Digiqole ad

Umwongerezakazi yafatiwe i Kigali afite 1Kg ya Cocaine yahishe ku gitsina

Kuri uyu wa 25 Kanama Polisi y’u Rwanda yerekanye umugore witwa Ddungu Hasifa ufite ubwenegihugu bw’Ubwongereza wafatiwe ku kibuga cy’Indege mpuzamahanga cya Kigali avuye i Bujumbura afite kilogarama imwe y’ikiyobyabwenge cya Cocaine.

Cocaine yari ayivanye Bujumbura ayijyanye Kampala
Cocaine yari ayivanye Bujumbura ayijyanye Kampala

Uyu mugore wafashwe kuwa gatandatu nimugoroba iyi fu y’ibiyobyabwenge ngo yari yayihambiriye ku gitsina nk’uko Polisi y’u Rwanda ibitangaza.

Cocaine yari atwaye ngo ifite agaciro kabarirwa muri miliyoni 45 z’amanyarwanda nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’Ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda (CID), ACP Théos Badege.

Uyu mugore wageze mu Rwanda kuwa gatandatu nijoro inzego zishinzwe umutekano ku kibuga cy’indege zamushyize ku ruhande ubwo zamusakaga zikumva afite ikintu kidasanzwe ahagana mu myanya ndagatitsina.

Uyu mugore ngo iki kiyobyabwenge ngo yari yagihawe n’uwitwa John ngo akivane i Bujumbura akigeze Kampala.

We ariko ntacyo yashatse kuvugana n’abanyamakuru ngo atarabona umwunganizi.

Mu myaka itanu ishize iyi ni inshuro ya kabiri ku kibuga cy’indege cya Kigali hafatiwe umuntu ufite Cocaine.  Icyaha nk’iki kikaba gikurikiranirwa aho cyabereye.

Ingigno ya 544 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda iteganya igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’ itanu n’ihazabu iri hagati y’ibihumbi 500 na miliyoni 5 ku cyaha nk’iki.

Cocaine uyu mugore yafatanywe ni ikiyobyabwenge cyo mu rwego rwo hejuru
Cocaine uyu mugore yafatanywe ni ikiyobyabwenge cyo mu rwego rwo hejuru

Cocaine ni ikiyobyabwenge bimwe mu bikigize biva mu mababi y’igiti kitwa Coca bivangwa n’ibindi bigatanga ikiyobyabwenge bitwa Cocaine, iki kiyobyabwenge kifitemo guha ikinya kigereranyije umubiri. Iki kiyobyabwenge kihutira gukora ku gace k’ubwonko kitwa “mesolimbic reward pathway” gatuma ubifashe akomeza kumva abishaka.

Cocaine itera umuvuduko w’amaraso ukabije ndetse na rimwe na rimwe guhagarara k’umutima bivamo urupfu.Iki kiyobyawenge kandi gituma inzira ziganisha amaraso mu bwonko zangirika. Gukora kwayo mu mubiri bishobora kumara hagati y’iminota 15 n’isaha imwe.

Raporo yo mu 2010 ya UN World Drug ivuga ko 2/3 bya Cocaine iri ku Isi ikorerwa mu gihugu cya Colombia. Ku isi toni 600 zikaba zaracurujwe muri uwo mwaka 50% byazo bigakoresherezwa muri Amerika (US) gusa.

Urubyiruko ruburirwa cyane kwirinda iki kiyobyabwenge kuko kugikoresha inshuro zirenze imwe bishobora kugukukiramo guhora ugikeneye.

Photos/IzubaRirashe

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ariko aba nabo barasaka !!!no ku gitsina kweriiiiii!!!!!!!! hahahahhhhahhaa birasekeje gushyira imali ku gistina bakayivumbura.Any way, bravo kuri Police yacu.

  • Hahahaah! Yari yabiziritse kuri ru**** se? Iyo ntiyaba isanzwe yaba ari imwe bita ikiziriko! Ashobora kuba afite igikoresho gitubutse kabisa!

  • uyumugore numunya Nigeria muraba mureba nibo bakora ibi ntabandi kandi cocaïne irica bagahamba yamaze aba star . 

  • bravo kuri polisi yacu. abashinzwe inzego z’umutekano wacu barakora we ! ibi biyobyabwenge babjye babijyana ahandi twe twarahumuye

  • ariko se koko,kuvana ikintu bujumbura ukijyana  kampala n,ibintu bikomeye?iyo aca n,a bus yagombaga guhita, n,umugingakazi

  • wooow, akazi gakomey e ariko kakozwe neza , police y’igihugu kwisonga , ibi nibikwereka uburyo umutekano wigihugu umeze neza, , urebye aho gapfunyika kari kari ntibyari byoroshye ko yavumburwa ariko kubera ubuhanga bwinzego zumutekano zacu

Comments are closed.

en_USEnglish