Ibitekerezo bya Oda Paccy ku Mana, k'umuziki, kuri Kagame, ku buzima…
Uzamberumwana Oda Pacifique, umunyeshuri mu mwaka wa gatatu muri Kaminuza ya RTUC, by’umwihariko umunyarwandakazi uzwi cyane muri Muzika nka Paccy, akora muzika ya Hip Hop na Afro beat kuva mu myaka itanu ishize. Yagiranye ikiganiro kirambuye n’Umuseke, yagize ibyo asubiza kuri muzika, gender, Imana, Perezida w’u Rwanda, ubuzima….
Ikiganiro na Paccy:
Umuseke : Wamenye ryari ko ufite impano y’ubuhanzi?
Paccy: Igihe nigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuli yisumbuye nibwo namenye ko mfite impano y’umuziki , gusa umuryango ntabwo wanyemereye guhita ntangira kuko nari nkiri umwana.
Umuseke : Umaze igihe kingana gite ukora muzika?
Paccy: Uyu mwaka ni uwa gatanu.
Umuseke: Kuki wahise ujya muri Hip Hop?
Paccy: Nahisenjya muri Hip Hop kuko ubwayo ni ijyana y’ubutumwa kandi yumvikanisha vuba ubutumwa ndetse ikaba ikunzwe n’abantu benshi.
Umuseke : Hip Hop kuri wowe ni iki?
Paccy: Hip Hop kuri njye n’uruvugiro rwa rubanda rugufi, rudafite abantu baruvugira, muri make ni itabaza ,ritabariza ababaye, ikaba ijyana ikunzwe na bose
Umuseke: Nk’umukobwa ni ibihe bibazo wahuye nabyo mu gutangira umuziki wawe?
Paccy: Ikibazo cyari gikomeye kwari ukumvikanisha ko ngiye mu muziki ndi umukobwa kandi byongeyeho nkanjya mu njyana ya HIP HOP itamenyerewe cyane mu bakobwa.
Umuseke: Ababyeyi cyangwa umuryango wawe babyakiriye bate kumva ko umukobwa wabo ari umuraperi?
Paccy: Byarabashimishije cyane ,bumvako bagomba kunshyigikira.
Umuseke: Hari ivangura ubona rikorerwa abakobwa muri muzika? Hari amahirwe ubona badahabwa?
Paccy: Burya rero ikintu kimwe ni uko iyo amahirwe aje ibintu birikora, ku bwanjye nta vangura rihari.
Umuseke: Ni nde muntu wagufashije cyane gukora muzika?
Paccy: Nafashijwe cyane n’itangazamakuru, Producer, n’Abafana banjye.
Umuseke : Umuziki ubu ukumariye iki? Ni iki umaze ku kugezaho?
Paccy: Ni byinshi cyane umuziki wangejejeho , byonyine niba hari byinshi nshobora kwikorera ni uko umuziki umfitiye akamaro.
Umuseke : ‘Music industry’ mu Rwanda uyibona ute?
Paccy: Kubwanjye mbona ari ikintu ki kiri kwiyubaka nk’uko u Rwanda narwo rukiri kwiyubaka , mfite ikizere ko n’umwaka utaha ibintu bizarushaho kuba byiza.
Umuseke : Umwana w’umukobwa ushaka kuza gukora Hip Hop ubu wamubwira iki?
Paccy: Aha sinavuga kuri Hip Hop gusa, ahubwo namubwira ko agomba kubanza kumenya ko umuziki muri rusange ari akazi, ko agomba kuwukora atagendeye ko hari undi muntu runaka uwukora ngo kibe ari icyo kimujyana mu muziki kandi akamenya ko mu byo akora byose agomba kwiyubaha.
Umuseke : Kuki abakobwa bagitinya kwinjira muri muzika?
Paccy: Kuba bitinya mbibona nk’isoni za gikobwa ndetse no kuba umuntu atekereza ko agiye gukora ikintu bwa mbere.
Umuseke: Uhuye na Perezida Kagame wamusaba iki?
Paccy: Ndamutse mpuye na Perezida Paul Kagame, ikintu cya mbere namusaba ni ukwicarana tugasangira.
Umuseke: Mu buzima uharanira kugera kuki?
Paccy: Mu buzima mparanira kwiteza imbere nk’Umunyarwandakazi ndetse nkatanga n’ubufasha muri byinshi.
Umuseke: Ubuzima busobanuye iki kuri Paccy?
Paccy : Kuri njyewe ubuzima ni ikintu gikomeye kandi mpa agaciro cyane kuko ubuzima mbugereranya n’ikirahuri ,ushobora gukora ikosa gato kigahita cyangirika kuburyo ukijugunya. Ubuzima ni ikintu nubaha cyane.
Umuseke : Umwana wawe abaye umuhanzi wabimushyigikiramo?
Paccy : Burya ikintu kirimo impano ntikiyoberana . Nimbona afite impano koko nzamushyigikira.
Umuseke: Imana ni iki kuri wowe?
Paccy : Ubundi njyewe ndi umukristo gatulika, nemera Imana kuko Imana ni umukozi w’umuhanga kuri njye.
Umuseke: Utekereza iki nyuma y’urupfu?
Paccy: Ntekereza ko nyuma y’ubu buzima hari ubundi buzima ariko ntabwo nzi.
Umuseke : Uhuye n’Imana wayisaba iki?
Paccy: Ayo mahirwe ntayo nkeneye kuko amahirwe yo guhura n’Imana ni mu rupfu. Gusa bibaye ari uguhurira mu masengesho nayibaza ukuntu yaremye umuntu kuko njya mbyibazaho byinshi bikanyobera.
Umuseke: Ubu ninde musore muri kumwe mu rukundo?
Paccy : Ndi njyenyine, nta muntu mfite kandi sindi no kw’isoko.
Umuseke : Ni iki uhugiyeho muri iyi minsi?
Paccy : Mfite umushinga wogukora amashusho y’indirimbo yanjye yitwa’ Rendez vous’, nkaba nteganya kuyashyira hanze mbere yuko iki cyumweru kiragira.
Joselyne Uwase
UM– USEKE.RW
0 Comment
rwose wamunyamunyamakuru we ibibazo byawe nta ka logic mwisubireho mubaze ibibazo birimo ubwege
ari wowe wamubaza nkibihe bibazo?
Uurumuswa kweli! ngo ntakeneye guhura n’Imana kuko guhura nayo ni murupfu gusa! ni nde wakubeshye ko bahurira n’Imana murupfu? Birababaje cyane umuntu wiyita umukristu yarangiza ngo ntakeneye guhura n’Imana.
Nanjye ibyo biranyobeye kubyumva. Imana se hari ubwo tutabana nayo. kandi hari byinshi tuyibaza ndetse ikanadusubiza.
Ngo Paccy yasaba perezida ko basangira gusa? ubwo se ntakindi wamubwira mwarya mutavuga?Ese kugeza ubu waba umaze gutanga ubuhe bufasha?
Umuseke : Uhuye n’Imana wayisaba iki?
Paccy: Ayo mahirwe ntayo nkeneye kuko amahirwe
yo guhura n’Imana ni mu rupfu. Gusa bibaye ari uguhurira mu masengesho
nayibaza ukuntu yaremye umuntu kuko njya mbyibazaho byinshi bikanyobera.Mumbabarire musome izi nteruro ebyiri zibanzaMunyumvire niba se wibaza uko umuntu yaremwe kandi ukaba udakeneye guhura ni Imana ubwo uba ubyibazaho iki? Gusa kuva nabaho Paccy uri umuswa 100% niba utekereza gutyo ntanamahirwe mubuzima bwawe uzagira ! uzajya ujya mumarushanwa nkabandi uvemo rugikubita! Reka kutubeshya ngo uri Umukristo! umukristo uzi icyo bivuze ? Kereka niba uri umu kristo wo kwa Ryangombe!!!!ukwiriye kujya Kwicuza kuko aya magambo wavuze ntago akubereye!Nagukundaga nkakunda nibihangano byawe ariko kubera ayo magambo mpise numva nkwanze yewe nibihangano byawe nciye ukubiri nabyo iwanjye !!!!!Gusa ntakigenda cyawe!!!!!!!!!
Kuki mukinisha ibazwa risaba gusubiza spontanement! Wagerageje Gusa hari igihe igisubizo nyacyo kiza ugeze mu muryango usohoka. Si uko Imana utayemera, si uko utayikunda ahari nanjye uwampa iyo intervieuw nasubiza ibiri inyuma yibyo. Cyane cyane iyo harimo Imana Dayimoni aba ari hafi y’ururimi rwawe kugirango uhabanye n’igitegerejwe. Imana ikugirire neza. Gira amahirwe. Upfa kuba nta bugome, ndavuga ubugome! waba utunze, gusa warahemutse kuririmba umusirimu kuko hari abo wigishije guhemuka.
Nimureke uyu mukobwa kuko aririmba neza ! gusa nababajwe n’uko ngo nta mukunzi afite ! nkunda indirimbo ye yitwa ndacyashidikanya ! hari uwaba azi email ye ngo ayimpe dukundane ? njye ndi umugabo mfite imyaka 40 anyemereye namurongora kuko ndamukunda cyane
Comments are closed.