Muhanga: Abasora barasabwa gutanga inyemezabuguzi birinda kunyereza imisoro
Kuba ingengo y’imari y’umwaka wa 2013-2014 ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority) cyarasoresheje asaga miliyari 700, Komiseri Mukuru wa RRA, Tusabe Richard, yasabye abasora kwirinda kunyereza imisoro kubera ko bidindiza iterambere ry’igihugu nk’uko yabigarutseho kuri uyu wa kane tariki ya 14 Kanama i Muhanga ubwo hizihizwaga umunsi w’umusoreshwa.
Tusabe Richard, yavuze ko aya mafaranga yose uiki kigo cyinjije aturuka ku bushake abasora bagenda bagaragaza bwerekana ko bashyira imbere gukunda igihugu, kandi ko gutanga umusoro bigirira akamaro kanini abaturage by’umwihariko kuko imisoro yubaka ibikorwaremezo bifasha igihugu gutera imbere.
Tusabe avuga ko hakiri imbogamizi kuri bamwe mu bacuruzi bakoresha imashini z’ikoranabuhanga bifuza kuyobya uburari kugira ngo badatanga imisoro ihwanye n’amafaranga bacuruje.
Yasabye abasora ko bajya batanga inyemezabuguzi uko bagurishije kuko ari yo ifasha umucuruzi kubika amakuru igihe kinini.
Bamwe mu bacuruzi bo mu karere ka Muhanga, bavuze ko ubumenyi buke bafite mu mikoreshereze y’imashini z’ikoranabuhanga (electronic billing machine) butabemerera kuzikoresha neza ari yo mpamvu usanga bamwe muri bo barazibitse bikitwa ko ari ubushake buke bwo kudatanga imisoro n’amahoro.
Aba bacuruzi bakomeza bavuga ko gukoresha izo mashini bagiye kubishyiramo imbaraga kugira ngo umwaka utaha bazabashe gutanga imisoro yuzuye.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Munyantwali Alphonse yashimiye abacuruzi basoze neza, abasaba gukomeza uwo muco mwiza, anavuga ko imisoro batanga icungwa neza, kandi ko bigaragarira buri wese ko ibikorwaremezo birimo amashuri, amavuriro, imihanda, n’amashanyarazi bimaze gukwirakwizwa mu bice byinshi by’igihugu.
Abasora mu Ntara y’Amajyepfo, batanze miliyari 17,4 z’amafaranga y’u Rwanda muri uyu mwaka wa 2013-2014 bingana na 2,3% by’umusaruro w’igihugu.
Umwaka ushize wa 2012-2013, ikigo cy’imisoro n’amahoro cyinjije miliyari 600 zisaga, Tusabe akavuga ko bateganya kwinjiza miliyari 900 zirenga muri uyu mwaka wa 2014-2015.
Ikigo cya Mutagatifu Andereya cya Diyoseze ya Kabgayi kikaba ari cyo cyabaye icya mbere mu gusora neza mu Ntara y’Amajyepfo.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga.
0 Comment
imisoro niyo nkingi yo gutera imberev kw;ibihugu byinshi , abayinyereza rero baba bashaka kudusubiza inyuma mu majyambere
ikigaragara nuko imisoro idufitiye akamaro kanini rwose abayinyereza mwisubireho kuko turacyakeneye ibikorwa remezo byinshi kandi bigomba kuva mu misoro yacu
imisoro ni kimwe tuba tugomba gutanga kuko burya nitwe igirira akamaro, kubaka igihugu , kuri byinshi duhurira nkabaturage amashuri imihanda, burya iyo uri muri ka kaburimbo kanyarera kugera aho ushatse kandi mugihe gito burya utekereje ko ari imisro yawe nanjye biba byubatse iyo mihanda twajya tunakuba kabiri, ariko kenshi abantu tuba twitekerereza ibijya munda gusa kandi hari uwego biba bigomba kurenga
Njye nsanga ibintu ari bibiri; Gusora tugatera imbere
Comments are closed.