Digiqole ad

Ngororero: Imiryango 56 y’abasigajwe inyuma n’amateka ibayeho nabi

Imiryango 56 y’abasigajwe inyuma n’amateka ituye mu Mudugudu wa Gatomvu, mu Kagari ka Bugarura, mu Murenge wa Muhanda, mu Karere ka Ngororero, Intara y’Iburengerazuba, irataka ubukene bukabije bwayibayeho akarande nyuma y’uko igurishije amasambu yakuragamo ibiyatunga kucyo bita ingufu z’ubuyobozi.

Ubukene bafite ngo buterwa no kutagira amasambu.
Ubukene bafite ngo buterwa no kutagira amasambu.

Karonkano Evariste, Umuyobozi w’umudugudu wa Gatomvu akaba n’umwe mu basigajwe inyuma n’amateka yadutangarije ko hari imiryango y’abasigajwe inyuma n’amateka bagenzi be bari mu bukene bukabije kubera ko nta sambu bakigira kandi nta n’ahandi hantu bafite bakura icyo kubatunga.

Karonkano avuga ko ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bwabasabye kugurisha ubutaka bwabo n’uruganda rw’icyayi ariko ngo byabasigiye ingaruka zikomeye mu buzima bwabo, ari naho haturute ubukene barimo ubu kuko bamwe babuze aho bagura izindi sambu, abandi bakoresha nabi amafaranga bari bahawe, ndetse hari n’abaguze izindi sambu ariko nto ugereranyije n’izo ngo bari bafite mbere.

Yagize ati “Nta handi abaturage bakura imibereho usibye gutungwa n’ubuhinzi, Kuva aho Ubuyobozi bw’Akarere bugurishirije imirima yacu tubayeho nabi.’’

Undi witwa Nyirimbirima Jean Bosco, avuga ko amasambu yabo bayasigiwe n’ababyeyi babo yagurishijwe ku gisa n’agahato, kandi ko amafaranga y’ingurane bahawe yari macye ku buryo atari kubemera kubona ahandi hantu bagura ubutaka bahinga.

Kuri iki kibazo, Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Ruboneza Gédéon, avuga ko aba baturage bagurishije amasambu yabo n’uruganda nyuma yo kumvikana narwo ndetse bishyurwa amafaranga yabo anyujijwe ku makonti. Ikibazo ariko ngo ni uko bamaze kubona amafaranga batayakoresheje ibyabafasha kwiteza imbere.

Yagize ati “Amasambu bari bafite ntabwo bayabyazaga umusaruro, kuko bahoraga bategereza gufashwa aho kugira ngo bifashe, kuko bakundaga kuyakodesha n’abandi bashaka guhinga.”

Ruboneka ariko yemera ko ubuyobozi bw’Akarere butagize uruhare mu gufasha iyo miryango kubona ubundi butaka ariko bwari bwabagiriye inama y’uko bagomba gukoresha neza ikiguzi cy’amasambu yabo.

N’ubwo bimeze gutyo ariko ngo Akarere kagiye kagerageza kubafasha mu buzima bubi ubu babayemo kabaha amatungo, ubwisungane mu kwivuza no kubabonera amacumbi kandi ngo bazakomeza gufasha iyi miryango, gusa ngo ugasanga byose batabyitaho akaba ari yo mpamvu bakomeje kuba mu bukene, ariko ko bazakomeza gufasha iyi miryango kubaho.

Iyi miryango 56 ifite abantu 296, bose bavuga ko batunzwe no guca incuro, amasambu aba baturage bavuga ko bambuwe ari ku buso bwa hegitare 30, uwari ufite ubutaka bwa hegitari ebyiri ngo yahawe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300.

Aba basigajwe inyuma n’amateka kandi bavuga ko iki kibazo cyo kutagira amasambu bagisangiye na bagenzi babo batuye mu tugari twa Rutagara na Nganzo two muri uyu Murenge wa Muhanda.

Nyuma yo kugurisha amasambu yabo kucyo bita ingufu, ubu batunzwe no gushakisha mu turimo dutandukanye duciriritse.
Nyuma yo kugurisha amasambu yabo kucyo bita ingufu, ubu batunzwe no gushakisha mu turimo dutandukanye duciriritse.
Amasambu aba basigajwe inyuma n'amateka bambuwe.
Amasambu aba basigajwe inyuma n’amateka bambuwe.

MUHIZI ELISEE

UM– USEKE.RW/Ngororero

0 Comment

  • aba nabo barenderanya wagura ngo ntibavutse nk;abandi, aya masambu jye ndabizi nibo bayigurishirije , umwe muribo turaturanye ariko ukuntu yariye amafaranga yavuyemo, sinzi ko hari nundi wabimenye none umva baratangiye

Leave a Reply

Your email address will not be published.

en_USEnglish
en_USEnglish