Digiqole ad

Birakwiye kwishyuzwa ubwiherero ku rusengero cg Kiliziya?

Bamwe mu bakilistu ntibiyumvisha uburyo bishyuzwa amafaranga y’ubwiherero ku Kiliziya zimwe na zimwe mu gihe ibikorwa bya Kiliziya byinshi birimo n’inyubako biba byavuye mu maboko yabo.

Ntibumva impamvu bishyuzwa ibikorwa bagiramo uruhare
Ntibumva impamvu bishyuzwa ibikorwa bagiramo uruhare

Bavuga ko ntawanze isuku aho ku nsengero na za Kiliziya ariko nanone bamwe basanga ari ugukabya kwishyuzwa; ituro ry’umwaka, ituro ry’umuryango remezo, ituro rya batisimu n’andi masakaramentu, ituro ryo kubaka kiliziya (hamwe na hamwe), ahandi hakiyongeraho no kwishyuzwa ubwiherero mu gihe bakeneye kwitunganya bari aha ku Kiliziya.

Ubwiherero rusange ahenshi hahurira imbaga burishyuzwa kuko nta wuba waragize uruhare mu kubwubaka no kubukorera isuku, ariko ku kiliziya zimwe na zimwe usanga abakilistu bamwe bibaza impamvu bishyuzwa ibyo bagizemo uruhare mu kubaka mu maturo yabo.

Kuri Paruwasi ya Gikondo abana bakeneye kwiherera bishyuzwa igiceri cya 50, abakuru bakishyuzwa 100Frw.

Umwe mu bishyuza aya mafaranga utarashe gutangazwa amazina ye, avuga ko kuri za Kilziiya zimwe na zimwe bishyuza aya mafaranga kugirango ahembe abakora isuku y’ubu bwiherero.

Gusa ntabasha gusobanura uko mbere byagendaga bataratangira kwishyuza ubu bwiherero kuko n’ubundi ngo bwari buhari kandi bwagirirwaga isuku.

Umugabo w’imyaka 55 waje ku Kiliziya mu masakaramentu yabwiye Umuseke ko imyaka yose amaze muri Kiliziya Gatolika ari ubwa mbere abonye aho bamwishyuza ubwiherero. Avuga ko ibi bidakwiye.

Ati “ Ni akumiro, dutanga amaturo tukarenzaho no gutanga andi ku bwiherero! Ese mu mature dutanga kuki hadashobora kuvanwaho macye agahembwa abakora iyo suku? ubu se umukilistu uhora utura aje nta giceri yitwaje yagera hano agakubwa byagenda bite?”

Uwishyuza ubu bwiherero we avuga ko aya mafaranga ashyirwa mu gasanduku ka Paruwasi kimwe n’andi mafaranga yose aba yaturutse mu bakirisitu hagakurwamo ayishyurwa ukora isuku y’ubu bwiherero andi akajya kunganira ibindi bikorwa Kiliziya isanzwe ikorera abakiristu bayo.

Abana nabo barishyuzwa
i Gikondo ku Kiliziya abana nabo barishyuzwa

Umushumba wa Diocese ya Kabgayi akaba n’umuyobozi w’inama nkuru y’Abepisikopi mu Rwanda Musenyeri Smaragde Mbonyintege aherutse gutangaza ko ibikorwa byose bya Kiliziya biva mu maboko y’abakiristu bayo ndetse bakagira n’uruhare mu kubibungabunga.

Joseph Minsiriyo, umwe mu bakirisitu basengera kuri Paruwasi ya Gikondo yunze mu rya Musenyeri Mbonyintege atangariza Umuseke ko Kiliziya ari Abakiristu bayo ndetse n’ubu bwiherero buba bwarubatswe mu mafaranga yabaturutsemo bityo bikaba bitari bikwiye ko babwishyuzwa.

Ati “Nk’uko n’ubundi Kiliziya isukurwa n’abakiristu n’ubu bwiherero bwari bukwiye gusukurwa nabo ku buryo ntumva ishingiro ryo kubwishyuzwa hagamijwe kubona amafaranga azishyura uzabusukura.”

Birashoboka ko buri wese n’aho asengera yaba yakwa amafaranga runaka kugira ngo yitabare igihe yaba akubwe, ariko se byaba bikweiye ko Umukiristu yishyuzwa amafaranga ku bikorwa agiramo uruhare?

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • IBYO SE BIBAHO MU RWANDA? NI UBWA MBERE MBYUMVISE RWOSE!! NIBA BINABAHO, OYA NTIBIKWIYE RWOSE KUKO MU NSENGERO NO MURI ZA KILIZIYA ABAKRISTU/ABAKRISTO BATURA AMATURO ATANDUKANYE KANDI AYO YOSE HABA HARIMO N`AJYANYE N`IBIKORWA BIKORERWA AHO KU R– USENGERO. KILIZIYA RERO N`INSENGERO BAGOMBYE KUJYA BAGIRA BUDGET BAGENERA ABAKORA ISUKU Y`IYO MISARANI KUVA MU MATURO ATANNGWA N`AVA MU BIKORWA BIBINJIRIA INYUNGU DORE KO ZA PAROISSES ZIMWE NA ZIMWE ZIFITE IBIKORWA BYINJIZA. OYA RWOSE RWOSE NIBASIGEHO BIRAKABIJE!

  • Ubwo niba batangiye kutwishyuza aho kwihererera se kandi ari twe dutanga amafranga ahakora ahari ntibaye business ikaze kurushako byaba iyamamazabutumwa bwiza. None se uwo twita umupagani uzaza akishyuzwa atyo azagaruka kuhasengera ra????

    • Muravuga, kuri Kiliziya Gatorika ya KICUKIRO uhageze, ukareba uburyo bagusuzugura ngo ntagiceri ufite hejuru y’umwana muto uba ushaka kwitunganya byoroshye, wahita uzinukwa kuzasubirayo kuko no muri Kiliziya uhava udafashijwe. Ubona abo bashyizwe kumuryango kwishyuza ari ba ntahwuhwe, mbese ni bussiness, uje abasanga bakabona igiceri kuruta ubumuntu !!!!!!!!!! ABAYOBOZI BAZO BASOBANURE GAHUNDA YABO BEKWIRENGAGIZA IBIBAREBA, KUKO BIRAGAYITSE

    • kILIZIYA YA KICUKIRO WEEE, URAGAYITSE KURI ICYO GIKORWA, N’IMPUHWE NTAZO BAGIRA (AHASHINZWE KWISHYUZA)

  • ariko rero buriya buri kimwe gikorwa hari impamvu kandi ifatika iba itumye gikorwa gutyo, aha ndizerako ntakandamiza ririmo rwose bipfa kuba bikorwa habayeho ubwumvikane hagati yababikoze nabanyirukubikorerwa, ariko nanohe ubusanzwe ubwihereraho bwahantu rusange bwakabye Ubuntu cyaen cyane ahantu nkaha mubiliziya ninsengero

  • kicukiro Padiri Eric aragerageza mubindi byose ariko twibaza impamvu icyo kintu atareba kure ngo acyamagane,kiragayitse rwose,uziko iyo ufite nkabana nka ba biri wemera ukambukiranya umuhanda ukajya kubwiherero bw’akagari ka gatare,ubwose amasengesho yakuzinduye usanga agezehe? padiri nabikoreho tumwemera nk’umugabo ariko icyo kiramusebya

  • yoooo Jya hariya kuri Regina Pacis wirebere ibihabera birababaje pe . ahubwo mu minsi iraza no kwinjira mu kiliziya bazajya bishuza!! izo Toillette ziba zaravuye mu maboko yabakristu kuki tugomba kwishuzwa amafaranga yo gukora petit besoin ? Padiri mukuru wowe wahawe inshingano ziyi paroise rwose ugerageze iki kintu gihinduke n Imana izabiguhembera . Murakoze

  • Abanyamadini barayadukuramo da! Ko tuba twabishyiriye se, bajye badukoresha icyo bashaka. Ubu se koko twemere ko “la religion est l’opium du peuple”?

  • RWOSE BIRAGAYITSE NA PAROISSE YA KACYIRU N’UMWANA NTIBAMUGIRIRA IMPUHWE ADAFITE 100 BAMUSUBIZA INYUMA NTIBIKWIYE  KWISHYUZA UBWIHERERO BWA KILIZIYA

Comments are closed.

en_USEnglish