Nayinzira wigeze gushaka kuba Perezida yitabye Imana
Gasabo – Umusaza Nayinzira Jean Nepomscene wamenyekanye cyane mu matora y’umukuru w’igihugu mu 2003 ubwo yashakaga kuba Perezida wa Republika yitabye Imana kuri uyu wa 13 Kanama azize uburwayi nk’uko umwe mu baturanyi be yabibwiye Umuseke.
Uyu utashatse gutangazwa amazina yagize ati “Yari amaze igihe arwaye, yitabye Imana mu gitondo cya none ubu twatabaye mu rugo ariko yaguye kwa muganga i Kanombe.”
Umunyamakuru w’Umuseke wageze aho Nayinzira yari atuye mu mudugudu wa Akikeza, Akagari ka Kinyaga mu murenge wa Bumbogo aho bakunze kwita mu Izindiro yasanze abaturanyi bamaze kumenya iyi nkuru y’akababaro.
Nayinzira yavukiye mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi mu 1943, yahoze mu ishyaka rya MRND mbere yo gushing irye mu 1991.
Umwe mu baturanyi be yabwiye Umuseke ko babajwe n’urupfu rw’uyu musaza ngo kuko yabahaga ibitekerezo byiza ndetse akabafasha mu bintu bitandukanye.
Uyu musaza wari ufite imyaka 70 yari atuye mu kagari ka Kinyaga Umurenge wa Bumbogo yahoze ari Ministre w’ubucuruzi mu Rwanda, yari amaze igihe akora ibisa n’ubuhanuzi yavugaga ko avana kuri Bikira Mariya, akareba abantu mu biganza akababwira ahazaza habo.
Nayinzira utari ukibana n’umugore babyaranye abana batandatu, yitabye Imana nyuma y’igihe kinini yari amaze arwaye.
Aha mu Izindiro hafi y’urugo rwe uyu musaza yari ahafite amazu menshi abamo abayakodesha, bavuga ko atabashyiragaho igitutu mu kumwishyura. Bivugwa ko ari mu bambere batuye aha hakiri icyaro ubu hakaba hamaze gutera imbere cyane kuva hanyura umuhanda wa kaburimbo.
Yatangiye kumenyekana cyane muri Politiki mu 1991 ubwo yashingaga ishyaka PDC – Parti Democrate Chretien – ritavugaga rumwe n’ubutegetsi bwariho.
Nyuma ya Jenoside yakoranye na Guverinoma nshya aba minisitiri, aza no kuba depite mu Nteko Ishinga Amategeko, ndetse aba n’umukuru w’inama y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge.
Yaje kuva mu mirimo ye ashinjwa imyitwarire mibi bituma anasezera mu ishyaka rye k’ubushake bwe, ava i Remera aho yabaga ajya gutura i Bumbogo ahari hamaze gufata izina ryo kwa Nayinzira.
Mu matora y’umukuru w’igihugu mu 2003, Nayinzira wari umukandida wigenga yagize amanota angana na 1.33% atowe n’abantu 49 634.
Photos/P NKURUNZIZA/UM– USEKE
Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW
0 Comment
RIP imana imworohereze we ashoje ikivi cye kandi hari ibyo yakoreye leta ubwo yayibagamo.
ntakundi nyine, buriya umunsi we wageze, nitwigane rero ibyiza yakoze. Imana imwakire umuhe iruhuko ridashyira.
Imana imubabarire imwakire disi. RIP
Nta kabuza ijuru yaritashye kuba yahozaga Bikiramariya ku mutima byonyine birahagije hatitawe uburyo yabikoragamo apfa kuba ntawe yagiriraga nabi gusa. Uriya mubyeyi arakomeye abatabyemera mufite ibibazo.
Ijuru niba muteze kuzarigezwamo na bikira mariya muragowe
Rahira !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
@mbyindyo, ibyiza ni uko wakwicecekera aho guca iteka nkuko, umufaransa yaravuze ngo “rira bien celui qui rira le dernier” kandi ntiyibeshye. Imana Ikube hafi
Iririre n’abawe
Kuki abanyamakuru mukabya? “Amazu menshi cyane” yakodeshaga ubwo ni nk’angahe?
ni nde wakubeshye ko bikira mariya ajyana abantu mw’ijuru??????ijuru rirakorerwa
Uyu mugabo yavugishagukuri iyoyavugaga ibibazo byugarije abanyarwanda.Ndibuka ikiganiro yagiranye na VOA muri 2005.Niyo ugiye uzakomeza kuba umugabo uvugisha ukuri.Imana ikwakire
bindyo na cr komucira abantu urubanza ijuru muzi uzarijamo? cg muzi urikwiye? bikiramariya numubyeyi wimana nabantu umwiyambaje aramusabira. nimuvuge ibibareba kandi mukore ibyo mushinzwe ibyijuru mubireke igihe kizagera tumenye abarikoreye nabaararikoreye. nguzatanganzw nokubona uwo wakekaga koyarijamo ataririmo utangazwe nukobona uwo wakekaga kwatarijamo ariwe urimo!!! bantu bimana nimusenge mureke mugere imbere yimana musabe guhishurirwa kumenya umubyeyi bikiramariya uwariwe!!!