Digiqole ad

U Rwanda mu bihugu bibiri bya mbere muri Afurika byubahiriza uburenganzira bw’Abagore

Umwarimu mu ishami ry’amategeko rya Kaminuza ya Cheikh Anta Diop y’i Dakar muri Senegal, akaba n’umuyobozi w’ihuriro ry’abanyamategeko muri Senegal, Fatou Kiné Camara asanga u Rwanda n’Afurika y’Epfo aribyo bihugu bya mbere muri Afurika mu kubahiriza uburenganzira bw’igitsina gore ndetse no kubateza imbere, ndetse akavuga ko byaba byiza n’ibindi bihugu bibifatiyeho urugero.

Abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w'Abadepite bifotoranya na Perezida Paul Kagame.
Abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite bifotoranya na Perezida Paul Kagame.

Fatou Kiné Camara avuga ko kuba u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere mu guteza imbere uburenganzira bw’abagore, bikomoka ku bushake bwa Politike bwiyemeje kubaha uburenganzira bw’abagore.

Ati “Iki ni n’igihugu cya mbere ku Isi gifite abagore benshi mu Nteko Ishinga Amategeko aho usanga barenga 60%.”

Fatou Kiné Camara avuga ko kuba Afurika y’Epfo iri mu bihugu bya mbere muri Afurika byubahiriza uburenganzira bw’abagore ngo babikesha umurava n’umuhate wa Nelson Mandela mu kubahiriza amasezerano ya Maputo ajyanye n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’abantu.

Ubu ngo Afurika y’Epfo ni igihugu, aho umugore afite ijambo kandi ashobora gutanga ibitekerezo.

Source: china.org
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • ingaruka nziza twagize mukubahiriza uburinganire ni  nyinshi zirimo kuba turi kwihuta mu iterambere  kubera ibitekerezo byabo byakiriwe neza

  • NUKO YEEEE!!! INZARA IRAVUZA UBUHUHA, INGO ZIRASENYUKA BURI MUNSI, UBUSAMBANYI BW’ABAYOBOZI N’ABO BAGORE BUTEYE ISONI NGO NI ITERAMBERE!!!! HAHAHAAAA NUKO NUKO

  • Ariko iyo umugabo bamurigishije, cyangwa ngo afungiwe ahatazwi;  baba bubahirije uburenganzira bw’umugore we?????

  • Abagore nibihangane bajye batanga ibitekerezo bizima kuko barabifite, nk’ubu Ingabire Victoire arazira ubusa kuriya abobagore ntibakagombye kubaza icyo azira ? ariko muzarebe ko hari n’umwe utinyuka kuvuga ! ese bariya ba nyamakuru b’abagore bafunzwe iriya myaka yose….. abagore ntacyo bamaze mu nteko mumbabarire ntacyo abagore bamaze rwose bagombye kugabanywa !

Comments are closed.

en_USEnglish