DRC : abaturage babujijwe kurya uducurama n’inkende kubera Ebola
Umuyobozi w’agace ka Ikela mu ntara ya Equateur yahamagariye abaturage be kureka inyama z’inkende n’uducurama kugira ngo birinde gukwirakwiza ubwandu bushya bw’icyorezo cya Ebola. Uku kwigomwa aka kaboga ku baturage, umuyobozi yabisabye kuwa kabiri tariki ya 26 Kanama ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bwo gukumira Ebola muri Ikela.
Ikela iherereye muri km 400 z’agace ka Djera kagaragayemo icyorezo cya Ebola, abahatuye babujijwe kurya inyama z’ibikoko byipfishije mu ishyamba.
Iki cyifuzo nk’uko bitangazwa na Radio Okapi ngo nticyanyuze benshi mu baturage kuko abatuye Ikela akenshi batunzwe n’uburobyi n’inyama.
Imiryango n’amashyirahemwe bitegamiye kuri Leta muri ako gace ka Equateur byasabwe gukangurira abaturage guhinga cyane kugira ngo hatazaba ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa.
Inzego z’ubuvuzi kandi aho muri Ikela zasabye abaturage kongera ibikorwa by’isuku cyane bubahiriza amabwiriza ateganyijwe.
Leta ya Congo Kinshasa ngo ikineye miliyoni 4,5 z’amadolari kugira ngo ibashe guhangana n’icyorezo cy’indwara ya Ebola.
Muri Equateur, abantu bane ku munani bajyanywe mu bitaro by’ahitwa Djera basuzumwemo indwara ya Ebola.
Ebola ku nshuro ya mbere yatahuwe muri DRC, mu 1976 icyo gihe yitwaga Zaïre, mu gace kitwa Yambuku mu ntara ya Equateur, icyo gihe yahitanye abasaga 284. Mu bindi bihe bitandukanye bitandatu, iyi ndwara yagiye yongera kugaragara muri iki gihugu.
UM– USEKE.RW