Michelle Obama yashimiye u Rwanda kuba urugero mu guteza imbere umugore
Washington – Michelle Obama umugore wa Perezida Obama wa Leta zunze ubumwe za Amerika kuri uyu wa 30 Nyakanga yabonanye n’urubyiruko 500 rwa Africa ruriyo muri gahunda yatangijwe na Barack Obama ya YALI, mu ijambo yagejeje kuri uru rubyiruko yavuze ko ashimira cyane u Rwanda muri gahunda zo guteza imbere umugore, anasaba isi yose na Africa by’umwihariko kurebera ku Rwanda.
Mu kiganiro Michelle yahaye uru rubyiruko rwo mu bihugu 16 bya Africa, yibanze cyane ku guteza imbere uburere bw’umwana w’umukobwa no guharanira uburenganzira bw’umgore ku Isi.
Uyu mugore wa Obama yabonanye n’uru rubyiruko rurimo abanyarwanda batandatu, nyuma y’uko rubonanye na Perezida Obama kuwa mbere w’iki cyumweru i Washington.
Michelle w’imyaka 50, yavuze ko kuba umufasha wa Perezida wa Amerika byamuhaye amahirwe n’imbaraga nyinshi byo guharanira uburere bw’umwana w’umukobwa ndetse n’uburenganzira bw’umugore kw’isi hose.
Yasabye abahungu ba Africa gufasha bashiki babo kubaka ubushobozi no kugera mu nzego zifata ibyemezo.
Yagize ati “ Mu kubaka ubushobozi bw’umugore ndatanga urugero rw’u Rwanda, igihugu cy’ikitegererezo mu guteza imbere umugore no kugira abagore benshi mu nteko ku Isi.
Ibyo u Rwanda rwagezeho biragaragara, kandi harimo uruhare runini rw’umugore, hari ibyemezo byinshi byafashwe n’abagore, hari ibikorwa byinshi bakoze. u Rwanda ni urugero rw’iza rw’uko iyo umugore atitaweho hari igice kinini cy’ingufu kiba kirengagijwe.”
Michelle Obama yahamagariye ibihugu bya Africa n’ isi yose kwigira ku byo u Rwanda rumaze kugeraho mu iterambere ry’umugore ndetse no mu zindi nzego zitandukanye, nyuma y’ibihe bikomeye rwanyuzemo.
Michelle LaVaughn Robinson Obama wize ikiciro cya gatatu cya Kaminuza mu mategeko muri Harvard Law School, yagiriye inama abakobwa kwiyumvamo ikizere kandi ko nabo bashoboye byose kimwe na basaza babo.
Uyu mugore wavukiye i Chicago muri Leta ya Illinois yabwiye uru rubyiruko rwari kumwe nawe ko akura yabayeho mu buzima budashimishije ariko ababyeyi be bakora ibishoboka ariga arangiza Kaminuza arakomeza biza kumuha amahirwe yo kubonana n’umugabo nawe wize, ari nawe babana ubu muri White House.
Michelle yasabye abayobozi b’ibihugu bitandukanye guha uburenganzira umwana w’umukobwa kuko hari ibihugu byinshi bagishyingirwa bakiri bato, aho bagishyingirwa ku ngufu n’ahandi usanga batangira kubashyiraho inkeke ari bato ngo ko badashaka abagabo, ibintu ngo byica icyerekezo cy’umwana w’umukobwa.
Muri uru rubyiruko 500 rwabonanye na Michelle Obama, abakobwa ni umubare munini ndetse n’imishinga yabo iri mu yatewe inkunga cyane muri iyi gahunda ya YALI Fellowship.
Michelle yavuze ko afite ikizere mu rubyiruko rwa Africa ahereye kuri aba 500 bari kumwe nawe uyu munsi.
Photos/Marcel Mutsindashyaka/UM– USEKE
UM– USEKE.RW
0 Comment
Wow ndishimye cyane kuba urwanda barutangaho urujyero mubikorwa byiza rumaze kujyeraho nyuma Yamahano yarugwiriye rukaba rubera i bindi bihugu urujyero rwiza Imana ikomeze itujye imbere.
Wow ni byiza
yego ,erega n’abandi bazemera . Urwanda ni icyitegerezo.
ibyiza byo u Rwanda rumaze kugeraho ntawe utabishima, umugore afite ijambo uburinganire burakataje. mbese mu Rwanda ni amahoro
Nibyo kwishimirwa Igihugu cyacu nkurwanda kuba ikitegererezo ku Isi.
Comments are closed.