Iran yahanuye indege 'Drone' ya Israel inemera gufasha Palestine
Igihugu cya Iran cyatangaje kuri uyu wa mbere ko kigiye gushyira umurego mu gikorwa cyo guha Abanyapalestine intwaro mu rwego rwo kwihimura ku gikorwa cya Israel cyo kohereza indege y’ubutasi mu kirere cya Iran ndetse ikaba yaraye irashwe n’igisirikare cya Iran.
Gen Amir-Ali Hajizadeh ukuriye ingabo zirwanira mu kirere yagize ati “Tugiye gushyira umurego mu guha intwaro Abanyepalestine bo muri Cisjordania kandi dufite uburenganzira bwo kwihimura ubwo aribwo bwose.”
Indege ya Israel itagira umupilote (Drone) yarasiwe hafi y’ahantu hatunganyirizwa ubutare bwa Uranium hitwa Natanz, iyi ndege yarashwe ngo ni drone ifite m 5,5 z’uburebure ikaba yari ifite camera ebyiri zishobora gufata amafoto meza kandi ngo yari ikoranye ubuhanga buhanitse bwatuma ibyuma bibona indege mu kirere bitabasha kuyibona byoroshye.
Aya makuru yatangajwe ku rubuga rwa Internet rw’igisirikare cya Iran (Abarinzi b’Impinduramatwara) Sepahnews.
Kuri urwo rubuga bagize bati “Indege yo mu bwoko bwa drone itaboneka y’intasi za Israel yahanuwe igerageza kwegera agace gatunganyirizwamo ingufu za Uranium ka Natanz.”
Ubwo yabazwaga n’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP, Gen Hajizadeh yagize ati “Ibikorwa nk’ibi (ubutasi bwa Israel) nibikomeza, tuzatanga igisubizo gikomeye cyane.”
Igihugu cya Iran, nticyemera kubaho kwa Leta ya Israel, kikaba gishinjwa gufasha umutwe wa Hamas w’Abanyepalestine ugenzura agace ka Gaza, ndetse kinafasha umutwe wa Jihad islamique, mu kubona ubuhanga bukomeye bwo gukora ibisasu iyi mitwe irasa muri Israel.
Mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga 2014 ubwo agace ka Gaza kagenzurwa n’Abanyepalistine kagabwagaho ibitero na Israel, umuyobozi w’ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, yasabye Abanyepalistine gukomeza urugamba rwabo ndetse bakarwagura rukagera no muri Cisjordania.
Gen Hajizadeh, yatangaje ko indege ya drone yo mu bwoko bwa Hermes yakorewe muri Israel ariyo yahanuwe ndetse Televiziyo y’igihugu yanagaragaje ibisigazwa by’iyo ndege.
Yongeyeho ko ibisigazwa byose by’iyo ndege byabashije kuboneka kandi ngo biri gukorerwaho ubushakashatsi, yavuze kandi ko iyo ndege ifite ubushobozi bwo kugurukira ku butumburuke bwa km 800 yahagurikiye mu gihugu atavuze.
Uruganda rwa Natanz ni rwo runini rutunganyirizwamo ingufu za Uranium, habarizwa imashini zisaga 16 000 zihakorera umunsi ku wundi. Izindi mashini 3 000 nazo zirirwa zikora ibijyanye n’izo ngufu ahitwa Fordo, zose ziri ikuzimu ku buryo kuzisenya hifashishijwe ibitero by’indege bigoye.
Igihugu cya Israël, kidashira amakenga Iran kiyishinja gushaka gukora intwaro kirimbuzi, kimwe n’inshuti zayo zo mu Burengerazuba bw’Isi nka Amerika, Israel ihora ivuga ko izatera aho hantu Iran ikorera ingufu za Uranium ikahashwanyaguza.
Iki kibazo kije mu gihe ibihugu bitanu bikomeye ku Isi (Amerika, Ubufaransa, Ubwongereza, Uburusiya n’Ubushinwa) ndetse kongeraho Ubudage byari kuzahura mu kwezi kwa Nzeri bigashaka umuti wa burundu ku kibazo cy’intwaro kirimbuzi zivugwa muri Iran.
Amerika (US) isaba Iran kugabanya mo kane ingufu zayo za Uranium, mu gihe Iran yo ishaka kuzikuba inshuro 10 mu mwaka wa 2020 kugira ngo nibura ingufu za nucléaire zikoreshwa mu bikorwa bya gisivile ahitwa Bouchehr zizabe zikora neza.
Israel ihora yikanga ko Iran yakora intwaro kirimbuzi mu mugambi wayo wo kugwiza ubutare bwa Uranium, ariko Iran ikabihakana. Israel yanze kugira icyo itangaza ku makuru yatangajwe na Iran ngo kuko ntacyo yabwira ibitangazamakuru.
UM– USEKE.RW
0 Comment
Yemwe jewe mbona ali ibimenyetso vyintambara ya gatatu yisi, nkurikije ivyombona nivyo nimba mu bihugu bikomakomeye kwisi
Bravo iran vous etes les maitres de votre avenir!
Comments are closed.