IPRC East: Urubyiruko rurasabwa kureka ibiyobyabwenge rukiga neza
Ishuri rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro mu ntara y’Iburasirazuba (IPRC East ) kuya 23 Kanama 2014 ryatangije icyumweru cyahariwe kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko bigamije gukangurira urubyiruko no kurwereka uburyo bwo kurwanya ibiyobyabwenge kugira ngo rubashe kwiteza imbere.
Ubu bukangurambaga mu kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko bwatangiranye n’urubyiruko ruvuye mu bigo by’amashuri icumi byo mu murenge wa Kibungo, abo banyeshuri bakaba baritabiriye amarushanwa ajyanye no kurwanya ibiyobyabwenge.
Icyi cyumweru cyatangijwe ku mugaragaro muri IPRC East, kizasozwa tariki ya 29 Kanama 2014.
Muri iki cyumweru hazatangwa ubutumwa butandukanye mu rubyiruko buzatangwa n’ubuyobozi bwa leta n’inzego z’umutekano, hateganyijwe kandi imikino izahuza ibigo by’amashuri, ndetse n’igitaramo cyizahuza imbaga y’urubyiruko cyikazasusurutswa n’abahanzi batandukanye.
Umuyobuzi wa IPRC East wungirije ushinzwe ubutegetsi n’imari, Kizito Habimana avuga ko nta munyeshuri wafata ibiyobyabwenge ngo yige, agire ubumenyi uko bikwiye .
Yagize ati “Ntabwo wafata ibiyobyabwenge ngo wige umwuga uwumenye, ngo wige ikintu ugifate. Iyo wize umwuga warangiza nyuma ugafata ibiyobyabwenge, wa mwuga ntacyo ukumarira kuko icyo gihe ibyo wize biba imfabusa, ahubwo ukaba umutwaro ku gihugu ntugire n’icyo umarira ababyeyi.”
Grace Irakoze wiga muri Kibungo VTC yemeza ko bamwe mu banyeshuri bafata ibiyobyabwenge nk’urumogi bigatuma bahura n’ingaruka zirimo kwirukanwa ku bigo bigaho.
Irakoze avuga ku ngaruka z’ibiyobyabwenge, agira ati ”Gufata ibiyobyabwenge biteza ingaruka ku bakobwa zirimo gutwara inda z’indaro, gushaka imburagihe abitewe na bagenzi be bamushutse, n’ibindi.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kibungo, Gilbert Mapendo avuga ko ikibazo cy’ibiyobyabwenge koko gihari kandi kigira ingaruka ku rubyiruko ruri mu ishuri n’urutari mu ishuri .
Mapendo avuga ko muri izo ngaruka harimo no guta ishuri.
Ubushakashatsi bwakozwe kubufatanye bwa Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga n’icyahoze ari Ishuri rikuru ry’Ubuvuzi rya Kigali (KHI) muri 2011, bwerekanye ko kubera akamenyero ko gukoresha ibiyobyabwenge, abantu 7,46% baba ari imbata y’inzoga (alcohol).
Abantu 4,88% babaye imbata y’uburozi bwa nikotine (nicotine) buboneka mu itabi, naho 2.54% by’abantu babaye imbata y’urumogi.
Ishimwe Theogene/ IPRC East