Digiqole ad

Kenya: Igihugu cya kane (4) gifite abafite SIDA benshi ku Isi

Muri Kenya abanduye Virus itera SIDA barabarirwa kuri miliyoni imwe n’ibihumbi magana atandatu nk’uko Minisiteri yaho y’ubuzima yabitangaje kuri uyu wa 20 Kanama.

SIDA muri Kenya
Hafi 3% by’abanya Kenya banduye SIDA

Ku Isi Africa y’Epfo niyo ya mbere na miliyoni 5,6 by’abanduye, hagakurikiraho Nigeria n’abanduye miliyoni 3,3 hagataho Ubuhinde na miliyoni 2,4 z’abanaba na Virus itera SIDA nk’uko imibare itangazwa na UNAIDS na OMS ibivuga.

Muri Kenya abantu 191 840 by’ababana n’iyi Virus itagira umuti ni abana. Mu 2013 abantu 58 465 muri iki gihugu bishwe n’indwara zifitanye isano na SIDA bari bafite nk’uko bitangazwa na DailyNation yo muri Kenya.

James Macharia Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ubuzima muri Kenya atangaza raporo nshya yiswe ‘The National HIV and Aids Estimates’ yavuze ko nibura abantu 100 000 bashya bandura SIDA buri mwaka muri Kenya.

Macharia yasabye abanyakenya bose kongera guhagurukira kurwanya SIDA no kwirinda ikwirakwira ryayo.

Iki cyorezo kitagira umuti n’urukingo cyandurira ahanini mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.

Kugeza mu 2030 Kenya ikeneye akayabo ka miliyari 1,75 z’amashiringi yabo kugirango barinde nibura abantu miliyoni 1,5 kwandura nk’uko bikubiye muri iyo raporo.

Mu mezi atatu ashize, Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda imbere y’Inteko ishinga amategeko yagaragaje raporo yerekana ko muri iki gihe nibura buri minota 30 mu Rwanda umuntu umwe yandura agakoko gatera SIDA.

Abanyarwanda bagera ku 226,225 bajya kungana na 3% nibo iyo raporo ivuga ko banduye agakoko gatera SIDA. 3,6% by’abagore mu Rwanda banduye aka gakoko, naho 2,3% by’abagabo nibo bafite ubwandu.

Leta y’u Rwanda ikaba yishyura Miliyari 14 ku barwayi ba SIDA buri mwaka.

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Iyi mibare ni mito kuko irareba abantu bipimishije bikagaragara ko bafite umugera wa Sida.Abayigendana batabizi nkeka ko nabo ari benshi kandi ni nako bakomeza kuyanduza abandi.Ntabwo byoroshye na gato.

Comments are closed.

en_USEnglish