Digiqole ad

Abasilamu basoje igisibo basabwa gusenyera umugozi umwe

28 Nyakanga 2014 – Ahagana saa mbili zibura iminota kugeza saa tatu kuri stade ya Kigali i Nyamirambo hakorewe amasengesho ya kisilamu yo gusoza igisibo gitagatifu bamazemo ukwezi. Mu nyigisho ya Mufti w’u Rwanda yasabye abasilamu bo mu Rwanda gukomeza gusenyera umugozi umwe.

Amasengesho yo gusoza igisibo gitagatifu muri iki gitondo
Amasengesho yo gusoza igisibo gitagatifu muri iki gitondo

Ibihumbi by’abasilamu i Kigali bitabiriye aya masengesho, abana, inkumi, abasore, abagabo, abagore, abakecuru n’abasaza benshi bagaragaye muri uyu muhango umara igihe kitarambirana.

Sheikh Ibrahim Kayitare, ashingiye ku gitabo gitagatifu cya Coran, yigishije asaba ab’ukwemera kwa Islam gutinya Imana, kubaha Imana uko waba uri kose.

Ati “Uko waba ungana kose, amafaranga waba ufite yose cyangwa imbaraga waba ufite zose, hari abandi babikurushije. Allah niyo iri hejuru ya byose ikwiye gusengwa no kubahwa.”

Umunsi mukuru wa ‘Eid al-Fitr’ mu Rwanda witwa Idili Fitiri, ni umunsi wo gusoza ukwezi gutagatifu abasilamu bita Ramadhan, ukwezi kwo kwiyegereza cyane Imana mu masengesho no mu gusiba kurya amanywa yose.

Umunsi wo gusoza iyo minsi 30 cyangwa 29 ya Ramadhan umenyekana ku mboneko y’ukwezi, umunsi ugatangazwa bivuye i Macca ukizihizwa ku basilamu bose ku isi, kikaba ikimenyetso cy’ubumwe bwabo.

Binjira muri stade i Nyamirambo baje gusoza igisibo
Binjira muri stade i Nyamirambo baje gusoza igisibo
Abana mu byishimo byo kuza gusoza igisibo gitagatifu
Abana mu byishimo byo kuza gusoza igisibo gitagatifu
Bicaye batuje bategereje ko amasengesho atangira
Bicaye batuje bategereje ko amasengesho atangira
Bamwe baracyinjira, buri wese mu kambaro k'umunsi mukuru
Bamwe baracyinjira, buri wese mu kambaro k’umunsi mukuru
Bamwe baracyinjira, buri wese mu kambaro k'umunsi mukuru
Bamwe baracyinjira, buri wese mu kambaro k’umunsi mukuru
Buri wese mu mwanya biteguye gutangira amasengesho
Buri wese mu mwanya biteguye gutangira amasengesho
Abasilamu ibihumbi bari bateraniye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo baje gusoza iminsi y'igisibo gitagatifu
Abasilamu ibihumbi bari bateraniye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo baje gusoza iminsi y’igisibo gitagatifu
Amasengesho atangira
Amasengesho atangira
Barasenga kimwe, bajyanirana, bavuga bimwe, mu rurimi rumwe basenga Allah
Barasenga kimwe, bajyanirana, bavuga bimwe, mu rurimi rumwe basenga Allah
Baraca bugufi imbere y'Imana yabo
Baraca bugufi imbere y’Imana yabo
Buri wese aba azi igikurikira
Buri wese aba azi igikurikira
Allah ngo niwe gusa ukwiye gupfukamirwa no kuramywa
Allah ngo niwe gusa ukwiye gupfukamirwa no kuramywa
Bitabiriye aya masengesho ari benshi cyane
Bitabiriye aya masengesho ari benshi cyane
Uyu ni umunsi mukuru mu idini ya Islam
Uyu ni umunsi mukuru mu idini ya Islam
Sheikh Ibrahim Kayitare Mufti w'u Rwanda mu nyigisho ye none
Sheikh Ibrahim Kayitare Mufti w’u Rwanda mu nyigisho ye none
Abasaza bakuru bari baje gusoza igisibo gitagatifu
Abasaza bakuru bari baje gusoza igisibo gitagatifu
Uyu ni ambasaderi wa Misiri mu Rwanda waje muri aya masengesho nawe
Uyu ni ambasaderi wa Misiri mu Rwanda waje muri aya masengesho nawe
Umukinnyi w'ikipe y'igihugu Amavubi na Yanga Africans  Haruna Niyonzima (wambaye kanzu y'ubururu) n'abana be bavuye mu masengesho
Umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi na Yanga Africans Haruna Niyonzima (wambaye kanzu y’ubururu) n’abana be bavuye mu masengesho
Iruhande rwa Haruna haje Temarigwe (wambaye agapira kera) uzwi cyane mu mahiganwa yo kurya
Iruhande rwa Haruna haje Temarigwe (wambaye agapira kera) uzwi cyane mu mahiganwa yo kurya
Igisibo kirarangiye arangije no gusenga agiye gutaha
Igisibo kirarangiye arangije no gusenga agiye gutaha
Inyuma y'aba baramukanya hari Karim Nizigiyimana myugariro wa Rayon Sports n'Intama ku rugamba z'u Burundi
Inyuma y’aba baramukanya hari Karim Nizigiyimana myugariro wa Rayon Sports n’Intama ku rugamba z’u Burundi
Uyu mubyeyi yishimiye kuzana n'abana be gusoza igisibo gitagatifu
Uyu mubyeyi yishimiye kuzana n’abana be gusoza igisibo gitagatifu
Baratashye nyuma y'amasengesho
Baratashye nyuma y’amasengesho
We na murumuna we berekeje mu rugo nyuma y'amasengesho
We na murumuna we berekeje mu rugo nyuma y’amasengesho
Yari yazanye n'umwana we muto cyane gusenga
Yari yazanye n’umwana we muto cyane gusenga
Bambaye ibihisha mu maso, aha ni nyuma y'amasengesho nabo batashye
Bambaye ibihisha mu maso, aha ni nyuma y’amasengesho nabo batashye
Ibirori bikomereje mu ngo zabo aho bo n'inshuti zabo basangira Pilau bakishimira uyu munsi mukuru
Ibirori bikomereje mu ngo zabo aho bo n’inshuti zabo basangira Pilau bakishimira uyu munsi mukuru

 

Photos/Plaisir MUZOGEYE/UM– USEKE

Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • ubumwe ndetse no gukora cyane biranga umuryango wabayisilamu bwawukomeza kandi natwe abanyarwanda tujye tubigiraho byinshi , niba hari ahantu utapfa gusanga abanebwe ni mumuryango wabayisilamu , muzabasure uzabibona , barakora cyane , kandi bakarangwa ni ubufatanye bukomeye cyane

  • Nkunda ko bambara bakikwiza, gukora no kuzuzanya ni bimwe mu biranga abayisiramu, abanyarwanda twese tubigire ho kubona buri munyarwanda  wese nk”umuvandimwe. Umunsi mukuru kuri mwese .

  • mwakoze cyane kubw’iyi nkuru, kandi nukuri wowe utaraba umu Islam banguka reka gukererwa, rokora ubugingo bwawe Nagasani abashoboze in sha Allah

Comments are closed.

en_USEnglish