Muri 2020 nta muntu uzaba anyagirirwa ku cyapa ngo ateze imodoka!
Imvura ni umugisha, iyo yaguye benshi barasusuruka. Muri iki gihe ho ivumbi ryasaga naho rikanganye, abantu benshi bariruhukije babonye imvura igeze hasi.
I Kigali na henshi mu Rwanda ariko hari igihe imvura igwa itunguranye ikaba yakwangiza byinshi, ikagusha ibiti, ndetse igasenya inzu nyinshi cyangwa igatwara n’abantu, nka ya yindi yigeze kugwa igahorerana imodoka Nyabugogo!
Hari ku itariki ya 11 Kanama nimugoroba, kuri Gereza Nkuru ya Kigali 1930, ku cyapa imodoka za KBS ziva mu bice bya Remera n’iza RFTC ziva Kimironko zisiga abagenzi berekeza i Nyamirambo cyangwa abatega izo modoka berekeza muri utwo duce tubiri tumaze kuvuga baba ari benshi.
Imvura yatangiye gahoro ariko nyuma iba nyinshi mu buryo benshi batari biteze, ntabwo binogeye amaso kubona umuntu yemera akanyagirwa nk’ihene iziritse ku rumambo idafite uyicyura, ikemera ikanyagirirwa aho ihagaze!
Nyuma y’iminota 30 cyangwa 40 imvura yari imaze, benshi bari bajendamye, abandi bibaza aho imodoka iza guturuka yerekeza i Nyamirambo bahebye, abandi iyzaga irimo imyanya ibiri, abantu basaga 40 bose bumvaga bayijyamo ikabatwara!
Aho nari ndi benshi batangaga ubusobanuro bwo kunyagirwa, abandi bagatanga umuti wo kugira ngo ikindi gihe imvura ntizongere kunyagira abantu by’ako kageni.
Bamwe bavugaga ko Leta n’umujyi wa Kigali bakongera udusa n’utuzu turi ku byapa abagenzi bategeraho imodoka, ariko bigakorwa cyane ku hantu hahurira abantu benshi kandi hategereye inzu zo kugamamo.
Hari n’abatarihanganiye guceceka babona bamwe mu bagenda mu modoka zabo ‘jeeps, n’izindi’ batitaye ku bantu banyagirwa, benshi bati “[Mu matama tama] Kuki abantu nka bariya babaho?”
Kuri jyewe, nabonye ko koko i Kigali n’ahandi mu gihugu hashobora kuba hari koko ibyapa bidafite ahantu hahagije ho kuba umuntu yakwikinga imvura. Hari uwavuga ko imvura mbi ziteza Ibiza zidakunda kubaho kenshi ariko n’iyo yagwa rimwe byashoboka ko yahitana umuntu umwe cyangwa babiri bari ingirakamaro ku gihugu.
Ikindi nabashije kubona ni uko umugenzi utega imodoka yatanze amafaranga ye uko angana kose, nta gaciro ahabwa n’abamuha serivise ndetse bikerekana n’urwego rw’ubwikorezi cyane mu gutwara abantu mu mujyi wa Kigali rukiri hasi.
Uko ikibazo cy’imvura inyagira abantu ku byapa cyakemuka
Hari abavuze ko amasosiyeti atwara abantu akwiye gushyiraho imodoka yihariye yajya yiyambazwa igihe hagwa imvura nyinshi mu mujyi cya mu gihe cy’umugoroba cyangwa nijoro, ibi nanjy n’umvise bikozwe byaba byiza.
Ikindi ni uko abantu (abagenzi) bajya bibuka kwitwaza imitaka, nubwo wenda imvura ishobora kugwa irimo umuyaga mwinshi ku buryo umuntu yatinya kwitwikiriza umutaka.
Hari ikindi cyavuzwe nacyo numva nicyo, nko kongera umubare w’utuzu abagenzi bahagaraho igihe bategereje imodoka, ku buryo cya gihe imirongo iba yabaye miremire, abantu babona aho biking, bigakorwa cyane ku byapa bihurirwaho na benshi kandi bitegeranye n’inzu zo kugamamamo.
Ikindi cyaba kiza wa mugani, ni uko abagenda mu binyabiziga byabo, mu gihe cy’imvura bakwiye kugira umutima w’impuhwe bagafasha abantu bajya mu cyerekezo cyabo kubajyana bakabaha lift!
Nk’uko n’abandi babikoze, nanjye ndashima umuntu wese watwaye abantu icyo gihe banyagirwa, ndetse n’undi ufite umutima wo gutabara.
Umenya wenda kunyagirwa, bishobora kumara imyaka itanu isigaye, ariko muri Visiyo 2020 mu Rwanda nta muntu uzaba akinyagirirwa ku cyapa. Hari icyizere ko buri wese azaba afite uburyo bwo kugera aho ashaka kandi na Transport mu mujyi wa Kigali izaba inogeye buri wese!
UM– USEKE.RW
0 Comment
NI byiza kubona ibintu ntubyigumizemo kuko ndibaza ko inkuru yawe ndetse ko ari uyukuri(reality) ndizera ko abayobozi bazayibona ,hari icyo bazahindura
Urivugira sha! Iby’imodoka zitwara abagenzi mu mujyi wa Kigali birimo politiki. Uzabaze KBS nyirayo. Yari yarahombye kubera imikorere mibi n’imodoka zitari zimenyerewe (zitwara abantu bagerekeranye) none birukanye izindi mu muhanda ngo zikore.Ese ko zikorera umubare w’abantu utazwi (ziratendeka) wari wabona Polisi ihagarika n’imwe?Menya nyirazo rero.
Urakoze kutugezaho inkuru y’ukuri, ariko hari aho wabeshye, ngo muri 2020 ibintu bizaba biri munange ntawe unyagirirwa ku cyapa, ahubwo umuntu afite uburyo agenda na transport ikora neza!!!!!!Njye abantu bibwira ko imbere aha ari heza baranyica, kuko uretse no mu Rwanda, ku isi hose no mu Rwanda harimo, urwobo ruri hagati y’abakire n’abakene rugenda rurushaho kuba runini kandi rurerure, nukuvuga ko abakire bagenda barushaho gukira ndetse cyane, naho abakene bakagenda barushaho gukena cyaneee, none nawe ngo muri 2020…..abantu bazaba bakize!!!!!!Mureke tujye tureka kwitera amajeki, kandi ubuhanuzi bugomba gusohora twabyanga twabikunda. Nusoma muri Matayo 24, urahabona uko ibintu bizarushaho kuba bibi, kandi Imana ntibeshya bizasohora. Simvuga ko tutagomba gukora ngo abantu barere amaboko, ahubwo twakora twagira, tugomba kwibuka umuremyi wacu, kandi tugashyira inyungu z’ubwami mu mwanya wa mbere (Matayo 6:33), naho ibindi tukabishyira mu myanya ya 2,3,….kugira ngo umunsi w’Umwami Imana utazadutungura tukamanjirwa (Yoweri 1:15, Zefaniya 1:7).
@AM:Ntangiye gusoma comment yawe numva ndayishimye cyane cyane aho usobanura ukuntu intera hagati y’abakire n’abakene igenda irushaho kuba nini haba mu Rwanda ndetse n’ahandi ku isi. Mu gihe nari mfite amatsiko yo kumenya ibindi bitekerezo bizima ufite, uba ugeze mu buhanuzi n’imirongo ya Bible…Tujye tureka kuzana imyemerere yacu mu bibazo bisanzwe kuko tutanayihuje.Ukwemera kwacu tukujyane mu nsengero dusengeramo tureke kuvanga ibintu. Ubu se nk’umusilamu cyangwa undi mudahuje ukwemera cyangwa utemera na gato nkanjye ubashyize he muri iki kibazo kandi kibareba ?? Kuki buri gihe hari abantu bagomba kuzana imyemerere yabo mu bibazo bigaragara bitanafite aho bihuriye n’Iyobokamana??
Comments are closed.