Digiqole ad

NorthKorea igiye gusohora raporo yayo ku burenganzira bwa muntu

 Koreya ya ruguru iyobowe na Perezida Kim Jong iratangaza  ko uburenganzira bwa muntu mu gihugu busesuye  ndetse  abavuga ko ntabuhari bigiza nkana. Batangaje ko bagiye gukora raporo yabo ibeshyuza iya Loni iherutse gusohoka. 

Umuyobozi wa Korea ya Ruguru hamwe n'abayobozi b'ingabo z'iki gihugu
Umuyobozi wa Korea ya Ruguru hamwe n’abayobozi b’ingabo z’iki gihugu

Raporo ya Koreya ya Ruguru ivuga uko uburenganzira bwa muntu muri kiriya gihugu buhagaze irasohoka nyuma y’amezi  atandatu akanama ka Loni gasohoye igaragaza ko iki gihugu cyamunzwe n’ibyaha byibasira inyoko muntu.

Nk’uko byatangajwe n’akanama gashinzwe kwiga kubijyanye n’uburenganzira bwa muntu muri Koreya ngo raporo yakozwe na Loni yari yuzuyemo ibinyoma n’amarangamutima yihishwe  inyuma na America mu rwego rwo guha akato iki gihugu  nk’uko Mailonline ibitangaza.

Raporo ya Loni yo muri Gashyantare 2014  igaragaragamo ibyaha byibasiye inyoko muntu harimo ubwicanyi, ubucakara n’iyicarubozo bikorerwa muri Koreya ya ruguru.

Akanama ka Loni gashinzwe uburenganzira bwa muntu kemezaga ko ibi ari bimwe mu byaha bikomeye byibasiye inyoko muntu ndetse igasaba byashyikirizwa urukiko mpuzamahanga mpanabyaha.

Iyi Raporo ya Loni ivuga ko ubutegetsi bwo muri Koreya ari nk’ubw’aba Nazi ba Hitler ndetse ihamagarira Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha gufunga zimwe muri za Gereza zikorerwamo ibi byaha muri Korea.

Koreya ya ruguru yateye utwatsi iyi raporo kuva yasohoka kugeza ubwo ubu yiyemeje gusohora iyayo ivuga uko uburenganzira bwa muntu buhagaze iwabo.

Umuvugizi  w’umuryango ushinzwe uburenganzira bwa muntu muri Koreya ya Ruguru avuga ko gusohora Raporo yabo bizafasha kumvikanisha ko abahimba izi raporo babikora kubera amarangamutima yabo birengagije ukuri ko muri iki gihugu.

Ati“Iyi Raporo izagaragaza ishusho nyayo y’ahazaza heza h’abaturage ba Koreya” gusa ntiyatangaje igihe izasohokera ariko ngo ni mu minsi ya vuba.

Koreya imaze imyaka myinshi iyoborwa n’abantu bo mu muryango wa “Kim”, muri iki gihugu hari amategeko akarishye cyane, cyane cyane k’uwariwe wese ugaragaweho kugambanira igihugu kuko yicwa.

BIRORI Eric
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Pour les occidentaux le droit de l.homme c.rst quoi? Pour moi la coree du nord a raison pas dIngerance exterieure.comme president kagame a commence a changer les choses.kwigira.agaciro.amatora y.abanyarda bikoreye… C.est ca levdroitvde l.homme.iyo ukennye ntacyo wavuga ngo gifatwe nk.ukuri ilvfaut changer les chose brava kagame.

Comments are closed.

en_USEnglish