"Ibikorwa by’umukristo bigomba kugaragarira aho akorera" – Dr. Musemakweri
Mu gikorwa cyo guha impamyabumenyi bamwe mu bayoboke b’itorero ry’Abapresbyteriene mu Rwanda, barangije ishuri ryo kwihangira imirimo (Focus Business School ) Réverend Docteur Musemakweri Elisée uhagarariye iri torero, yavuze ko indangagaciro z’umukristo zigomba kugaragarira n’aho akorera.
Ku cyumweru tariki ya 10 Kanama 2014, ni bwo abanyeshuri barangije muri Focus Business School bahawe impamyabumenyi, Docteur Musemakweri Elisée, Umuyobozi w’itorero ry’Abapresbyiterienne mu Rwanda, yavuze ko hari igihe umukristo uyu n’uyu agaragarira mu byaha byo kunyereza umutungo w’igihugu, ruswa n’izindi ngeso zitandukanye.
Akavuga ko hakwiye kuba itandukaniro ry’abantu bakijijwe n’abatarakira agakiza mu micungire y’umutungo w’igihugu, no mu zindi nzego akoreramo.
Uyu muyobozi yasabye abakristo bahawe impamyabumenyi ko imyitwarire ya gikristo ariyo izatuma abantu babagirira icyizere, ku buryo ibyo bakora byagombye kuba, bigizwe n’indangagaciro za gikristo kubera ko ubumenyi bavanye mu ishuri bwonyine budahagije budaherekejwe n’imigirire myiza.
Yagize ati ″Hari ibintu bijya bimbabaza, iyo numvise ko hari Umukristo wanyereje umutungo w’aho akora, wafashwe atanga cyangwa se yakira ruswa bitera agahinda.”
Mukasonga Solange, Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, yashimiye ubufatanye bagirana n’iri torero kubera ko kwigisha abakristo kwihangira imirimo, ari yo ntego ya mbere leta ishyize imbere, akavuga ko kwiga ari kimwe, no gushyira mu bikorwa ubumenyi bahawe, ari ikindi.
Yagize ati “Hanze aha hari abantu bigize inzererezi, banga gukora bari mu byiciro bitandukanye, birimo abagabo, abagore, ndetse n’abakobwa birirwa bazerera mu tubari hirya no hino muri uyu mujyi, nimubafashe kwihangira imirimo.”
Kabagema Jean Claude, Umwe muri aba banyeshuri bahawe impamyabumenyi, yavuze ko amasomo yize, yamufashije kumenya kuzigama no gukora business yubakiye ku ndangagaciro za gikristo, akavuga ko yatangiye gushyira mu bikorwa kwihangira imirimo adateze amaboko ku bandi, kandi ko yatangiye no kubitoza urubyiruko bagenzi be.
Abanyeshuri 33 nibo barangije mu ishami rya Focus business School, bakaba barakurikiranye amasomo 48 mu gihe cy’amezi abiri, bamwe muri aba barikorera, abandi bakorera inzego za leta, iri shuri ryatangiriye mu gihugu cya Suwede, ubu rifite amashami mu bihugu bitandukanye byo ku migabane y’Isi.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Kigali
0 Comment
musenyeri avugishije ukuri ubukirisitu ntibukwiye kuba kwizina gusa ahubwo bukwiye kugaragarira mu bikorwa kandi bagafata niyambere mu kuba intangarugero muri sossiyete babarizwamo
nubundi imikorere y;umukristo yagakwiye kwigaragaza mu byo akora byose maze akanabera urugera abamugana, nibyo bita ubukiristo
Comments are closed.