Ibihugu biza imbere mu kunywa inzoga. Muri Afurika u Rwanda ni urwa 5
Byagaragaye ko inzoga ihenze ya mbere ku isi ariyo icuruzwa cyane mu gihugu cya Norvege, mu gihe ikinyobwa gihendutse cyane ku isi aricyo kinyobwa cyane mu gihugu cya Polonye, ariko se ni ikihe gihugu kiza ku mwanya wa mbere mu kugaragaramo abanywi b’inzoga ba cyane?
Ku gasembuye; ibivugwa biravugwa, abanywi bakanywa, ariko hari ibihugu bivugwamo gukunda agatama kurusha ibindi ku isi.
Bamwe bagira bati “kuva kuwa mbere kugeza ku cyumweru Abongereza ni abamanyuramazi; cyane cyane mu bihe by’ibiruhuko”.
Abandi bati “ Abarusiya bafata inzoga ya Vodka nk’ifunguro rya mu gitondo, abadage nabo bahora bambariye kunywa agasembuye. Naho abafaransa bo bavumbuye champagne ariko abashinwa nibo bayinywera.”
Muri Africa naho inzoga zabo ngo barazinywa cyane, hari hamwe na hamwe inzoga gakondo bazifata nk’ifunguro. Mu majyaruguru y’u Rwanda igikombe cya litiro imwe cyangwa ebyiri cy’umusururu w’amasaka abaturage benshi bagifata nk’ibiryo bya mugitondo.
Inzoga ya Guinness ifatwa nka mucyurabuhoro mu bihugu byinshi by’Afurika, abandi bakavuga ko indirimbo z’Abanyakoreya y’Epfo ziba zimeze nk’iz’abasinzi, abahindi nabo bakikundira ka Whisky.
Abanyamerika ntibanywa cyane agasembuye k’ibifuro ariko bakaba bazwiho kunywa cyane umuvinyo “ Wine”. Mu gikombe cy’isi cya 2014 cyabereye muri Brazil cyagaragayemo ubusinzi bukabije.
Nta kintu na kimwe gihagije umuntu yaheraho ashyira ku myanya ibihugu bigiye bifite abanywi b’agahiye kurusha ibindi ku isi kuko ngo usanga ahari abantu inzoga nazo ari akarango kaho.
Izi mpungenge ishami ry’Umuryango w’Abibumye rishinzwe ubuzima OMS ritanga igisubizo kuri buri wese wakwibaza iki kibazo aho ryerekanye uko ibihugu bigenda bikurikirana mu bunywi bw’agasembuye.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
0 Comment
Nakumiro da… kumbe abanyarwanda nabangwi bigeze ahaa???!!!! yewe yewe….hmmmmmm
barabeshya ntabwo turusha abarundi kunywa inzoga , yewe n’abagande banywa waragi