Rwanda: Imishahara ya ba Gitifu b’utugali yarimo amakosa yakosowe
Nyuma y’uko hasohotse imbonerahamwe nshya y’imishahara y’abakozi ba Leta kugera ku rwego rw’utugari, ba Gitifu (Executive Secretary) b’Utugari bavuga ko bababajwe cyane no kuba imishahara yabo yaragabanyijwe, nyamara iy’abakozi bashinzwe imibereho myiza y’abaturage “Social and development affairs officer” mu Kagari ikazamuka. Muri Ministeri y’abakozi ba Leta bavuga ko ari amakosa yari yakozwe kandi yamaze gukosorwa, nubwo kugeza ubu aba ba Gitifu bataramenyeshwa uko yakosowe.
Mu Ntara enye z’Igihugu ba Gitifu b’utugali bamwe na bamwe babwiye Umuseke ko icyababaje cyane ari uko bagabanyirijwe imishahara ariko inshingano zabo zikaguma kuba zazindi, ikindi kandi bakarutishwa ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Kagari uha raporo Gitifu. Ibi ngo babibonye nko kubasuzugura. .
Gitifu wa kamwe mu tugari two mu Ntara y’Iburasirazu avuga ko izi mpinduka zabituyeho ntacyo babanje kumenyeshwa. Mu ntangiriro z’ukwezi gushize akaba aribwo babonye iby’iyi mishahara mishya.
Gitifu w’Akagari ubusanzwe yahembwaga umushahara wa nyuma (net salary) w’amafaranga ibihumbi mirongo inani (Frw 80 000) , naho Umukozi ushinzwe imibereho myiza mu Kagari agahembwa 65 000Rwf ku kwezi.
Impinduka nshya mu mishahara bamenyeshejwe zivuga ko Gitifu w’Akagari azajya ahemberwa kuri index ya 239, n’umushahara wa nyuma (salary net w’ibihumbi 71, 913, naho umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage akazajya ahemberwa kuri index ya 378 n’umushahara wa nyuma wa 105, 667 Rwf .
Elamu Muzungu uyobora kamwe mu tugari two mu Ntara y’Amajyepfo mu karere ka Muhanga we avuga ko yizeye ko habayemo kwibeshya mu mishahara mishya kuko nta kuntu hazamurwa umushahara w’umukozi Gitifu ayobora akamurusha umushara. Kandi ngo ubusanzwe umushara w’umuntu nta mpamvu uba ugomba kugabanuka inshingano zikiri zazindi.
Yagize ati “Ndatekereza ko bibeshye. Muzatubarize ahubwo muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta niba bataribeshye. Mbese ho umunyamabanga wa Leta yarusha umushahara Minisitiri?”
Ba Gitifu b’utugali bavuga ko imirimo yabo bayikorana ubwitange kuko usanga amasaha 24 kuri 24 baba babazwa ubuzima bwa buri munsi mu Kagali ndetse banakira ibibazo bya hato na hato.
Mu Karere ka Muhanga ho ngo si n’ubwa mbere bibaye kuko no muri Kamena 2013, ngo ubuyobozi bw’Akarere bwaje kubagabanyiriza uduhimbazamusyi babahaga bituma bava ku mushahara wa nyuma w’ibihumbi 107 (babonaga mbere) babageza ku bihumbi 79.
Kuva Umuseke wamenya iki kibazo wagerageje kuvugana n’abagishinzwe mu byumweru birenga bitatu bishize ntibyashoboka. Gusa kuwa 25 Kanama Edmond Tubanambazi, Umujyanama wa Minisiteri Ushinzwe Abakozi ba Leta n’Umurimo yadutangarije ko ibyabaye ari ikosa.
Yagize ati “Babonye inyandiko yarimo ikosa kandi ryaranakosowe ubu tuvugana. Ntabwo bahembwe uriya mushahara urimo ikosa kugeza ubu, byarakosowe bagiye kubimenyeshwa vuba.”
Edmond Tubanambazi avuga ko atari byo ko Gitifu w’Akagari yahembwa amafaranga macye kurusha umukozi ushinzwe imibereho y’abaturage mu kagari.
Ati “Abo banyamabanga b’utugari mubabwire ko nta kibazo kizavuka ku mishahara yabo. Byarakosowe barabimenyeshwa vuba.”
Ubusanzwe umushahara fatizo wa ba Gitifu b’utugari urangana ariko ukagenda urutana bitewe n’ubushobozi bw’Akarere, ikibazo kikaba cyari cyavutse ku mushahara fatizo ku rwego rw’igihugu hose.
Kugeza kuri uyu wa 26 Knama ibyakosotse bikosoye byari bitaratangarizwa ba Gitifu mu gihugu, gusa umujyanama wa Minisitiri w’Abakozi ba Leta yabwiye Umuseke ko imishahara yabo ikosoye bagiye ky
Photos/Martin Niyonkuru & Daddy Sadiki Rubangura/UM– USEKE
Venuste KAMANZI
UM– USEKE.RW
0 Comment
Ari primature na mifotra hari abakozi basinziriye. Jwibeshya ni ibisanzwe ariko Sinumva ukuntu itegeko rijya hanze batabanje gukosira amakosa y’imyandikire. Ndibuka itegeko ry’umurimo ryo muri 2009 harimo ingingo ivuga ko umukozi wa leta ugiye muri conje ahabwa Amafranga yo kumufasha bita pecule de vacance nyuma basobanyra ko aru ukwibeshya.
Ni agahomamunwa. Ariko koko byemerwe ko mu nzego zo hejuru nka MIFOTRA na PRIMATURE bakora bahuzagurika, amategeko agasohoka muri Official Gazette, nyuma bakabwira abaturage ngo baribeshye?
Nta tegeko rishya ry’imishahara rirasohoka, sinzi aho mubikura. Ibyo bagejejweho ni umushinga, nyuma yo kubona utwo dukosa rizasohoka mu aIgazeti byarakosowe.
ahubwo n’abakuru b’imidugudu nabo bakeneye ako gashimwe
Uburangare bukabije mu bakozi babishinzwe. Nawe se basohora itegeko rishyiraho ikigo gishya bakandika ku ngingo ya nyuma ko ikigo gisimbuwe gihise gikurwaho kandi bigatangira kubahirizwa ako kanya maze hagashira umwaka umwe ibiri cya kigo cya kera kikiriho n’igishya kitarajyaho!!!!!! Abayobozi mwaretse guhubuka koko!!!!!!!!
nabandi batekinisiye baganyirijwe imishahara bazabisubiremo
nabandi batekinisiye bo muturere baganyirijwe imishahara bazabisubiremo
nubwo mubantu hatabura uruntu runtu kandi ntazibana zidakomana amahembe , ariko rero hari amakosa yakagiye yirinda gukorwa kuko burya yabyara ibidni bibazo biyashamikiyeho kandi bikomeye kubicyemura, nko kwima aba gitifu amafaranga bishobora gushyira gukora nabi akazikbao ugasanga biratanga isura mbi kukazi kabi kandi nibo babana hafi nahafi nabanyarwanda , gusa ubwo byakosotse ni byiza
ariko ni bisanzwe nta gikuba cyacitse kandi ntekereza ko abanyarwanda twese dushaka iterambere ry’u Rwanda icyo byadusaba cyo byashoboka kandi ndizera ko aba bayobozi bazakomeza gukora akazi kabo neza nk’uko bisanzwe
habaye amakosa ariko ndakeka yakosowe kandi mujye mwihanga kwibeshya bibaho ku bantu. kuvuza induru si byiza hubwo yo wahuy n’ikibazo nk’iki ushaka uburyo ugusohokamo
N’abatekinisiye bo mu Turere nabo muzabibuke mu gukosora ayo makosa. Ni hehe wabonye umuntu bamukuraho ibihumbi birenga ijana, utabanje kumuteguza, kandi abenshi imishahara yabo baba barayitanze muri bank, kubera twa credit bafata kugirango babashe kugira icyo bageraho.
Aba ba tekinisiye bakora 90%kubikorwa byose by’akagali.