Libya ya nyuma ya Gaddafi: Inyeshyamba zikomeje gusubiranamo
Mu masaha y’urukerera rwo kuwa mbere tariki ya 18 Kanama, indege zitamenyekanye zarashe ahantu henshi mu mujyi wa Tripoli. Kugeza mu masaha y’igicamunsi cyo kuwa mbere inkomoko y’izo ndege yari itaramenyekana, gusa ingabo zishyigikiye Gen. Haftar zaje gutangaza ko ari zagabye icyo gitero.
Ni ku nshuro ya mbere indege zigaba ibitero ahantu hanyuranye hakekwaho kuba mu maboko y’inyeshyamba zigumuye mu murwa mukuru Tripoli.
Abaturage babanje kumva indege ebyiri zigukuruka hejuru yabo, nyuma bumva urusaku rwinshi rw’ibintu biturika.
Umuvugizi w’ingabo zishyigikiye Gen Khalifa Haftar, zatangije urugamba rwo kugarura ikuzo rya Libya icyo bise « Opération Dignité », wabashije kuvugana na Radio y’Abafaransa, RFI yatangaje ko indege zagabye ibitero ari iz’igisirikare cya leta iriho muri Libya, bivuze ko ari izabo.
Ku bwe ngo izo ndege zarashe ahantu hose inyeshyamba zibumbiye mu mutwe w’ingabo « Opération Aube de la Libye» zifite ibirindiro.
Urugamba rwiswe «Opération Dignité » rwatangijwe muri Gicurasi n’umwe mu bajenerali bari mu kiruhuko cy’izabukuru, Gen. Khalifa Haftar, akaba arwanya inyeshyamba zose zishingiye ku idini ya Islam.
Mu rwego rwo kumugerera mu kebo kamwe, inyeshyamba na zo zatangije urugamba zise «Opération Aube de la Libye ».
Ibice byinshi inyeshyamba zifitemo ibirindiro ku murwa mukuru Tripoli, byaraye birashweho n’indege cyane ibyegereye ikibuga cy’indege.
Indege zagabye ibitero byageze ku manywa yo kuwa mbere nta muntu uramenya izo arizo, bituma hakwira ibihuha byinshi.
Ibihugu by’Ubufaransa, Ubutaliyani ndetse n’Umuryango w’Abibumbye byahakanye ko nta ruhare bifite muri ibyo bitero.
Ubufaransa bwatangaje ko bushyigikiye ibikorwa byose by’Umuryango w’Abibumbye, UN bigamije gushaka uko hashyirwaho agahenge mu gihe abaturage benshi bo bafite ubwoba ko ibitero by’indege bishobora guteza imvururu zikomeye.
Kugera ku mugoroba wo kuwa mbere n’ubundi mu murwa mukuru Tripoli hari hacyumvikana urusaku rw’imbunda nini rwiyungikanya.
Umwe mu baturage batuye Tripoli yatangaje ko yumvise urusaku rw’imbangukiragutabara zanyuranyuranagamo.
Ku rundi ruhande, Ishami ry’Umuryango Mpuzamahanga ryita ku mpunzi, HCR, ryaraye ritangaje bwa mbere ko ryabashije kugeza inkunga ku baturage b’abasivile bahunga imirwano, iyo nkunga ikaba yanyuze mu gihugu cya Tuniziya.
HCR ivuga ko iyo nkunga igamije kugoboka abantu babarirwa mu bihumbi bataye ibyabo mu byumweru bishize.
RFI
UM– USEKE.RW
0 Comment
Voila le chaos! C.est ce que l.homme blanc a besoin pour nous voler kadaffi yari intwari none yarishwe apres lui c.est le chaos
IYI NIYO DEMO CRAZY ABAZUNGU BASHAKIRAGA LIBYA! BARANGIZA NGO NTA RUHARE BAFITE MURI IBI BITERO KANDI ARIBO BISHE LIBYA,KADHAFFI BAREGAGA AKIRIHO HARI UWIGEZE WUMVA LIBYA IVUGWAMO IBINTU NK’IBI? NJYE NAKUZE NUMVA LIBYA ARI IGIHUGU GITEMBA FANTA(NIKO BATUBWIRAGA) NONE NYUMA YO KUGANDAGURA KADHAFFI LIBYA IRATEMBA AMARIRA N’AMARASO. NZABA NDEBA IBYA AFRIKA! IKIBABAJE MBONA TUTABONA KO IBYO BATUZANIRA ARI AMAHANO GUSA!
Comments are closed.