Arakekwaho gutema inka nyuma yo kubuzwa gufata umugore ku ngufu
Muvunandinda Emmanuel utuye mu kagari ka Teba mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro arakekwaho gutema inka y’umuturage ayiziza ko nyirayo yamubangamiye akamutesha umugore yendaga gufata ku ngufu.
Mu ijoro rishyira tariki 05/08/2014 ni bwo Inka y’umuturage witwa Hategekimana Faustin yatemwe ukuguru kw’inyuma, abaturage ndetse n’inzego z’ibanze bahita bakeka ko bishobora kuba byakozwe na Muvunandida, bajya kumushaka ariko arabacika.
Impamvu ari we waketswe ngo ni ukubera ko muri iryo joro mbere gato y’uko iyo nka itemwa, nyirayo yari yagiranye ikibazo na Muvunandinda nk’uko bitangazwa na KigaliToday.
Uko byatangiye…
Hari umugore wavuye mu isantere ahitwa i Rugarambiro mu kagari ka Teba, atashye nijoro abasore batatu baramukurikira.
Uwo mugore ageze imbere ngo yaratatse aza gutabarwa n’umugabo witwa Hategekimana Faustin, ahageze asanga uwo musore Muvunandinda amuri hejuru amumukuraho.
Uwo musore ngo yararakaye, ahindukirana uwaje gutabara aramwirukankana. Mu rwego rwo kwirwanaho, uwaje gutabara ngo yatoye ibuye aritera uwo musore wari umwirukankanye rimukomeretsa ku mutwe.
Muvunandinda ngo yabwiye uwo mugabo wari uje gutabara ko kubera amaraso amuvushije na we agomba kumwihimuraho, mu gitondo kwa Hategekimana babyutse basanga inka yabo abantu batazwi baraye bayitemye hahita hakekwa uwo musore wari waraye agiranye amakimbirane na nyiri urugo.
Abayobozi b’umudugudu ngo bahise bajya kureba Muvunandinda ngo yisobanure kuri ibyo akekwaho, ariko arabacika, bayoberwa irengero rye.
Icyakora mbere y’uko abacika ngo yavugaga ko ahubwo ari we waraye ahohotewe kuko uwo mugabo yamukubise ikintu mu mutwe kandi nta kosa yakoze ahubwo yari amusanze ari kwiganirira n’uwo mugore arimo amusaba ibihembo kubera ko yari yamutabaye akamukiza umugabo bari bahoze basangira inzoga mbere.
Mu gihe Muvunandinda agishakishwa, nyiri inka we yahise ajya gutanga ikirego kuri polisi kugira ngo bamufashe kubona ubutabera.
KigaliToday
UM– USEKE.RW