda imyitwarire yatuma akubitwa n’inkuba nko kugama munsi y’ibiti igihe hagwa imvura ivanze n’inkuba, gutega amazi y’imvura ufashe ibikoresho bikozwe mu byuma, gukoresha ibikoresho bikoreshwa n’umuriro w’amashanyarazi mu gihe inkuba zikubita cyangwa imvura igwa, kwitaba Telefone mu gihe inkuba zikubita, no kubahiriza andi ajyanye no kwirinda inkuba agaragara ku rubuga rw’iyi Minisiteri.

MIDIMAR kandi iributsa abatuye Intara y’Iburasirazuba ikunze kwibasirwa n’imiyaga kuzirika ibisenge by’amazu bigakomera, kugira ngo bidatwarwa n’umuyaga, bagatera ibiti ku misozi ihanamye no kubungabunga ibyatewe mu rwego rwo gufata no kugabanya umuvuduko w’umuyaga.

Naho mu rwego rwo kwirinda Ibiza biterwa n’imyuzure n’inkangu, MIDIMAR irongera gukangurira Abanyarwanda bose ko bakwiye gufata amazi yo ku mazu no kuyayobora neza, guca no gusibura irwanyasuri n’imiferege iyobora amazi ndetse no gusukura za ruhurura no kwirinda kujugunyamo imyanda kuko ibyo byose bibuza amazi gutambuka, guca imiringoti, amaterasi y’indinganire no gutera ho ibyatsi bifata amazi ndetse bakibuka no kugenzura ahantu hose ko byakozwe.

Muri iyi mpuruza MIDIMAR kandi yasabye ababyeyi kujya bakurikirana bakamenya aho abana baherereye mu gihe hagiye kugwa imvura nyinshi, ndetse no kubuza abana kujya ku migezi mini igihe imvura nyishi ihise.

MIDIMAR kandi iributsa Abanyarwanda bose kwirinda icyo aricyo cyose cyatera inkongi z’umuriro nazo zikomeje kwangiza byinshi, ndetse akanasaba ko hagize ubona ahabaye ikiza cyangwa ubonye icyateza ibiza ashobora guhamagara kuri “170” (umurongo utishyurwa).

UM– USEKE.RW

en_USEnglish