S. Africa: Dalai Lama yimwe visa kubera gutinya Ubushinwa
Ku nshuro ya gatatu igihugu cya Africa y’Epfo kimwe uruhushya rwo kugikandagiramo (Visa) umuyobozi w’intara ya Tibet iharanira ubwigenge ku gihugu cy’Ubushinwa, Dalai Lama unafite igihembo cy’Amahoro kitiwe Nobel washakaga kwitabira inama y’abahawe iryo shimwe mu mujyi wa Cape Town muri Africa y’Epfo.
Yari yatumiwe muri iyi nama n’abayiteguye, ikaba izaba mu kwezi gutaha bwa mbere mu mujyi wa Cape Town, nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Cape Times.
Iyi nama irategurwa n’umuryango washinzwe n’abantu bane bahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu bintu binyuranye muri Africa y’Epfo, aribo Musenyeri Emeritus Desmond Tutu, Nelson Mandela, Frederik Willem de Klerk na Albert Luthuli.
Intumwa ya Dalai Lama mu gihugu cya Africa y’Epfo yatangaje ko inzego zishinzwe itumanaho n’ububanyi n’amahanga zamuhamagaye zimubwira ko zitazaha visa sebuja.
Ibi byatumye abandi bari baratumiwe mu nama na bo bafite igihembo cyitiriwe Nobel, bivugwa ko batazayitabira ku bw’iyo mpamvu yo kwima visa Dalai Lama.
Aya makuru ariko yahise anyomazwa n’umuryango washinzwe na Frederik Willem de Klerk utangaza ko abatumiwe bazitabira inama ariko bakigaragambiriza aho izabera.
Impamvu yo kwangira Dalai Lama kujya muri Africa y’Epfo ni iy’uko iki gihugu kidashaka kwiteranya n’Ubushinwa.
Nelson Kgwete umwe mu bavugizi ba Leta y’Africa y’Epfo, yanze kugira icyo atangaza kuri iki kibazo avuga ko umuyobozi mukuru ushinzwe ubuvugizi, Clayson Monyela ariwe wagira icyo avuga.
Uyu Clayson Monyela ari mu ruzinduko rw’akazi mu Bushinwa.
Mu misni ishize Ubushinwa bwakiriye nabi uruzinduko rwa Dalai Lama muri Leta zunze ubumwe za Amerika ndetse akaba yarabonanye na Perezida Barack Obama wirengagije icyifuzo cy’Ubushinwa bwashakaga ko Dalai Lama atajya muri Amerika.
Muri Mata, igihugu cya Norvege cyihanangirijwe n’Ubushinwa bitewe n’urugendo rw’iminsi itatu Dalai Lama yagiriye muri iki gihugu ndetse beteza ibibazo mu mibanire y’ibihugu byombi.
Dalai Lama ni izina ry’icyubahiro ry’umuyobozi w’Idini ry’Ababuda (Buddhism) ryitandukanyije n’iryo mu Bushinwa rigashingwa mu ntara ya Tibet yitandukanyije n’icyo gihugu.
Dalai Lama wangiwe visa na Africa y’Epfo ni uwa 14, akaba afatwa nk’umuyobozi w’idini ndetse n’umukuru w’intara ya Tibet n’ubwo guverinoma ayobora ikorera mu buhungiro mu gihugu cy’Ubuhinde kuva mu 1959.
Bivugwa ko Dalai Lama yaba yaratangaje ko azasimburwa n’umugore, ariko Ubushinwa bwanze icyo gitekerezo buvuga ko aribwo bufite uburenganzira busesuye mu gushyiraho Lama uzayobora Tibet.
UM– USEKE.RW