Menya ‘Bushombe’, izina ryamamaye kubera ‘Urunana’
‘Bushombe’, izina amaranye imyaka 15, niryo rizwi cyane kurusha Jean Claude Ayirwanda amaranye imyaka 45 afite, kubera ikinamico “Urunana”. Uyu mugabo wubatse asanga impano zirimo n’iyo gukina amakinamico ari amahirwe ku rubyiruko ruyifite uyu munsi kuko ishobora kubabeshaho.
Mu ikinamico “Urunana” akina nk’umugabo wa ‘Kankwanzi’ n’umwana wabo ‘Claire’. Bushombe mu ikinamico azwiho ubunyangamugayo, umuhate wo kwiga akuze, kwirwanaho mu gushakisha ifaranga no kugerageza kugendana n’ibigezweho nk’ikoranabuhanga, kuvuga icyongereza n’ibindi bishimisha abumva ‘Urunana’ uburyo akinamo.
‘Bushombe’ atuye mu murenge wa Kanombe mu mujyi wa Kigali ntabwo atunzwe no gukina “Urunana” gusa kuko ni n’umukozi wa Ministeri y’Ubuzima mu ishami ry’ubwisungane mu kwivuza.
Aganira n’umunyamakuru w’Umuseke yamubwiye ko nubwo abantu bamuzi cyane mu ‘Urunana’ amakinamico atayatangiye mu myaka 15 ishize “Urunana” rubayeho.
Ati “Mbere nabaye n’umwanditsi w’amakinamico, nanditse nk’iz’abantu bazi kuri Radio Rwanda nka “Babona isha itamba” n’iyitwa “Nziringire nde? izwi cyane nka “Mukagaga”.
Kuva “Urunana rwatangira mu myaka 15 ishize, izina Bushombe ryatangiranye narwo, ni Ayirwanda waryiswe kuva icyo gihe kugeza ubu.
Uyu mugabo ntaho yize gukina amakinamico, avuga ko mu bwana bakinaga udukinamico mu mashuri no mu kiliziya abikunze cyane agenda azamuka, impano ye irakura.
Ati “Nagize amahirwe yo kubana n’ababibayemo babyanditse, nafashijwe cyane na nyakwigendera Mukahigiro Perpetua, anyigisha cyane gukina amakinamico no kuyandika.”
Inyungu si ifaranga gusa
Gukina “Urunana” n’andi makinamico byamuteje imbere nubwo hari n’ibindi akora nk’uko abyemeza.
Ati “Gukina amakinamico ni umwuga ushobora kugutunga ukaguteza imbere mu buryo bw’imibereho.
Gusa njyewe ntabwo ndeba cyane ku buryo bwo kwinjiza amafaranga runaka ahubwo ndeba akamaro ishobora kugirara sosiyete muri rusange, iyo nkora ikinamico n’iyo nyikina ntabwo ndeba akamaro mu buryo bw’amafaranga ahubwo ndeba icyo yamarira sosiyete ndimo cyangwa mpa ubutumwa.”
‘Bushombe’ avuga ko icyo akundira ikinamico ari uko imufasha gutanga ubutumwa buhindura imyumvire y’abantu arimo haba mu buryo bw’ubuzima, imibereho n’ubukungu.
Muri iki gihe avuga ko abona urubyiruko rukunze ubuhanzi, cinema, amakinamico, imiziki n’ibindi…akabona kandi n’ababyeyi babibashyigikiramo, akabishima.
Ati “Ariko mbona hari na benshi babijyamo kubishakamo amaramuko bagatesha agaciro ubwo buhanzi.”
Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.RW
0 Comment
muzatubwire nuwitwa Petero mu mukino urunana.
Niwowe wanditse mukagaga??!!, wow genda bushombe ubaye ubukombe..tres bien rwose
Uyu mugabo akina neza cyane ndamukunda, atari mu runana rwabiha. Icyo ntari nzi ni uko ari n’umwanditsi w’amakinamico, aho mbona ari umuhanga cyane kuko iriya bita Mukagaga iri mu makinamico meza yabayeho akanakundwa cyane kuri Radio Rwanda
uyu mugabo ni serieux ndamuzi rimwe nari nagiye gushaka RAMA turaganira ubundi duhurira mu munsi mukuru iremera
Yoooo Bushombe nongeye kumukunda cyane. Burya Mukagaga na babona isha itamba niwe wazanditse? Biranshimishije cyane. Wazanditse izindi se ko ikinamico zawe zari na nzima naho ibindi byinshi ari ibikwangari? Izawe zifite umwihariko pe
Mukagaga ndayikunda bazayikinemo na filim
Congrat Plaisir for the good story on the famous Bushombe. uzatwandikire izindi stories kuri buri mukinnyi wa Urunana. bizafasha abakurikirana iyi kinamico kuba hafi n’ubutumwa butangwa no gushyikirana n’abakinnyi ku buryo burushaho guhindura imitekerereze n’imyitwarire y’abanyarwanda
Yakuriye za Samuduha! Aba bose iyo mbona baganje kandi batajya batubwira aho abacu bajujgunywe birandwaza. Mumubaze aho iwabo bashyize umuryango wa nyakwigendera Karamaga Appolinaire! Muve ku minuko nta kindi!
Bushombe Alias Papa Claire, Papa Obama, Vision 2020 etc ni umuntu w’umugabo cyane ariko ka Petero hari igihe kajya kamucanga!!! Jye mukundira ku gitwenge cye n’iyo ari kurizwa n’uko za Simba, Makasi,etc zapfuye!!! Ariko uwitwa Budensiyana afite ijwi ryiza cyane niba nawe ariko ameze ubwo ni sawa!!! Ubutaha muzaduhe n’amakuru y’abandi bakinnyi b’urunana ( Gemsi, Budensiyana, etc )
Muraho, nanjye nkunda amakinamico, ariko nyakurikiranira kuri Internet, ariko mumbwire nimba MUKAGAGA nayo nshobora kuyumva kuri radio bichiye kuri internet