Abaganga 17 b’inzobere baje kuvura abarwayi 300 ku buntu
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 08 Kanama 2014 ku kibuga cy’indege i Kanombe hageze abaganga 17 b’inzobere mu kuvura indwara z’uruhu, kubaga amagufwa n’ingingo ndetse n’ubumuga bwo mu maso no mu kanwa, baje mu Rwanda muri gahunda yo kuvura ku buntu abarwayi 300 bafite ibyo bibazo.
Dr Dominique Savio Mugenzi umuyobozi w’ishami rishinzwe kubarwa mu bitaro bya Kigali CHUK (department of sergery) ari naho bazavurira, yavuze ko iyi ari inshuro ya gatatu aba baganga baje mu Rwanda kuvura indwara nk’izi.
Umwana w’umusore witwa Mugabire yaje kwakira aba baganga avuye mu murenge wa Shyorongi, ubwo baheruka mu Rwanda bamuvuye bamubaze umutima arakira ubu ameze neza, uyu munsi yaje kubakira no kubashimira.
Avuga ko aba baganga ari inzobere mu gutunganya ubusembwa ku mubiri, bakaba bitezweho kuvura abarwayi indwara nk’izi n’indwara z’amagufa bamaranye igihe kirekire.
Dr Mugenzi avuga ko ku munsi umwe aba baganga biteganyijwe ko bazajya bavura abarwayi barenga 20, kuri gahunda bakazavura abarwayi 300 bahereye kuri uyu wa 09 Kanama kugeza kuwa 18 Kanama 2014.
Dr. Rajendra K.Saboo umuyobozi uyoboye iri tsinda yavuze ko bishimiye kuza mu Rwanda kongera gufasha abarwayi bafite indwara bamaranye igihe kinini cyane badashoboye kujya kuvurirwa hanze y’igihugu.
Aba baganga bazanywe ku bufatanye bwa Ministeri y’Ubuzimana na Rotary International.
Uriya muganga Dr Rajendra avuga ko nubwo abantu batandukanye ku ruhu, ku myemerere no mu bitekerezo ariko bahuriye ku mubiri ubabara kimwe, bityo ko baje mu Rwanda mu rwego rwo gufasha aba abantu bafite ibibazo by’umubiri bamaranye igihe kinini.
Jean Runuya umuyobozi wa Rotary Club muri Africa yo mu karere ko hagati avuga ko aba baganga baje kuvura ku buntu ku bufatanye na Rotary International, na za Rotary Rwanda na Rotary India.
Abarwayi bazavuzwa bashyizwe kuri gahunda, bakaba basabwe kuzaza kwivuza bitwaje za ‘mutuel de santé’ zabo.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
0 Comment
mbega byiza cyane! u Rwanda ni ukuri ndarushimira uburyo ruhora ruhangaykishijwe n;ubuzima bw;abanyarwanda
mbere na mbere reka nshimire aba baganga baza kuvura hano bakora igikorwa kiza cyane ikindi nshimire leta yu Rwanda mu kwita ku buzima bw’abaturage bayo muri gahunda zitandukanye zijyanye n’ubuvuzi ni ukuri iki gikorwa ni kiza kandi kiramira ubuzima bwa benshi
iki nikikwereka leta ikunda abaturage bayo kandi igahangayikwisha ni ubuzima buzira umuze bwayo, buretse ko umuntu yanashima aba baganga cyane, ikindi kandi abaganga babanyarwanda bagaprofise izi mpunguke bakiga byinshi btagize icyo batanga burya ubumenyi aho uhuriye nabwo hose uratwara
Comments are closed.