Digiqole ad

CEPGL: Visa ntizizongera gusabwa buri Manyarwanda ujya muri DRC

Mu nama y’iminsi ibiri yari iteraniye mu mujyi wa Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi ikaba yari ihuje abayobozi bakuriye inzego z’abinjira n’abasohoka mu bihugu bya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), u Burundi n’u Rwanda yanzuye ko nta amafaranga ya Visa avanyweho ku Banyarwanda bajya muri DRC n’abandi baturage bose, ikajya isabwa abajya gutura no gucururiza muri kimwe mu bihugu by’igihe kirekire.

Perezida Kagame Paul w'u Rwanda na mugenzi we wa DRC, Joseph Kabila mu 2012
Perezida Kagame Paul w’u Rwanda na mugenzi we wa DRC, Joseph Kabila mu 2012

Ibyo ni ibyatangajwe n’Umunyamabanga Nshingabikorwa wa CEPGL, Herman Tuyaga ukomoka mu gihugu cy’u Burundi.

Itangazo ry’impande zose zari zimaze iminsi mu nama, rivuga ko Visa itazajya yakwa umuturage usanzwe ugiye mu gihugu cya CEPGL ku mpamvu zogutembera cyangwa gucuruza ibintu bidatunganyirizwa mu nganda.

Visa ngo izajya isabwa umuturage uvuye mu gihugu akaba ashaka kwimukira mu kindi by’igihe kirekire bitewe n’impamvu zimujyanye zizwi.

Herman Tuyaga yatangarije BBC ati “Kuva iyi nama irangiye nta gihugu kizongera kwaka visa ku munyagihugu utembera cyangwa wikoreye ibicuruzwa bitari ibyo mu nganda.”

Umunyamabanga wa CEPGL yongeyeho ati “Ariko, abantu bajya mu gihugu bagiye gukora imirimo y’ubucuruzi cyangwa kubayo bazakurikiza amategeko ariho akoreshwa muri icyo gihugu bagiyemo.”

Undi mwanzuro wavuye muri iyi nama y’iminsi ibiri, ni uko ikibazo cy’amasaha imipaka igomba gufungurirwaho no gufungwa ku ruhande rw’u Rwanda na Congo cyafatiwe ingamba.

Umupaka munini wa Gisenyi, ngo hagiye gusuzumwa uko wakongera ukajya ukora amasaha 24/24 na ho indi mipaka mito ikajya ikora amasaha 12 y’umunsi.

Iyi myanzuro yafashwe ariko nta bihano iteganya ku gihugu cyareka kubahiriza ayo masezerano, uretse ko ngo kugira ngo icyo gihugu kireke kubahiriza ibyavuzwe cyangwa kivane muri ayo masezerano ngo kibanza kubimenyesha bigenzi byacyo ikibazo kigasuzumwa cyananirana icyo gihugu kikabona kuvamo.

Iyi nama yahuzaga abakuriye inzego zishinzwe urujya n’uruza rw’ibintu n’abantu muri CEPGL, yabaga ikurikirana n’indi yahuje intumwa z’u Rwanda n’iza DRC yiga ku kibazo cy’imipaka iteza ibibazo by’amakimbirane hagati y’ibi bihugu.

Iyi nama y’i Goma, u Rwanda na DRC bemeye gushyiraho akanama k’impuguke kazakemura ibibazo bishingiye ku mbibi z’ibi bihugu, hakazashyirwaho ibimenyetso bishya.

Ku bwa Julien Paluku, Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ngo imbago 20 zashinzwe ku bw’Abakoloni b’Ababiligi, murizo 17 ziteza urujijo bigatuma habaho amakimbirane ya buri gihe hagiti y’u Rwanda na DRC.

Izi mpaka zakuruye amakimbirane muri Kamena uyu mwaka, ubwo mu mirwano yo ku rubibi rw’u Rwanda na DRC, ku musozi wa Kanyesheja batanu  mu ngabo za Congo FARDC bahasize ubuzima.

Aka kanama kemejwe n’impande zombi ngo kazatangira imirimo yako tariki ya 25 Kanama, kakazayisoza tariki ya 30 Kanama.

Benshi basanga u Rwanda rubanye neza n’igihugu cya Congo Kinshasa byatuma iterambere n’ubuhahirane byihuta kuko Congo ihishe byinshi mu butaka bwayo u Rwanda rushobora gukenera ndetse n’amahanga akaba ahora ahanze amaso aka karere.

Gusa umuryango wa CEPGL ntiwigeze ugera ku iterambere rifatika cyane nyuma y’aho mu Rwanda zihunduriye imirishyo, mu 1994, FPR ifata ubutegetsi nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, icyerekezo cy’uyu muryango ntikigaragara kuko ubu umuryango uhuriwe n’ibihugu by’Afurika y’Uburasirazuba (EAC) wawurushije imbaraga ndetse ni na ho abenshi baba bahanze amaso ariko DRC ntabwo ari umunyamuryango wa EAC.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

en_USEnglish