Digiqole ad

Groove Awards Rwanda 2014 yahaye agaciro Umuco gakondo

Nyuma yo gutangaza ibiciro bizahatanirwa mu bihembo by’abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza imana “Groove Awards Rwanda” 2014, hasohotse itangazo ritangaza ko hiyongereyemo ikindi cyiciro gishya kizahemba abahanzi bakora indirimbo ziri mu njyna za Kinyarwanda ariko ziramya zikanahimbaza Imana.

Ikirango cya Groove Awards Rwanda 2014.
Ikirango cya Groove Awards Rwanda 2014.

Kwiyongeramo kw’iki cyiciro biyumye ibyiciro bihatanirwa bigera kuri 17. Mo Sound bategura Groove Awards Rwanda bavuga ko byakozwe biturutse ku byifuzo by’abanyamakuru ndetse n’abahanzi nyuma yo guhura bakaganira.

Iki cyiciro kikaba cyarashyiriweho kuzamura abahanzi baririmba indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana mu njyana z’umuco gakondo w’abanyarwanda n’ababyinnyi.

Ibyiciro bizahatanirwa:

– Umuhanzi w’umwaka

-Umuhanzikazi w’umwaka

-Korari y’umwaka

-Umuhanzi mushya/Groupe y’umwaka

-Indirimbo y’umwaka

-Indirimbo iramya Imana y’umwaka

-Umuhanzi w’umuco/Itsinda ry’umwaka

-Indirimbo ya hip hop y’umwaka

-Videwo y’umwaka

-Utunganya indirimbo z’amajwi w’umwaka

-Groupe y’ababyinnyi y’umwaka

-Radiyo/Ikiganiro cya gospel cy’umwaka

-Umunyamakuru w’umwaka wa Radiyo

-Umuterankunga ukomeye w’umwaka

-Umwanditsi w’indirimbo w’umwaka

-Umuhanzi/Groupe ya diaspora y’umwaka

-Urubuga rwa iterineti rwa gikristo rw’umwaka

Soma inkuru irambuye igaragaza ibisabwa abahanzi bashaka kwiyandikisha n’aho bakwiyandikisha HANO .

UM– USEKE.RW

en_USEnglish