Digiqole ad

Rwezamenyo: Inkongi yibasiye inzu ya Maj. Safari

Kuri uyu wa kabiri tariki 12 Kanama mu Kagari ka Rwezamenyo, umurenge wa Rwezamenyo, mu Karere ka Nyarugenge inzu ikodeshwa y’umusirikare witwa Maj. Safari Joseph yafashwe n’inkongi y’umuriro,  abari bayicumbitsemo ntacyo babaye hangiritse ibintu gusa.

Iyi nzu yafashwe n'inkongi mu buryo butunguranye.
Umuriro imbere mu nzu umwotsi inyuma

Maj Safari Joseph yabwiye abanyamakuru ko nta mpamvu nyayo bazi yateye iyi nkongi, gusa ngo amakuru afite ni uko yaturutse ku muriro w’amashanyarazi.

Maj Safari yavuze ko iyi nzu yari yarayubatse mu nguzanyo yahawe na banki ya gisirikare, gusa ngo yari afite ubwishingizi muri SORAS kuko banki yabo idashobora guha amafaranga umuntu udafite ubwishingizi.

Avuga ko mu minsi iri imbere agiye gukurikirana ibijyanye n’indishyizi z’inzu ye muri SORAS, ndetse akanakangurira Abanyarwanda muri rusange kwita kugitera inkongi no gufata ubwishingizi bw’amazu yabo.

Iyi nkongi yafashe iyi nzu mu masaha ya saa saba z’amanywa nta muntu yahitanye, gusa yangije ibintu abayibagamo batangaza ko batahita bamenya agaciro kabyo, Polisi yatabaye ibyari munzu bitarakongoka byose, bimwe na bimwe babashije kubivanamo.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rwezamenyo bukaba bwatangaje ko bugiye kugerageza gufatanya n’izindi nzego zibishinzwe bagafasha umuryango wari ucumbitse muri iyi nzu kuwushakira aho uba ugiye kuba.

Majoro SAFARI Joseph
Majoro SAFARI Joseph
Iyi nzu ngo yari yarayifatiye ubwishingizi byanze bikunze azishyurwa.
Iyi nzu ngo yari yarayifatiye ubwishingizi byanze bikunze azishyurwa.
Abayibagamo babashije kurokora ibintu bimwe na bimwe.
Abayibagamo babashije kurokora ibintu bimwe na bimwe.
Abaturage nabo bashimiye Police kuba yagerageje igatabara hakiri kare.
Abaturage nabo bashimiye Police kuba yagerageje igatabara hakiri kare.
Ishami rya Police rishinzwe guhangana n'inkongi z'umuriro bagerageza kuzimya ubwo iyi nzu yashyaga.
Ishami rya Police rishinzwe guhangana n’inkongi z’umuriro bagerageza kuzimya ubwo iyi nzu yashyaga.
Bamwe mu bagize itsinda rya Police ryaje kuzimya iyi nzu.
Bamwe mu bagize itsinda rya Police ryaje kuzimya iyi nzu.
Izi modoka za Police muri iyi minsi zikoze akazi gakomeye.
Izi modoka za Police muri iyi minsi zikoze akazi gakomeye.
Iyo Police idatabarana ingoga iyi nzu yashoboraga gukongeza n'izindi nzu.
Iyo Police idatabarana ingoga iyi nzu yashoboraga gukongeza n’izindi byegeranye
Ababa muri iyi nzu bavuga ko iyi nkongi ishobora kuba yatewe n'umuriro w'amashanyarazi.
Ababa muri iyi nzu bavuga ko iyi nkongi ishobora kuba yatewe n’umuriro w’amashanyarazi.


UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Billy

  • Yoooo afande wacu pole sama.

  • Sha nukwihangana Satan yarahagurutse,pole sana Sofia, Pako n afande Safari

  • Sha ntukwihangana Satan yarahagurutse,pole sana Sofia, Pako n afande Safari

  • afande ihangane gusa ibibi ntibitana nibyiza buriya hari ikiza gishobora ckubiherekeza,imana ikunda abihangana kandi mbikuziho,poleeeeeeeeeeeeeeeeeeee

  • Mbega inzu yamajoro… Iyo ambwira nkamutera inkunga y’amabati basi… ndabona yari nyakatsi ya serieux.  ntacyo SONARWA iramuha iritubutse, yubake inziza kurusha.

  • Mbega inzu yamajoro… Iyo ambwira nkamutera inkunga y’amabati basi… ndabona yari nyakatsi ya serieux.  ntacyo SONARWA iramuha iritubutse, yubake inziza kurusha…

  • nyamara mumaze igihe muvuga ko inkongi yafatiwe ibyemezo?

    • Waamba ushatse kuvuga iki?uyu munsi niwe ejo ni wowe.gusa Afande n’umuryango wawe mukomeze kwihangana.

  • Pole afande, Imana iraza kugushumbusha ariko uzibuke nabapangayi bawe kabisa , kandi tuzi ko ugwa neza uzabafashe soras iramutse ibishyuye

  • @Kimpe JB: Ububwa buri muri iyi comment yawe ntaho buzatuma  wigeza rwose uretse no gufasha abandi. Mbega ubujiji…

  • Ntukwihangana afande pee, Imana iraza kukuba hafi humura, Niba warufite ubwishingizi, uzafashe aabapangayi bawe tukuziho ubunyangamugayo pee. Komeza kwihangana nshuti yacu

Comments are closed.

en_USEnglish