Digiqole ad

Abagabo nibite ku bagore babo batwite bafite na SIDA

Abagabo barasabwa kugira uruhare mu kwita ku bagore babo batwite baranduye agakoko gatera SIDA kugirango hakumirwe ko umwana yazavukana ako gakoko.

Dr Agnes Binagwaho, Ministre w'Ubuzima/Photo Daddy Sadiki
Dr Agnes Binagwaho, Ministre w’Ubuzima/Photo Daddy Sadiki

Ministre w’Ubuzima Dr Agnes Binagwaho yabisabye mu nama yo kureberahamwe uruhare abagabo bagira muri gahudna ya PMTCT (Preventing Mother-to-child Transmission of HIV)

Muri iyi nama yabaye kuri uyu wa gatatu muri LEMIGO Hotel bagaragaje ko nko mu 2009 abana 370.000 bavukanye agakoko gatera SIDA bandujwe n’ababyeyi babo. Naho abagore bari hagati y’42,000 n’ibihumbi  60000 bishwe  n’ubwandu bwa SIDA mu gihe bari batwite.

Inshingano zo kurinda umwana ubwandu bwa SIDA mu gihe ari munda ya nyina ngo si inshingano z’umugore gusa ahubwo n’umugabo akwiye kuzigiramo uruhare nkuko Ministre Dr Binagwaho yabivuze.

Placidie MUGWANEZA ushinzwe gukumira agakoko gatera SIDA n’izindi ndwara mu kigo cy’igihugu cyita kubuzima RBC (Rwanda Bio-medical Center) yavuze ko mu Rwanda ugereranyije n’ahandi duturanye ,hari intambwe nini imaze guterwa mu gukumira ubwandu ku mwana utaravuka ndetse no kurwanya SIDA muri rusange.

Mu gihugu hose 82% by’ibigonderabuzima 450 biri mu Rwanda bibasha gupima agakoko gatera SIDA. Mu gihe cy’amezi 18 ngo basanze abana bavukanye virus itera SIDA ari 99 gusa.

Placidie yemeje ko uyu mwaka uzajya kurangira ibigo nderabuzima byose mu Rwanda bifite Laboratoire zibasha gupima Virus itera SIDA.

Abitabiriye inama
Abitabiriye inama/Photo Daddy Sadiki

English version

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

10 Comments

  • Ibyo bavuga ko uyu mu minisitiri atajya avuga ikinyarwanda nibyo cg sibyo? Abafite icyo babiziho nimutubwire.

    • Ikinyarwanda arakivuga ariko gike cyane, kuburyo wumva akivuga nk’umuntu uri ku cyiga kuko hari amagambo amwe namwe atarabasha kumenya, ariko ibyo kuvuga ikinyarwanda cyangwa kutakivuga ntacyo bivuze icyingenzi ni ugukora akazi neza kandi agakora neza.

  • None se ko urabobona uyu mugore yashobora kuvuga ikinyarwanda? urabona se byibuze ari umunyarwandakazi? narumiwe!! bagabo mwashatse!!!ni ukumiro peee!!!

    • ikinyarwanda arakivuga ariko ahitamo gukoreha rumwe mu ndimi zemewe n’itegeko nshinga rya repubulika y’urwanda,kandi ibyo sibyo bimubuza kuba umunyarwandakazi

  • muri gahunda zose z’umuryango mbona umugabo n’umugore bagomba gufatanya.

  • Imyaka amazw mu rwanda ni myinshi sinzi impamvu takivuga!Ibyo nabyo ni ugukabya umuntu ujya gukorana n’abatutage nta menye ururimi gakondo!

  • rwose H.E akwiye kujya abwiriza ababayobozi kujya biga ururimi gakondo murwego rwo kunoza imikorere n’imikoranire kuko abafatanyabikorwa baba ari abanyarwanda muri rusange,kuki bamenya indimi zamahanga ntibite kumenya ururimi rw’Igihugu cyabo?mujya mwumva iyo Binagwaho atanga ibiganiro cg atangiza nka centre de santé ahantu runaka mugiturage cya cyane avuga mu Cyongereza cg Français mugihe abategereje ijambo baba bumva ikinyarwanda gusa!!! nakumiro akwiye kwiga ururimi nyarwanda

  • Nyiramwiza na Honore kumenya indimi nyinshi nibyiza ntawubyanze ariko ugomba kumenya urwumvikana kubo ugiye kubwira,ntabwo ari abazungu cg aba faransa ahubwo n’abanyarwanda byumwihariko abaturage ntabwo ari za radio cg television,niyige ikinyarwanda nkabandi bayobozi bose

  • Narumiwe jye none uri nku mugore mugenzi we uri umuturage utazi ibyo birimi byo hanze kandi ari ibanga utabwira buri wese ngo akuvugire wagira ute kandi yumva nabi abanysrwanda

  • kandi wagira ngo nta mubiri ayeyambaye

Comments are closed.

en_USEnglish