Digiqole ad

Iby'impunzi 245 000 zagaragaye muri RDC natwe tubibona mu binyamakuru gusa-Min.Mukantabana

Nyuma y’uko Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) itangiriye igikorwa cyo kubarura impunzi zose z’abanyamahanga zibarizwa ku butaka bwayo kugira ngo itangire gukorana n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (HCR) bazicyure, imibare imaze kuboneka iragaragaza ko hari impunzi z’Abanyarwanda zigera mu bihumbi 245 zimaze kubarurwa. Leta y’u Rwanda ikavuga ko iyi mibare itayemeza cyangwa ngo iyihakane kuko nta ruhande rwa Leta ya Congo cyangwa HCR rwari rwabiyigezaho byemewe (officially).

Minisitiri ushinzwe impunzi no guhangana n’ibiza, Seraphine Mukantabana.
Minisitiri ushinzwe impunzi no guhangana n’ibiza, Seraphine Mukantabana.

Iri barura ririmo gukorwa na Komisi y’Igihugu ishinzwe impunzi muri DRC, ifatanyije na HCR. Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa “RFI” yatangaje ko muri izi mpunzi ibihumbi 245, izigera ku bihumbi 199 ziri muri Kivu ya Ruguru, izindi ibihumbi 42 zikaba ziri muri Kivu y’Epfo, naho abandi ibihumbi icyenda (9 000) bakaba bari muri za Katanga, Kasaï oriental, Maniema na Kinshasa. Muri izi mpunzi inyinshi ni izageze muri DRC muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, no mu myaka yakurikiyeho.

HCR na Leta ya DRC batangaza ko mu minsi iri imbere bagiye gutangira gahunda yo gucyura izi mpunzi mu Rwanda, gusa ngo uyu mugambi ushobora kubangamirwa n’umutwe wa FDLR wifata nk’abarinzi b’izi mpunzi.

Impunzi zitahuka ziva muri DRC zikunze kuvuga ko FDLR ibafata bugwate, ikabashyiraho iterabwoba nk’abaturage iyobora, baramutse batashye bose byaca intege FDLR kuko yaba itakaje imbaraga z’abayishyigikiraga kuko ari muribo yakuraga abarwanyi n’ibiyitunga.

Ku ruhande rw’u Rwanda, mu kiganiro twagiranye na Minisitiri ushinzwe impunzi no guhangana n’ibiza, Seraphine Mukantabana yadutangarije ko nta kintu yatangaza kuri iyi mibare mu gihe batarabona urwego na rumwe rubishinzwe rubibagezaho mu buryo bwemewe n’amategeko.

Yagize ati “Ntabwo aritwe dushinzwe kwemeza imibare y’impunzi yemezwa na HCR, Ibyo Congo yatangaje ntabwo biratugeraho mu buryo buri official, nabibonye nanjye mu binyamakuru gutyo. Ndumva nta kintu nabivugaho kuko nabibonye mu binyamakuru nk’uko namwe mwabibonye.”

Minisitiri Mukantabana kandi yatangaje ko iyi kibare mishya n’iyo yaba ariyo ntacyo byahindura kuri gahunda ya Leta y’u Rwanda yo gukuraho icyemezo cy’ubuhinzi ku banyarwanda bose, ahubwo nabo ngo bakangurirwa gutaha mu gihugu cyabo kuko icyatumaga bahunga ntakikiriho.

Yagize ati “Umubare waba muto cyangwa mwinshi ibyatumaga bahunga nta bikiriho, uriya mugambi ntacyo Leta izahinduraho. Ingamba Leta y’u Rwanda ifite ni uko buri munyarwanda yataha mu gihugu cye.”

Minisitiri Mukantabana avuga ko nta gahunda idasanzwe yo kuvugana na HCR kuko ngo n’ubusanzwe hari uburyo HCR n’u Rwanda biganira, bityo ngo barindiriye ko izabagezaho amakuru nyayo y’impamo nimara gukora igenzura ko iyo mibare ariyo koko.

Nk’uko tubikesha urubuga rwa HCR, imibare igaragaza ko ubwo ubukangurambaga bwo gucyura impunzi z’Abanyarwanda hari impunzi zigera ku bihumbi 12 zatashye mu Rwanda zivuye muri DRC, gusa ikavuga ko hakiri izindi zigera mu bihumbi 100 zikiri mu bihugu byo hirya no hino cyane cyane muri Africa.

Umwaka ushize Leta y’u Rwanda na HCR bavanyeho burundu icyemezo cy’ubuhunzi ku Banyarwanda bahunze mbere y’umwaka w’1998 kubera ko ibyatumaga bahunga ubu nta bikiri mu gihugu.

Kubera Jenoside yakorewe Abatutsi n’urugamba rwo kuyihagarika byatumye Abanyarwanda 3.424.919 bahunga, abenshi bari baragiye muri DRC.

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Byose byashoboka, intera se ntizibyarirayo

  • uko baba bangana kose mbona ntakibazo kirimo kuko u Rwanda ntawe bangiye gutaha bahora babasaba gutaha kandi ndabizi biteguwe kwakirwa neza mu gihugu cyabo ubwabo nibashyiremo imbaraga nubushake bwo gutaha maze barebe ko bataza mu gihugu cyuzuyemo amahoro n’umutakano

  • ese hari uwababujije gutaha , mubyukuri ko abandi bataha buru munsi , imiryango ymipaka ikaba ihora ikinguye , kandi na leta yu Rwanda numva buri munsi ibakangurira gutaha mu gihugu namahoro ,  ariko ntiwamenya ibyo baba bategereje , ntako ubuyobozi bwigihugu ndetse nabanyarwanda myri rusange baba batagize , ndetse nabataha bakabakangurira kugaruka

    • Ayomahoro uvugaharabatayabona,ababurirwirengero nibo mvuga kandayo makuru nababageraho.

Comments are closed.

en_USEnglish