Digiqole ad

S.Sudan : Riek Machar yagiye gusaba inama Perezida Omar el-Béchir

Umuyobozi w’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Sudan y’Amajyepfo, Riek Machar yahuye na Perezida w’igihugu cya Sudan y’Amajyaruguru, Omar el-Béchir i Khartoum mu gihe mu Majyepfo impande zihanganye zikomeje kunaniranwa mu ishyirwaho rya Guverinoma y’ubumwe kuko igihe icyumvikanyweho cyarenze.

Riek Machar ari kumwe na Perezida wa Sudan ya Ruguru Omar al Bashir (AFP)
Riek Machar ari kumwe na Perezida wa Sudan ya Ruguru Omar al Bashir (AFP)

Impande, urwa Perezida wa Sudan y’Epfo, Salva Kiir n’urw’uwo bahanganye Riek Machar, zatangiye gukimbirana hashize amezi umunani.

Izi mpande zombi zari zumvikanye gushyiraho guverinoma y’ubumwe tariki ya 9 Gicurasi 2014, biturutse ku gitutu cy’Umuryango mpuzamahanga, iyi guverinoma yari kuba yashyizweho mu minsi 60, ni ukuvuga ejo hashije ku cyumweru tariki ya 10 Kanama.

Riek Machar, kuba yaraye asuye Perezida wa Sudan y’Amajyaruguru, ni urugendo rwe rwa mbere kuva impagarara zavuka, imirwano ikarishye ikaba raranzwe n’ubwicanyi ndengakamere bushingiye ku moko abantu babarirwa mu bihumbi bahasize ubuzima abandi miliyoni 1,5 bata ibyabo barahunga.

Mu ntambara y’abatuye igihugu cya Sudan, yabaye hagati y’umwaka wa 1983-2005, nyuma ikaza kugera ku icikamo kabiri ry’iki gihugu cyari kinini ku mugabane w’Afurika, Machar yarwanye mu nyeshyamba ndetse aza no kujya muri guverinoma yashyizweho muri Sudan y’Amajyepfo.

Riek Machar yatangaje ko urugendo rwe muri Sudan y’Amajyaruguru rurkurikira izindi yagiriye mu bindi bihugu bigize umuryano wa Igad uhuza ibihugu by’Afurika y’Uburasirazuba, akaba yarabonanye na Perezida wa Djibouti ndetse n’uwa Kenya, Uhuru Kenyatta i Nairobi muri Gicurasi.

Jeuneafrique

UM– USEKE.RW

en_USEnglish