Digiqole ad

Ubutegetsi bwa Kadhaffi bugeze ku ndunduro – Riadh Sidaoui

Abantu bakomeje kwibaza aho kadhafi ari buhungire mu gihe abarwanya ubutegetsi bwe bafashe umujyi wa Tripoli hafi ya wose.

Abanyapolitiki bakurikiranira hafi ibibera muri Lybia bo baravuga ko ibya Kadhaffi bisa n’ibyarangiye, mugihe bivugwa ko inshuti ze zahafi, harimo n’abaministre be bamukuyeho amaboko. Kuri ubu ngo aranzwe bikomeye kandi asa nuwatereranywe. Baravuga ko yihitiyemo uburyo bwo gufata abanyalybia nk’imbeba, nawe ngo agomba gushakishwa, akaburanishwa, akanahanishwa urwo gupfa. Ariko nanone hari abasanga Kadhaffi azapfana imbunda ye mu ntoki ngo akihagazeho.

Riadh Sidaoui, umuyobozi w’ikigo gikora ubushakashatsi n’isesengura kuri politiki n’imibanire y’abantu mu bihugu by’abarabu/ Photo/Internet
Riadh Sidaoui, umuyobozi w’ikigo gikora ubushakashatsi n’isesengura kuri politiki n’imibanire y’abantu mu bihugu by’abarabu/ Photo/Internet

Riadh Sidaoui, umuyobozi w’ikigo gikora ubushakashatsi n’isesengura kuri politiki n’imibanire y’abantu mu bihugu by’abarabu. Aravuga ko ari ikibazo gikomeye kuko abatavuga rumwe na Kadhaffi basa n’abadafite gahunda izwi, ihamye. Bafatwa nk’agatsiko k’abantu bishyize hamwe mu gihe cy’imvururu. Bo ngo icyo bashaka gusa ni ugukura Kadhaffi ku butegetsi. Kurundi ruhande ariko ngo mu gihe Kadhaffi azaba atakiri ku butegetsi, hashobora kuzaba imvururu zikomeye muri rubanda.

Mu gihe abandi bibaza aho iyi nzibacyuho iramutse ibaye Kadhaffi atakiri ku butegetsyaba yaba itandukanye n’iyo muri Tuniziya na Misiri, aho abayoboraga ibi bihugu begujwe, nanubu ibibazo bikaba bisa n’ibikiri byose, abasesengura politiki baravuga ko ikibazo ari icya gisirikare; kandi Lybia ngo nta gisirikare yateguye cyo gucunga umutekano imbere mu gihugu. Ikindi kandi ngo Kadhafi ashobora kuzasiga icyuho kinini muri politiki, bitandukanye na Tuniziya na Misiri, kuko Lybia ngo itigeze ikora amatora y’umukuru w’igihugu mu myaka 40 ishize, kandi abigaragambya bakaba bashobora kubera bamwe inkozi z’ibikorwa by’urugomo.

Riadh Sidaoui kimwe na bamwe mu bandi bakurikirana ibijyane na Politiki z’ibihugu by’abarabu baremeza ko bishoboka cyane ko imitwe y’iterabwoba nka Al-Qaida ishobora kwivanga mubibera muri Lybia. Ngo kugeza ubu muri Lybia hari abahezanguni b’aba Islam bashobora kumenera muri ibi bihe by’imvururu no gucika intege kwa Leta ikomeye nk’iya Lybia. Ibi bikaba byaragaragaye mu gihugu cya Algeria na Irak. Ikiyongeraho ni uko aba baheza nguni ngo bashobora gusanga intwaro zandagaye mu gihugu hose.

OTAN munzibacyuho nyuma y’ubutegetsi bwa Kadhaffi

Abashakashatsi baravuga ko uyu muryango utazahagararira aha, kuko ushaka gushyiraho iyindi reta ya Lybia. Gusa ikibazo kigaruka amahanga yibaza ni uburyo bwo kuzana demokarasi mu gihugu mugihe abahezanguni b’aba Islam bazaba batsinze amatora. Nkuko abenshi mubanyapolitiki babihurizaho, baravugako ari impinduramatwara  ya mbere y’abarabu ikomeye ibayeho mu gihugu nka kiriya kirangwamo Peteroli. Ibi ngo ibihugu by’amahanga bizabyungukiramo.

Impuguke muri politiki z’ibihugu by’abarabu ziravuga ko ibi bidashatse kuvuga ko impinduramatwara z’abarabu zitazahagarara, gusa ngo ikibazo gihari ni ukwibaza ngo « Ninde utahiwe? »

Mu gihe ibiri ntangazamakuru by’abashinwa xinhuanet bitangaza ko ivanwa ku butegetsi rya kadafi rishobora kugirana isano n’impinduramatwara zose ziherutse gutangizwa mu bihugu bitandukanye by’abarabu, Sidaoui, avuga ko abarabu batagifitiye ubwoba abayobozi babo badashaka kurekera abandi ubutegetsi. Bivugwa ko inzibacyuho muri demokarasi izakomerera bamwe, ariko ngo ntakundi ni ukubanza guca mu bihe byo kubabara.

Ku rundi ruhande ariko, hari ababona ko bishobora kuzazamura ubukungu mu duce twegeranye na Lybia.

Kuri ubu hashize amezi atanu Lybia igiye mu mpinduramatwara muri politiki, ifatwa nk’iya mbere ikomeye mu bindi bihugu by’abarabu.

Claude Kabengera
Umuseke.com

 

3 Comments

  • nukuri njye numva mbabariye kadafi bitavuze ko ari umuyobozi mwiza. ndibaza nti kuki ba perezida bandi babanyafurika batamufasha koko? mumbwire namwe.

  • iby’isi ni amabanga

  • Natwe iyo tugira peteroli France iba yaratwashije yitwaje ko twayisuzuguye ariko nacyo badukuraho. Ni ibyo nyine.

Comments are closed.

en_USEnglish