Digiqole ad

Muhanga: Abakozi 40 basezerewe mu kazi basubijwe mu mirimo

Nyuma y’ibiganiro Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu yagiranye n’ubuyobozi bw’uturere twose two mu gihugu kuwa gatatu tariki 03 Nzeri, Abakozi 40 bagengwa n’amasezerano bagiranye n’Akarere ka Muhanga baherutse gusezererwa bongeye kugaruka mu kazi, n’ubwo Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko bwari bwafashe icyemezo cyo kubakura mu kazi bashingiye ku mabwiriza bari bahawe na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA).

Sebashi Claude, Ushinzwe  gutanga amakuru  mu Karere ka Muhanga avuga ko bari birukanye aba bakozi bakurikije amabwiriza yanditse ya MIFOTRA.
Sebashi Claude, Ushinzwe gutanga amakuru mu Karere ka Muhanga avuga ko bari birukanye aba bakozi bakurikije amabwiriza yanditse ya MIFOTRA.

Sebashi Claude, Umuvugizi w’Akarere ka Muhanga yasobanuye ko bakimara gusoma amabwiriza ya MIFOTRA asaba ko abakozi bagengwa n’amasezerano bagiranye n’Akarere aseswa, imirimo bakoraga igahabwa abandi bakozi basanzwe bagengwa na “statut” rusange, ndetse bagahita banabasezerera bihutiye kuyubahiriza.

Sebashi avuga ko ariko kuba babagaruye mu mirimo yabo byaturutse ku kiganiro Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Kaboneka Francis yagiranye n’uturere twose, muri icyo kiganiro agasaba Akarere ka Muhanga ko kongera kwandikira abakozi kari kasezereye bakagaruka mu kazi kugira ngo imirimo bakoraga itadindira.

Sebashi yagize ati “Tubirukana twari twakurikije amabwiriza yanditse, kuri ubu twababwiye ko bagaruka mu kazi, tugategereza icyo Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo izongera kutubwira ku bijyanye n’ishyirwa mu myanya y’abakozi ba Leta.’’

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo bwo busanga harabayemo amakosa kuko ibiganiro hagati ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) n’iy’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) ari byo byagombaga kubanziriza icyemezo cyo gusezerera abakozi dore ko

Mazimpaka Jean Claude, Umujyanama wa Guverineri w’Intara y’Amajyepfo avuga ko nta kandi Karere byari byagakozwe kuko icyo MIFOTRA ngo yari yasabye byari uko Uturere twohereza urutonde rw’imbonerahamwe y’abakozi gusa.

Abakozi bari basezerewe bo bavuga ko ibyo Akarere kari kakoze byabatunguye kuko hari abandi bakozi bagengwa n’amasezerano nkabo bari bagumishijwe mu myanya yabo, ndetse bakaba bari banirukanywe amasezerano bagiranye n’Akarere atararangira.

Aba bakozi 40 bari basezerewe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, bamwe bakoreraga mu Karere, abandi mu Mirenge mu mirimo inyuranye Akarere gakenera umunsi ku munsi.

MUHIZI ELISEE

UM– USEKE.RW/Muhanga

0 Comment

  • Imana ishimwe nibabe baryaho kabili

  • Akarere ka Muhanga bagabanye guhubuka mbere yo gufata icyemezo. iyo bagisha inama Mifotra hanyuma bagafata icyemezo nyuma.

  • Njyewe nsangabahubutse bakirukana ababantu byagombyekubagirahwingaruka bagahanwa

  • icyo nzicyo abantu benshi bakunda byacitse, usanga iyo habaye gufata ibyemezo byo kwirukana abantu mu kazi bizamo amarangamutima menshi, bamwe bavuga ngo barashaka kumvisha bandi abandi bavuga ngo uhagarikiwe n’ingwe aravoma ugasanga harim no kwihorera kuburyo ntazi, ndetse ikibabaje hakabaho no gusimbuza abairukanywe abandi badashoboye…u Rwanda ni ruto kuburyo abantu bahora baniganira mu myanya

  • Mureke babe bayraho 2 nibura kuko nubundi abasigaye nibo bayamaze akarere barakogogoje niyo mpamvu kaza mu twa nyuma. Gaheruka kuba aka 2 igihe Gov Fidele yari ahari biturutse ku mubano not ku bikorwa

  • 1. Nk’uko byari byakozwe mu zindi Instutions n’ibigo bya Leta,hari kubanza gutangwa muri MIFOTRA raporo igaragaza uko Abakozi bateganyijwe gushyirwa mu myanya hakurikijwe amabwiriza yabigengaga. Nyuma yo gushyikiriza Ministeri y’abakozi iyo raporo bari gutegereza feedback bakabona gushyira mu bikorwa. Niba iyo procedure atariko yagenze byaba bitaragenze neza. Kubera ko gushyira mu bikorwa structure nshya bisaba ko inzego zose bireba zigomba kujya inama ubwo rero consultations hagati ya Minisiteri zombi yari igikorwa.

  • Ntimugafatire ibintu hejuru, kuki buri gihe mufatira ibintu hejuru? Ngaho abaranduye imyaka ngo ni gahunda ya leta,… Ibyo birarambiranye. Leta yacu ni nziza ntiyakenesha abaturage bayo!!! Ababi nabonye ari abayobozi bahubuka gusa

  • ARIKO MUBONA NTA KIBAZO KU ISHYIRWA MU BIKORWA RY’AYA MABWIRIZA? ESE MIFOTRA NA MINALOC BABYUMVA KIMWE?

  • aha niho u Rwanda rugaragariza ko ari igihugu cyubahiriza amategeko y;abanyarwanda muri rusange.

  • Sebashi na Mutakwasuku barasebye,bifatiye akarere bahibuka muri byinshi.

  • ngobarabandikiye haaaaahaaaaaaa noneseko baribabirukanye ngobangaje abandi iyobaheraho batanga akokazi bakabikora nkikitwaga EWSA

  • Mifotra Na Minaloc Bafite Akavuyo Pee, Ko Amabwiriza Asobanutse Neza Harabura Iki Kugirango Yubahirizwe? Ubundi Ntabwo Umu Contractuel Yakagombye Gusezererwa Hataraboneka Undi Mukozi Ukora Akazi Yakoraga (Nubwo Ibi Ntaho Byanditse Mu Mabwiriza)!!! Ibyo Muhanga Yakoze Nibyo Bitewe Nuko Yakurikizaga Amabwiriza Ya Mifotra, Ahubwo Ikibazo Gifitwe Na Minaloc Hamwe Na Mifotra.Tturashima Muhanga Kuba Yarabwiye Abakozi Uburyo Placement Yakozwe. Twe Dukora Mu Turere Ubu Twirirwa Mu Ibihuha Gusa, Ntakazi Kagikorwa, Ahubwo Uko Bitinda Gukorwa Niko Ni Iterambere Risubira Inyuma. Thx

  • imana ishimwe

  • Muhanga we!!!!

  • MIFOTRA IKURIKIRANIRE HAFI ABAYOBOZI B’ UTURERE BATAZAYIVANGIRA MURI IKI GIKORWA

  • Burya muri byose Imana niyo mugenga, ntimugire uwo murenganya muvuga ngo yarahubutse kuko byose biterwa n’imitegurire y’amategeko , aho amategeko akorwa hatabanje kuganirwa n’inzego zizayashyira mubikorwa bityo habe hamenyeka imbogamizi zishobora kuvuka mu gihe ashyirwa mu bikorwa. Ikindi kandi amabwiriza ya MIFOTRA rwose ntabwo asobanutse ntanubwo aha agaciro imbaraga LOCAL Gov yari imaze kugira haba mu mikorere ndetse no umyumvire, ibi bikaba byari bwitabweho kuko abo bakozi bitwa ko ari abakorera ku masezerano ni abakozi bamaze imyaka myisnhii bakora kandi neza bamaze kugira aho bageza inzego, bityo aho kubirukana ngo uzane abatamenyereye ikibuga, harebwa uko byakorwa abaujuje ibisabwa kumyanya bariho bakayigumana kuko no kubaha agaciro birakwiye, nta mpamvu yo kuzinduka ubwira umuntu ngo taha kandi yarakoze ikizami cy’Akazi akagitsinda mu buryo busobanutse hanyuma agasimbuzwa abatazi biyo bazakora. Itangazamakuru turaryizeye rikomeze ribyiteho.

  • Mwarakoze kurenganura abo bakozi. Abakorera kuri kontaro twaragowe, dukorera igihugu umuntu akitanga, ariko ugasanga abakoresha ntibabibona kuko iyo hari ibihembo baha abakoze neza bafite amanota meza muri performance bihabwa aba under status. Numva nabifata nk`ivangura mu bakozi. Twese tuba twarakoze, hazarebwe uko n`abakorera kuri kontaro bajye bashimirwa iyo bagize amanota meza.

  • K0 ivugurura ryabakozi ngo hazarebwa icyo umuntu yize niba kigendanye n,akazi arimo.Ese hari section cg faculite , idashyirwaho na leta,kandi n,imyanya abantu bakoragamo nayo barayishyizwemo na leta.yewe koko ngo ntawe uburana n,umuhamba.gahunda nyinshi za leta,zigiye gusubira inyuma.

  • Akarere ka Muhanga nta makosa kakoze, kakurikije amabwiriza ya MIFOTRA yemejwe na Cabinet. Ahubwo MIFOTRA na MINALOC zisubireho zigabanye akavuyo. Minisiteri imwe ishobora gushyiraho amabwiriza mu nyandiko indi biri ku rwego rumwe ikayakuraho mu magambo? Abize administration mumbwire niba bibaho!!!!.

    MIFOTRA na MINALOC ko bose bari bicaye muri Cabinet babyemeje bumva bitazakurikizwa? Babyemereje iki niba barabonaga harimo ibibazo?? Ntibazongere gukinisha Cabinet ni urwego rwubashywe.

    Ikindi ubushomeri bumeze nabi MIFOTRA nireke kwirukana abantu na reformes za buri munsi, cyane ko bose bari qualified.

  • Muhanga irajagaraye kandi yicwa n ‘abantu 2 Mutakwasuku utifatira ibyemezo agategereza ibitekerezo bya Sebashi nabyo bipfuye .sinzi impamvu badahanwa,kuko uwacukumbura yabona ibindi bibi byinshi bagiye bakorera abakozi bikakaba byaratumye akarere gasubira inyuma cyane.bisubireho kandi bahe abakozi agaciro bakwiriye cyane cyane abo mu tugari kuko niho imihigo nibikorwa byose biri.

    • byo uvuze ni byo SISI. Njya numva bavuga ko aka Karere kishwe n’abo bantu 2 uvuze. Se ubundi uwo SEBASHI ashinzwe iki? Se niba ashinzwe kuba Umuvugizi w’Akarere n’ibindi byose njya numva yijandikamo; bari babuze undi babigira? Wagira ngo ari hejuru ya Njyanama y’Akarere na Komite Nyobozi. Umenya mu mafuti akora, nta wujya abimubaza.

      Uwo muco/ ako kamenyero mu manyanga ni byo byica Akarere, bafata ibyemezo nka biriye. Aha nzaba mbarirwa ra!!!; gukomeza guha intebe abanyamanyanga, kandi Igihugu hakirimo Inyangamugayo, zinamurusha ubushobozi.

  • ni byiza ko ministere yarenganuye abo bantu ni byiza ninayo mpamvu dufite ubuyobozi bwiza burenganura abaturage twizere ko uturere tutazongera kurenganaya abaturage ahubwo bajye babanza basome amabwiriza neza.

  • Ndashima MINALOC kuko ihora ireberera abaturage bose.Nta mpamvu umuntu uyobora akarere yakwishimira kwirukana abakozi asanzwe ayobora atabanje no kugoragoza ngo abashakire imyanya.Icyifuzo:Niba umuntu asanzwe akorera ku masezerano umwanya arimo ukaza kuli cadre organique,nibarebe niba uwo mukozi yujuje profiles z’uwo mwanya awuhabwe.Kuki agomba gusimbuzwa undi wize nk’ibyo yize kandi we amurusha na Experience?Murakoze.

  • mutakwasuku afite amakosa menshi. 1 ntajya yifatira icyemezo uwabereka agahinda abakozi bafite baterwa na sebashi kdi uwitwa ngo ni umuyobozi wakarere ahari kdi areba. gusa nta ruvugiro

  • njye numva umukuru wigihugu twese twemera akwiye kudutabara kuko uwo yaduhaye ngo atuyobore mutakwasuku ntacyo amaze uwabereka ukuntu yaciye abakozi mo kabiri. ex umukozi ukorera kukarere iyo agiye mubutumwa kumurenge ahabwa imodoka akishyurwa na mission ukorera jumuremge iyo agiye kukarere aritegera ntanishxurwe na mission,uwo kukagari we ntavugwa.merci

  • Icyo mbona n’uko bakwiye kureba evaluation n’amanota kuko imyaka bamaze n’amanota mbere yo kuvuga ko batujuje profile bakwiye kugaragaza ibyapfuye mu kazi mu gihe cyose bamazemo.

  • Wowe uravuga ngo amanyanga, icyakubwira Rulindo wagira ngo ni akarima ka Mayor

  • MIFOTRA na MINALOC nizo zabakuyeho, ninazo zabashubijeho…

    Ahubwo biragaragara ko bariya bayobozi bombi, bagaragaje ko bagendera kuri gahunda zareta NEZA, kd mumaguru mashya.

    Ninayo mpanvu mutabishimira, kuko abaturage cyane cyane ABIRABURA, dukunda abayobozi bica amategeko, kugirango tugere kunyungu muburyo bworoshe…NTAKOSA BAKOZE ikosa ni irya ministeri.

  • Ntampamvu yo kubura sagesse kandi witwa ngo warize. Uyoboye abantu nyamara mutakwasuku yajyaga atubwira mu nama ngo yadutije ubuyobozi.nzaba ndeba ndeba naho sebashi ibyo akora iminsi izabimubaza nyamz

  • ariko se akarere kabaye urusengero meya ngo yirwa mu masengesho ariko ibyo akora bitandukanye nibyo avuga niyo mpamvu sebashi amuca muryahumye akihera abavandimwe be bavanye i murenge akazi ndetse nizindi avantage abandi bari kuririra mu
    myotsi.muzabikurikirane muzambwira

Comments are closed.

en_USEnglish