MAGERWA izasimbuzwa ikigo 'Kigali Logistics Platform' kizubakwa I Masaka
Inkuru nziza yo kubaka ikigo kinini gifite ubushobozi bwo kwakira ibicuruzwa byinshi, kizubakwa mu murenge wa Masaka mu karere ka Kicukiro, yakiriwe neza n’abacuruzi benshi batumiza ibintu kandi ngo icyo kigo gishobora kuzatuma ishoramari ryongera mu Rwanda.
Iyubakwa ry’iki kigo cy’ububiko bunini buruta ubwari busanzwe ryatangajwe na Leta y’u Rwanda kuwa kabiri, iki kigo ngo kikazafasha kuvugurura ishoramari rijyanye n’ibicuruzwa byoherezwa hanze n’ibitumizwa mu mahanga.
Ububiko bushya buzasimbura ubwari busanzweho, ‘Magasins Generaux du Rwanda’ (Magerwa), nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abikorera (PSF) ngo Magerwa yari ntoya cyane.
Umwe mu batumiza imodoka mu mahanga, Jean Marie Kabera wishimiye iki gikorwa cyo kubaka ububiko bushya, ati “Aya ni amahirwe akomeye cyane kuri twe, kuko tuzakoresha aha hantu mu kwagura ubucuruzi bwacu, kuko Magerwa yari ntoya cyane ntibashe kubika ibicuruzwa byacu byose.”
Kabera yatangarije Ibiro ntaramakuru by’Ubushinwa, Xinhua ko ubucuruzi mu Rwanda butera imbere ariko ngo Magerwa yari imaze kuba ikibazo kuko imodoka zihagana zisabwa guca mu mujyi rwa gati zigahuriramo n’urujya n’uruza rw’ibindi binyabiziga byinshi.
Uyu mucuruzi umaze imyaka 8 acuruza imodaka, yagize ati “Ndashaka kugura ubutaka hafi y’ahazubakwa ikigo, nkahashyira ibyo nkora. Ubu ngurisha byinshi mu bicuruzwa byanjye, nunguka cyane kurusha mbere. Iki kigo kizamfasha guteza imbere ubucuruzi bwanjye nikiba kimaze kuzura.”
Igihugu cy’u Rwanda kigenda kizamura ingano y’ibicuruzwa gitumiza hanze umwaka ku wundi.
Ingano y’ibitumizwa n’u Rwanda, ishyingu ryarazamutse rigera kuri 2,2% muri 2013 rigera kuri miliyari 2,25 z’amadorali ya Amerika rivuye kuri miliyari 2,2 mu 2012, nk’uko bigaragazwa n’imibare ya Banki Nkuru y’u Rwanda.
Iki kigo gishya kizubukwa ku buso bwa Ha 70, gusa haracyarebwa uburyo bwo kwimura abaturage bahatuye no kubashakira ingurane.
Freddie Iraguha, umucuruzi na we yatangarije Xinhua ati “Dufite icyizere ko ibiciro cy’ibicuruzwa kizagabanuka kuko amafaranga yongerwagaho ashingiye ku bwikorezi n’igihe imodoka zamaraga mu nzira azaba atakirIho, bishobora kuzagira ingaruka nziza ku bukungu bw’igihugu.”
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Francois Kanimba avuga ko imirimo ya mbere izatangira mu gihe cy’amezi atandatu ari imbere, bikazagera muri 2017, imirimo yakorerwaga muri Magerwa ishobora kwimukira muri icyo kigo gishya.
Kanimba avuga ko Masaka yatekerejwe nk’ahantu horoheye amakamyo ava muri Uganda na Tanzania kuhagera atanyuze mu mujyi wa Kigali rwagati.
Asobanura iki kigo Kanimba ati “Ibyo kubaka iki kigo ‘Kigali Logistics Platform’ ni ahantu hujuje ibisabwa imbere mu gihugu hazafasha kwakira ibicuruzwa, hafite aho guhagarika imodoka kandi hakazafasha abacuruzi b’u Rwanda gukora ubucuruzi bwabo ku buryo bworoshye.”
Ubukungu bw’u Rwanda bukura ku gipimo cya 7,4% mu ntangiriro za 2014, mu gihe muri 2013 bwakuraga ku gipimo cya 4,7 nk’uko bigaragazwa n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare.
Ubushobozi bw’umuturage mu kugura ibintu bitewe n’amafaranga yinjiza ku mwaka (GDP per capita ‘purchasing power per person’ bugeze ku madolari 693 mu gihe muri 2013 yari amadolari 681.
Xinhua
UM– USEKE.RW
8 Comments
MAGERWA NTABWO URI NTO KUKO UBU HARI UBURYO BUSHYA BWIBIVA HANZE BIDAPAKURUWE MAGERWA RWOSE. NIBA MUSHAKA KWIMURA AHO YAKORERAGA NI INYUNGU ZA BAMWE .
ibi nibimwe bya Leta ivuga imishinga ikazamara imyaka mpaka ntinabeho, magerwa se aho iri yari yuzura ibindi bikabura aho bijya, mujye mutuvanaho imitwe.
Kuba ari hato byo ni hato, kuko hari aho usanga ibicuruzwa biri ku mbaraza, ibindi nk’iby’ubw’ubatsi birambitse hasi. Gusa icyo ntumva wenda ubyumva yansobanurira, ni iki:Kuki hagomba kujyaho ikindi, kuki atari MAGERWA yagura ibikorwa byayo? Ubwo noneho hagiye kujyaho za MAGERWA nyinshi.Kuba hazaba ari hanini, inyungu zifatika utumiza cyangwa uwohereza ibintu mu mahanga azahavana ni izihe.Umuhanda REMERA – NYAGASAMBU rero ubwo ugomba kwagurwa hakabamo imihanda 2 (double voies) kubera ubwinshi bw’imodoka : free zone, imidugudu, ibitaro, rusororo iwabo watwese, masaka, kabuga , mbese hari byinshi bihakorerwa n’ibindi biteganijwe tutaranamenya.
kwimura MAGERWA ni byiza cyane bifite alamaro kuko aho isanzwe ikorera nanjye nabonaga ari hato pe! buriya niba masaka habaoneka ahantu hanini byaba byiza kandi byazanagabanya za ambouteillage zigaragara kubera ariya makamyo.
Ni byiza mais magerwa izahinduka gute? C.est tjrs magasins generaux du rwanda ! Pourquoi changer de noms! In jours j.ai ete surpris de voir la banque de kigali changer de nom en bank of kigali! C.est la meme chose non” c.est la guerre entre moriel et chaekspear!
reforme zose zakoreshwa mu guhindura u Rwanda n;isura yabyo neza twe abaturage tuyakirana amaboko 2, ibi ni byiza cyane
RWANDA AIR na AIR RWANDA
None se ko mutubwira ko Magerwa igiye kubakwa i Masaka,nkaba mbona bakomeza bubaka muri Magerwa bwite inyubako,nazo ntibazirangize? Exemple ni muri Agricole aho bakoze pavement idakwije ubuziranenge…ariko biranavugwa ko abayobozi bariye amafranga yaho hantu.Audit ya Leta yakagombye kujyayo kureba,sinon barimo barangiriza vision ya Leta yacu.
Umunyarwanda wese asabwe kunyura aho nvuze akirebera.
Comments are closed.