Abashinzwe kurengera inyamanswa banze ko Kenya iha u Rwanda Intare 8
Ibinyamakuru bitandukanye byo mu gihugu cya Kenya byatangaje ko u Rwanda rwari rwasabye igihugu cya Kenya ko cyaruha Intare umunani kugira ngo zishyirwe muri Parike y’Akagera n’ubundi yahoze ifite Intare ariko zikaza gucika, gusa abashinzwe kurengera inyamanswa ngo babyanze bivuye inyuma.
Kuwa kabiri w’iki cyumweru ubwo Kenya yifatanyaga n’Isi mu kwizihiza umunsi wahariwe kwita ku Nzovu, Doctor William Kiprono, umuyobozi w’ikigo gishinzwe inyamanswa (Kenya Wildlife Services) yavuze ko Kenya itazaha u Rwanda Intare umunani rwari rwasabye.
Yagize ati “Nta ntare zoherejwe mu Rwanda. U Rwanda rwarabisabye, gusa iki kibazo kiracyarimo gusuzumirwa mu nzego zo hejuru ku rwego rwa Guverinoma.”
N’ubwo bidatanga igisubizo cyanyuma kuko iyi gahunda irimo kuganirwaho ku rwego rwa Guverinoma, ibigo bitandukanye bishinzwe kurengera inyamanswa byanze uyu mugambi bivuga ko kugeza n’ubu u Rwanda rutaragaragaza impamvu nyazo zatumye Intare zarwo zishira.
Amatsinda abibiri arengera inyamanswa yo muri “Maasai Mara Game Reserve” bakavuga ko Guverinoma ya Kenya yari ikwiye ahubwo gusigasira Intare zisigaye n’inyamanswa zo mu bwoko bw’Intare kuko bigaragara ko zirimo kugenda zicika no kuzirinda ba rushimusi.
Nicholas Murero, umuyobozi wa “Narok County Wildlife” na “Environment Forum” akaba yaranatangaje ko barimo gutegura ubukangurambaga bwo guhagarika guverinoma ntihe u Rwanda Intare rwasabye.
Kugeza ubu muri Kenya habarurwa Intare 2 000. Amategeko ya Kenya avuga ko kugira ngo inyamanswa ikurwe muri iki gihugu ijya mu kindi gihugu byamezwa na Perezida, abyumvikanyeho n’Abaminisitiri.
Ibinyamakuru the-star na standardmedia dukesha iyi nkuru ntibisobanura mu magambo arambuye ikiguzi u Rwanda rwari guha Kenya cyangwa igihe n’uko izi ntare zizoherezwa mu Rwanda.
UM– USEKE.RW