Digiqole ad

India: Umukobwa w’imyaka 18 yashyingiwe imbwa

Mu mico y’abaturage mu Buhinde, abakobwa bashyingirwa imbwa mu gihe batarashaka kugira ngo bazagire amahirwe yo kubona abagabo, no kwirinda imyuka mibi.

Abageni badasanzwe mu gihugu cy'Ubuhinde
Abageni badasanzwe mu gihugu cy’Ubuhinde

Umukobwa w’imyaka 18 muri iki gihugu yashyingiwe imbwa kuri uyu wagatatu mu rwego rwo kwivura umwaku.

Uyu mukobwa witwa Mangli Munda, ukomoka mu Majyepfo y’Ubuhinde muri leta ya Jharkhand yashyingiranywe n’imbwa mu birori by’akataraboneka.

Ubu bukwe bwateguwe n’abasheshe akanguhe muri icyo cyaro bavuga ko uwo mukobwa yari afite ikibazo cy’amahirwe make ku buryo ubwo yari kuzarongorwa byari kuza tuma umuryango ucika n’abaturanyi bakagira ibibazo.

Umugabo babaye barushinganye, ni imbwa y’inzererezi yitwa Sheru, ikaba yabonywe na se w’uwo mukobwa, iyo mbwa yashyizwe mu modoka itwarwa nk’umugeni maze abantu benshi bayakirana ibyishimo.

Uyu mukobwa Mangli, ntiyageze mu ishuri ariko yatangaje ko nubwo kurongwa n’imbwa atabyishimiye, ariko ngo bizatuma agira amahirwe mu buzima.

Uyu mukobwa yagize ati “Gukora ubukwe n’imbwa ni uko abakuru iwacu bizera ko amakuba yanjye yose azajya muri iyi mbwa. Nyuma yo gukora ibi, umugabo tuzarwubakana azagamba ubuzira herezo.”

Sri Amnmunda, se w’uyu mukobwa avuga ko abakurambere babo bababwiye ko bagomba gukora ibishobka byose bagategura ubu bukwe. Avuga ko bagomba gukora ibishoboka byose amakuba bakayatsirika.

Agira ati “Gushyingira imbwa ni yo nzira yonyine yo gutsirika imyaku n’imikoshi.”

Uyu mubyeyi kandi yemeza tari ubwambere bene ubu bukwe bubaye mu cyaro cy’aho atuye.

Yongeraho ati “Ubukwe nk’ubu ntagihe butabaye mu cyaro cyacu n’aho duturanye. Uyu ni umuco twemera.”

Abaturage bavuga ko ubu bukwe ntacyo buzahungabanya ku buzima bw’uyu mukobwa Mangli ndetse ngo yemerewe gushaka umugabo bidasabye ko ajya gusaba gatanya n’imbwa bakoranye ubukwe.

Mangli asubira mu byo yabwiwe yagize ati “Abaturanyi bambwiye ko abakobwa benshi bakurikije uyu muco bahiriwe, ubu babayeho neza mu byishimo.”

Ati “Nemerewe kuzashaka umugabo uri mu nzozi zanjye nyuma y’uko imyaku yose izaba yamvuyeho.”

Nyakabwana n'umugeni banezerewe nyuma y'ubukwe
Nyakabwana n’umugeni banezerewe nyuma y’ubukwe

Muri ubu bukwe, abaturanyi babyinaga imbyino gakondo, na ho inshuti n’abavandimwe bagera kuri 70 na Mangli bari bitabiriye ubu bukwe.

Seems Devi, umubyeyi w’uyu mukobwa yatangaje ko n’ubwo nyakabwana ariyo mukwe, bagerageza kuyubaha mu muco nk’uko bubaha umukwe usanzwe.

Yagize ati “Tugomba gutanga amafaranga y’ubukwe nk’ubundi bukwe bwose busanzwe, ni bwo buryo bwonyine bwo kwirinda umwaku no kubana neza n’abaturanyi.”

Nyuma y’ubukwe, Mangli agomba kwita ku mbwa ye (umugabo udasanzwe) bakaba inshuti mu gihe kiri imbere.

Mangli yongeyeho ati “Igihe kimwe nzashaka umugabo. Ni inzozi za buri mukobwa gushaka umutware umunyura umutima. Nanjye ntegereje kubona umutware wanjye.”

Nyakabwana bayitwaye mu modoka nk'umukwe mukuru
Nyakabwana bayitwaye mu modoka nk’umukwe mukuru
Se w'umukobwa ateruye nyarubwana yashyingiwe
Se w’umukobwa ateruye nyarubwana yashyingiwe
Ubukwe bubangikanywa n'imihango n'imigenzo gakondo
Ubukwe bubangikanywa n’imihango n’imigenzo gakondo
Abaturanyi n'abo mu muryango w'umukobwa bari benshi mu bukwe
Abaturanyi n’abo mu muryango w’umukobwa bari benshi mu bukwe

Daily Mail

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ntabwo bizoroha iyi niyo yaminsi yanyuma ndabona Isi izarangirira mubuhinde kuko ibibi
    Byose biba mubuhinde

    • Buriya imbwa ihuye n’indi!Ntakibazo

  • Ko mbona uyu mukobwa adasa nabenewabo aho sicyo kibazo babona ko cyabazanira umwaku? Harya murwanda ho iyo umwana avutse adafite se ubana na nyina ntibavugaga ko akenya abo mumuryango wanyina? Kimwe numwana ubanje kumera amenyo yaruguru? Abakuru nimutubwire. Harya ababwejuza mbwa bo bari abaki?

  • ariko murabona ko ibyo bavuga batubeshya umukobwa numuzungukazi wuzuye murebe neza .

  • Wasanga nyina YARASETSE AHASHINWA,NAKO ABAHINDE B’URUHU RWERA none akaaba ababyaye! None se murabona ari “nyamweru “?
    Imico iragwira!

  • turabashimiye kubwamakuru mutugezaho, gusa byaba byiza mugiye muduha reference zibinyamakuru muba mwayakuyeho.

  • Uyu mukwe se kombona bamusuzuguye! bamwicaje kumisambi ishaje, yasinziriye muri salle ko bashoboye se gukodesha imodoka nzima iyo bamushakira nintebe zikeye! kandi nibamujyane ajye kuruhuka na madam areke gusinzirira ku musambi! Ese nta ntikweto bajya bambara ko mbona nyamugeni ntako amerewe mu birenge? cyangwa nazo zimutera umwaku! Ariko leta yubuhinde yo ko ntajya numva human rights watch iyirega gukandamiza abaturage bayo nkuko barega urwanda? ubu urabona bariya baturage ubuzima barimo koko!? Nyabingi yabo nayo ntacyo ibamariye nibabivemo basange imana ishobora byose.

  • agahugu umuco ukwako

  • Nakumiro gusa, Imana ibatabare hamwe Human Rights

  • Birababaje, yemwe abashoboye nimutange ibitekerezo kuri HUMAN RIGHTS naho ubundi, India bazaniye isi umuvumo.

  • il ne faut pas mentir mwabatipe mwe.depuis votre naissance where do u see
    someone being married with nyarubwana.

    • in India

  • ubanza ari abenegitori!!!ahahahah usibye ko bo badashobora gushyingira imbwa , ubundi urukundo bafitiye imbwa ndabona ari nkurwabenegitori

  • Gusa ngewe ndumiwe!koko umuntu ageze aho ashyingirwa na nyakabwana!abasenga mureke tubasabire,wanasanga barashakaga kumenyekana ntawabyizera!

  • Nina nawe yabikoze kumugaragaro ,hano mul Europe nagahoma munwa

Comments are closed.

en_USEnglish