Namufashe asezera inshuti ye kandi bwari gucya tugatera igikumwe
Bavandimwe ba Umuseke, muraho neza Yesu abagirire neza, ndi umusore ugeze igihe cyo gushaka ariko ubu nabihiwe n’ubuzima.
Mu by’ukuri nakunze umukobwa na we mbona ankunda, tugera igihe twiyemeza kurushinga tukava mu buzima bwo kubana n’ababyeyi tugashinga urugo rwacu, twese tubyemeranyaho.
Birumvikana nk’uko mu muco wa Kinyarwanda bigenda, ishimwe ry’ababyeyi ‘inkwano’ narayitanze, twumvikana n’umukobwa igihe cyo kujya mu murenge gutera igikumwe, akaba uwanjye mu mategeko, nyuma tukazakora ubukwe imbere y’Imana n’abantu.
Icyaje kuntungura ndetse na n’uyu munsi ntarumva, umugeni wanjye, kuwa gatatu nimugoroba yagiye gusura umuhungu wari inshuti ye kera. Jyewe sinabimenye kuko atabimbwiye, ariko umwe mu bantu batuzi bazi na gahunda twari dufite yampamagaye ambwira ko abonye umugeni wanjye yinjira mu nzu y’umusore.
Mu by’ukuri sinabashije guhita mbyemera, ariko nakoze ukonshoboye ndagenda anyereka inzu yinjiyemo.
Umusore yari yagiyeho, nta kintu yikekaga niba ati amayeri yo kugira ngo bagaragaze ko nta kibi barimo, nasanze hakinguye ndakomanga, ndakomeza ndinjira nsanga umugeni wanjye yambaye ubusa, arimo arimunyamunya yambara.
Akimbona isoni zaramwishe, ansaba imbabazi ariko jyewe na n’uyu munsi sindazimuha.
Uyu musore yarampemukiye ariko ntakindi nari gukora, kuko uwari umugeni wanjye ni we wamwishyiriye, kandi yamusanze mu nzu ye, ubwo nyine gahunda y’ubukwe bwacu yabaye ihagaze.
Bavandimwe, muri ibi bihe ndimo bitanyoroheye mwamfasha mukangira inama y’icyo nakora, kuko ubu nanze abantu bitwa abakobwa.
Ese nzamubabarire? Nishakire undi se wenda nabona utazampemukira? Cyangwa byose mbivemo ibyo gukunda birangirire hariya?
Mbaye mbashimiye ku nama zanyu nziza kandi ntimuntuke kuko byarushaho kumbabaza. Murakoze.
Umusomyi wa UM– USEKE.RW
0 Comment
Yooo pole kabisa. Gusa ndumva uwo mukobwa atari serious. Rero wowe ntibiguce intege kuko ushobora gucika intege ukananirwa no gukora akazi kaguteza imbere. Ubanze ukore investigation (igenzura) then uzafate umwanzuro wishakire undi mwari. Hariho abakobwa bazima bakiriho ntuhangayike. ariko uzabanze ukore igenzura kuko ushobora kwirukana umugore uhekenya igufa ukazana urimira bunguri.
Ariko se abu by mwabaye mute? Mbere yo gusakuza no gutabaza wabanje uki suzuma ukareba ko wowe inshingano yawe uyu zuza. Ntibigutangaze ko uriya muhungu wamusanganye amuha byose ariko wowe ntacyo ukora kugirango anyurwe.urabizi neza ibI ki gihe ari irari gusa.
Sorry nubabarira nawe uzababarirwa ntawe udakosa ariko numubabarira azakubaha kandi azagukunda cyane ntazongera kuguca inyuma
Birababaje kdi biteye agahinda njye ndi umugabo kdi mfite umugore ariko inama ngiye kukugira uwo mukobwa mwihotere kuko niyo wamubabarira mugakomezanya n’ubundi azaguca inyuma arega guca inyuma uwo mukundanye burya nibintu aba asanzwe Akira ntabwo aba abyize ako kanya niyo mpamvu niyo mwakomezanya nubundi azakomeza aguce inyuma njye inama nakugira mubabarire ariko umubwire ko birangiriye aho ko ntakindi mugipfana ibyo birahagije ikindi kuvuga ko wabihiwe n’ubuzima sibyo kuko abakobwa bariho kdi Bose ntabwo bafite umutima umwe uwo si uwawe uwawe ntabwo araboneka kdi uzamubona gusa ugomba kumubwiza ukuri ukamubwira ko nawe Nina akunda abandi kuruhande ko mutazakomezanya mbere yo kumuha umutima wawe wose niyumva azabishobora muzakomezanya.Murakoze.
Ahaaaa, ubwo se umuntu mutarabana uhita ubona abagufata neza kumurusha??? Uru rukundo rushingiye ku bintu Imana iruturinde rwose. Ubwo se niba atangiye kutanyurwa bari muri fiancailles, ageze mu rugo noneho hakazamo abana n’ibindi bibazo binyuranye by’urugo bikazana crise financiere, aho noneho ntiyazajya gutega ku muhanda?? Mu kinyarwanda baca umugani ngo ibuye ryagaragaye ntiriba ricyishe isuka, uwo mukobwa ndumva wamureka ugasenga Imana ikakuyobora ku muzima kuko ntabapfira gushira. Imana igufashe, isengere ubundi wikomereze imirimo yawe, kubabarira inshuti yawe ntibisobanuye ko mugomba kubana, wamubabarira ariko ukishakira umuzima
Birababaje kdi biteye agahinda njye ndi umugabo kdi mfite umugore ariko inama ngiye kukugira uwo mukobwa mwihotere kuko niyo wamubabarira mugakomezanya n’ubundi azaguca inyuma arega guca inyuma uwo mukundanye burya nibintu aba asanzwe Akira ntabwo aba abyize ako kanya niyo mpamvu niyo mwakomezanya nubundi azakomeza aguce inyuma njye inama nakugira mubabarire ariko umubwire ko birangiriye aho ko ntakindi mugipfana ibyo birahagije ikindi kuvuga ko wabihiwe n’ubuzima sibyo kuko abakobwa bariho kdi Bose ntabwo bafite umutima umwe uwo si uwawe uwawe ntabwo araboneka kdi uzamubona gusa ugomba kumubwiza ukuri ukamubwira ko nawe Nina akunda abandi kuruhande ko mutazakomezanya mbere yo kumuha umutima wawe wose niyumva azabishobora muzakomezanya.Murakoze.
muvandimwe uwo ntamugore urimo rwose nakugira inama yo kumureka rwose harabandi bana babakobwa bafite uburere kandi nkubwije ukuri uzabona undi uzakumara agahinda kuko nubundi niyo wamubabarira mugakomeza gahunda zanyu mwari mufite uzakomeza nubundi uhore umubonamo umusambanyi ntuzigera umwizera mu buzima bwawe nawe kandi ntazigera agira amahoro mu mutima we azahoro yumva adatekanye muri we. murakoze kandi ukomeze wihangane.
Ndubatse hafi 8ans ariko muramutse mukomezanye kandi wabimenye nawe azi ko yafashwe mwaba mutangiriye inzu kuri foundation yumusenyi. Izahagarara iminsi mike ariko imvura cg umuyaga (kutumvikana cg kurakaranya mububatse) mwese ntawe uzabyihanganira. Ibyo byawe ubikoze birutwa no kurambagiza umukobwa wabyariye iwabo kuko we nawe mutangira gukundana ntawe ukunze ubusugi. Ibi nibyo byatuma aakubaha. Wimurakarira nubwo yagutesheje umwanya ariko icyo yakoze ni ukukwereka ko utari choice number one kuriwe. Akeneye kubaka urugo ntazahere ku ishyiga iwabo ariko k’urukundo iyaba yigeneraga siwowe yagahisemo. Uzabona undi ntuhangayike!!
Izina niryo muntu ,Inararinonye arakubwiye!!! Amahirwe ufite ni 4: A. Waramwifatiye (si amabwire,si abica ubukwe) B. Ntimurasezerana (ngo ubohwe n’ indahiro) C. Wowe yakweretse ko uri SECOND HAND/ SEKENI, ba ”orginal/aux ” bari iyo bari ! D. Wamusanganye n’ umusore (si umugabo wubatse) ,nawe namutware . IBYAGO UMUKOBWA AFITE NI BIMWE: sister, wamuhaye uziko agukunda,arko uzatungurwa no kubona ATAKUVANYE MU KIMWARO NGO AKURONGORORE (excusez le terme) !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
uzanyandikire nkugire inama in box, dore emal yanjye: ( [email protected] ) njyewe nzakubwira ibyambayeho uzabona ko abakobwa biki gihe usibye nokuba ibishoshwe buzuwemo nubugme ndengakamere. UMukobwa nkuriya nokukwica yakwica urebye nabi. Njyewe hari uwo narihiye amashuri ababyebi be babaga muri nyakatsi mbubakira inzu nziza umukobwa murihira universite, muha amafaranga yogukora ubucuruzi umuryango we ndawutetsha icyo umukobwa yampembye nuko yigiraga mubapfubuzi ubundi akigira gusambana nabahungu yakuranye nabo mubwana bwe, none ubu naramubwiye nti ese koko wiyibagije ahantu nakuvanye wowe numuryango wawe, wiyibagije ibyiza nagukoreye nukuntu nagukuye mbukene, umukobwa yaransubije ngo ahubwo nureba nabi nokukwica nzakwica arambwira ngo mbese ubundi wajyaga kumfasha nari nagsuhyizeho agahato? igitangaje nuko yahoraga anganyira ahora arwaragurika nkamuha amafaranga yokwivuza, murihira amagaranga mumenyera burkimwe cyose ariko yampembye kunyishyongoraho, kuntera ubwoba, kunca inyuma nokumbwira ko nndeba nabi azanyivugana. So rero nawe rekana niyo kabwera izindi nama nzaziguha in box, gusa POLE SANA, uwo musore wakurongoreye umugeni nukamurenganye burya go ntawe uhita kugahiye kandi ni imboga za mwishyiriye, niyo ataza gusambana nwo musore yashoboraga noogusambana nundi wundi cyangwa akajya mubapfbuzi. Ejo hari umudamu waje iwanjye ngo ukosore memoire ( igitabo kirangiza universite) umudamu yarambwiye ngo nguhembiki? naramubwiye ntagiembo cyawe nshaka icyo nshaka nuko nubona diplome uzansabire imigisha kuri Nyagasani, umudamu arambwira ngo muri iyi minsi nugirira umukobwa neza nuzitege ko agushimira ngo ahubwo nugira amahirwe ntaguhembe kukugirir nabi uzashime Uwiteka, bishatse kuvugako muri iyi minsi kugirira neza abakobwa bamwe uba wikururiye ibyago? abagore bari abakera naho abubu ni udusamunyiga. Mujye mubarongora ubundi mujugunye umwanda njyewe iyo ntekereje ko nubakiye inzu ingegera kazi ikampemba iterabwoba nokunca inyuma numva nzinutswe icyitwa umukobwa cyose aho kiva kikagera ariko cyane cyane abanyarwanda kazi bize kuko abanyarwandakazi batize bakunze kwiha akabanga
udusamunyiga?nguko uko leta ya habyara ijya kwica abantu ikabamaraho yabanje kwita bamwe ngo n,inyenzi abandi ngo ninzoka!none nawe ngo abagore ni idusamunyiga!wibuke ko na nyoko ari umugore!gutanga inama n’ ibyiza ariko gutukana nibibi kandi nibaza ko niba warahemukiwe bitaguha uburenganzira bwo gutukana no kwambura umuntu ubumuntu
[email protected] reka nawe nta nama wigiriye kuburyo wayigira uriya mugenzi wacu wahemukiwe. hari aho yigeze akubwira ko yaguriye amazu cg. se indi mitungo uwo musobwa yafashe asa nuwasambanye?nta nama wowe wagishishe ariko reka nyikugire, burya impuhwe n’urukundo bijya gusa ariko si bimwe. gukunda ntibivuze gukemura ibibazo uwo mukobwa yarafite, niba warabikoze n’umutima mwiza ntiwakagombwe kwicuza. keretse niba warabikoze wigura. burya tuzi kenshi ko abantu babi cyangwa badite ubusembwa runaka bakunze guhonga cyane! urugero suger dady. kuko aba ari umugabo ushaje kandi wenda wubatse kugirango yemerwe n’abakobwa biramuhenda cyane kurusha umuhungu ukiri ingaragu kandi muto. ibyo mbivugiye kugigira ngo wumve ko utagombaga kwizera kudahemukirwa ngo nuko wasenye nyakatsi ya se na nyina. ibyo na Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda yari kubikora. icyo yarakeneye kuruta ibindi sicyo wamuhaye.
@SIFA, ntiyanciye amaboko kandi akatari amagara bajya guhaha! None se imyaka nimyaniko yaramaze muri nyakatsi we numuryango we bari barategereje iki go bayivemo? kuki burigihe iyo nahuraga nawe yamozaga nkunkeke zubukene abayemo we numuryango we? REKA NKWIBARIZE UBWO MBONA URIMFURA KUNDUSHA : iyo ubonye umuntu ashonje singombwa ko utegereza ko agusaba kandi ubona inda yarafashe kumugongo kbera inzara, ahubwo kubera ubupfura nubumuntu uramugaburira yaba ari imfura akagushima yaba ari imfurambi amara guhaga ibyo umugaburiye akakwishongoraho kubera ipfunwe. Najye rero sinategereje ko ampfukamira kuko iyo ajyaga kumusura iwabo biberaga muri nyaktsi sinzi icyo bari baratgerejengo bubak ayo magorofa uvuga, gusa abantu bintashima iyo bagiriye neza bakwita umugome, igihima abanyamusozi namaze kkimenya: sinzigera nongera gukunda agakobwa kagakene kuko ugakiza imitunu kakayigukanurira, none nkawe uwagufasha ntiwajya umukubita nigute watinyuka ukavuga ngo ninjye munyamakosa ? hanyuma se kumyaka 30 mfite urumva nshaje kuburyo nakwihonga? konasohokanye nabana baba kire se urumva bo narabahongaga iki? ahubwo nakoze error yoguhunga abana babakire nkeka ko bazansuzugura nuko nshatse agatindi nyakujya kanyigiraho ishyano, baravuga ngo abakire si abantu ariko nabakene iyo bavuye mubukene bameranka wamuntu ukunda amata akanga uwayamukamiye,ubwo butindi muterwa nipfunwe muzajye kubwivuza , nawe biragagragara ko ushobora kuzaba inkirabuheri kuko wiha kumenya story yanjye kundusha! uyumukobwa ikindi kandi nyiyi iyi nkuru nawe yavuze ko yatanze inkwano kandi ushobora nogusanga iriya ngirwa mugeni yarishakiraga kurya inkwano noneho ikajya gusambana ikanakora kuburyo umusore abimenya ngo azinukwe noneho umuryango w’uyu mukobwa ugumane iyo nkwano .
Reka nta mpamvu yo guta umutwe.Wagize amahirwe adasanzwe Imana ikwereka ko uwo mukobwa atari we uzaba umugore wawe.Hindura urupapuro ukomeze wisomere igitabo cy’ubugingo igihe kizagera ugwe ku rupapuro rw’umugisha w’igisagirane.Komeza akazi kawe n’umutima ukeye kandi wihate isengesho ushimire Imana kandi uyisabe kugufungura amaso y’umutima.Ibihe byiza.
Nukubihorera tukabarebesha amaso , tunaseka cyane , ababenjoyinga babikora natwe twirongorera ab’ umutima batize bakize bagirwa inama n’ababyeyi muri ikigihe aho kugira ndongore umukobwa wize nakwemera nkarongora utarize , akaba ari nge basi winjiza gusa ndi muri America.
@Amani, ndemeranya nawe, njye nibera muri New zelande narize mfite 2 masters kandi mfite akazi keza,nakundanye nabazungukazi ariko igihe kigeze numva ko ngomba kubana numunyarwandakazi duhuje umuco sinarinarigeze nkundana numunyarwandakazi numwe mubuzima bwanjye,ariko uwo naguyeho ibyo yankoreye byanteye inkovu itazasibangana narimwe mubuzima bwanjye: tekereza umukobwa yabanaga nababyeyi muri nyakatsi yari yarahagaritse amasomo kubera ubukene, umuryango we nawubakiye inzu, umukobwa murihira universite, yewe muha anamafaranga ageze muri miliyoni 8 z’amanyarwanda ngo atangire yimenyereze kuba rwiyemeza mirimo kuko nateganyaga gukora ubukwe umwaka utaha ariko umukobwa natunguwe nkumva ko yirirwa mubapfubuzi, akirirwa yiryoshya hamwe nizindi nsore sore biganye bakiri abana.
rimwe nigeze nokumuhamagara numva ari kuniha avugira kuri telefone barimo kumutera akabariro ibyo byose , mubajije impamvu ankorera ibyo byose arambwira ngo nindeba nabi azanyirenza ngo mbese ibyo byiza namukoreye hari agahato yanhsyizeho? none umukobwa nkuyu wamugneza ute koko? yaryaga umukungugu maze kumuvura bwaki atangira nkumfata nk’umusega yewana ubu nahise nzinukwa icyitwa umunyarwandakazi wize niiyo yaba asa nizuba ndamureba ngashaka kuruka, afaszali nzashaka umukobwa wumuturage wo mucyaro wamugani wawe nziyemeza njye ninjyiza economie murugo njyenyine ariko nzane umugore umuturage kazi ufite uburere naho abiyita abize , bakiyita abanyamugi barangiritse, iyo batarwaye sida baba barwaye mumutwe. Gusa birababaje, naritegerejensanga abakobwabomugiturage batize bababa bazi agaciro k’urugo mugihe abize bigira ingare wavuga aakakwereka ko ntacyo uricyo wakwiterera hejuru akaguteza abasambane be cyangwa akauroga, Aakobwa rowse njyewe ubu basigaye bantera iseseme’ ndavuga abakobwa bize bitwara kinyamaswa, bafite ubugome nubuhemu ndenga kamere)
Eebwana, Numuturage utarize agukora ibyi fundi. Mba Norway nanjye nigize za basore njya gushaka, umunyarwakazi , ati njye nize kugeza muwa 3 wa secondary, mubyukuri ntabuo nzi ko na primary yayirangije. ndasaba, ndakwa, tujya k murenge, mukorera ubukwe bwiza. Ndibuka ko bya murenze ati ningukosereza ujye unyereka DVD y ubukwe. Nyuma azakuza turabana muri Norway. Ariko nababwiza ukuri ko nirirwaga niruka mubya akazi, ariko we ntabirebe. akijyira gusenga agahurirayo ni abanyarwandakazi ubuzima bwayobeye, bati ntamugabo udasenga, bati uzabona cash nimutana kuko mufitanye umwana, yapfuye kubona ibimwemerera kuba ino, anyereka umuryango. Ati ibyo ntibihagije, aza iwanjye aje kurwana ngo akunde antware umwana burundu. ahamagara polce ati arankubise. turaruburana ndamutsinda. Impamvu rero mvuze ibi byose ni uko gushaka birasaba ubushishozi buhagije cyane, si amashuli cg ubuturage byubaka, shaka umwana wavutse mubintu udakwanga nibintu ,kuko abo dufasha kuva zero kugeza babaye abantu, baragatsindwa nyagasani. Abo ninkira buheri. Namahaye milion ntazi umubari ngo abe amufasha igihe ataransanga, nkamwoherereza ayandi menshi hafi ya burikwezi. ibyo yarabyibagiwe arimo kumbuza amahoro, ashaka kuntwara umwana, Murimake niba ntamunoza. Wamusore we, ibi byose n ibikwereka ko ushatse wakwigurira kamwe kuko umumenye utarasinya, kuko warikwishira mumugozi iyo biba muvuye gusinya. Mureke burundu. kuko ibyo yazagukorera nyuma byakwica ubuzima bwawe burundu. Komeza wihangane.
sha koko uri umwana wo guta umugati!!!??? ubwo se icyo utabonye kindi ucyeneye kubona ni iki? mureke rwose ndetse gira vuba.
Ihangane ISI NI KO IMEZE! Mbere yo gufata umwanzuro banza utekereze impamvu IMANA yakuyoboye kuri iyo nzu yakoreragamo amahano ku munsi wabanzirizaga urukiko?Subiza amaso inyuma urebe uburyo mwakundanye, urebe urukundo mwari mufitanye , wisuzume niba kuguca inyuma itaba ari impamvu y’uko nawe umuca inyuma maze ibitekerezeho 2;Noneho ndakwibutsako burya ISEZERANO ryanyu ryatangiye wa munsi mwemeranya muri 2 ko umwe yemereye undi ko muzabana. kujya mu rukiko cy mu rusengero gusezerana biza nyuma: Ni muhango wo kwereka imbaga y’abantu ko umwe yihaye undi burundu bikemezwa n’amategeko ya Leta ndetse n’ay’idini. Bishatse kuvuga ko uwo mukobwa YAGUCIYE INYUMA nk’aho mwaba mubana nk’umugore n’umugabo cyane ko wanamukoye.POSITION YANJYE: uwo mukobwa mureke kuko Imana yahise ikwereka hakiri kare ko atari uwawe , ko afite undi uri mu mutima we kurusha uko wowe uri mu mutima we. Njye ndi umugabo ubanye neza n’umugore mu myaka 8 tumaranye, ariko hari igihe tujya tugirana intonganya ariko zihita zikemuka,. Experience nabonye ku ngo zose ni uko izo ntonganya zitajya zibura kuko tutari abamarayika!! Mu gihe rero wahumiriza amaso ukamurongora, muzahorana intonganya zirimo urwikekwe cyane ko utazapfa kongera kumwizera ndetse nawe azahorana IKIDODO cy’ikosa rikomeye yagukoreye! Urugo rwanyu nta fondation ikomeye ruzaba rufite ruzaba rwubakiye ku musenyi! Ndemeranya n’umuntu wakubwiye ko wamuha IMBABAZI ariko ukamubwira ko mutakibanye! Ibyo ni byo rwose! Imana izagushumbusha undi kandi ntucike intege abakobwa b’umutima baracyahari n’ubwo ari bake! IMANA IKURINDE
Sha hari comment usoma nubwo waba uri wenyine ugakubita agatwenge. Ngo abakobwa bubu ni udusamunyiga. Mbega wowe! Cyakora ufite igisebe cy’umufunzo k’umutima Imana ikubabarire. Gusa nanjye ntinyibagirwe. Nonese baterwe amabuye bose koko. Naho ubundi musore ihangane gusa reka nkubwire kuko nanjye ndi umukobwa, Ndakwanze ntabwo ivamo ndagukunze mugani w’uwavuze ngo iyaba ta fiance yari afite uburenganzira bwo guhitamo si wowe yajyaga guhitamo bikagaragazwa niyo situation wamusanzemo ahubwo shima Imana kuko yari kuguca inyuma mwamaze kubana ukavunika kurushaho. Ese ko byakugoye kubyakira mwari mutaratera igikumwe iyo muba mwaramaze kubana ntiwajyaga kumutema ra! Haracyari ibyiringiro. Singutumye gusenga kuko ibigeragezo bikomeye kuruta icyo Imana ijya yemera ko bitugeraho, uzakore icyo umutima wawe uzagushoboza. Uwo mukobwa mureke si uwawe icyo utazi ni uko Imana igukunda uziko byajyaga gushoboka ko yinjiramo akanahasohoka atabonwe n’umuntu waguha amakuru akanahakura inda ikazaba iyawe none wowe Imana iguciriye icyanzu ngo ese mbigenze nte! Abafite ibikomere bijya gusingira ibyange Imana natwe itwibuke! Ibyo gukunda ntibyarangirira aho n’ururimi rutagira icyo ruhuriyeho n’umuntu, ujya mu birori by’abandi ukumva umutima wifuje ibyiza nk’ibyo wabona abandi bateruye abana uti nanjye uwabampa, urukundo rwo wagize amahirwe yo kurubona no kurwakira hari byinshi turukesha. Nkwifurije Amahoro n’amahirwe butangwa n”Imana naho isiyo n’amarira gusa n’induru.
Kandi iyo biza kuba ari umuhungu wafashwe n,umukobwa case yari kuba yoroshye nyabuna tuve mu migambi mibi yo guhemukira abo dukunda kuko ingaruka ziza kuri mwese uko byagendda gute n,ubwo hari ubabara kurusha
Ndumiwe niko ye, urumva harikindi kirenze icyo koko umusambanyi kabombo !!Va kumuhemu shaka umukobwa muzima kandi uramubona pls ntiwongere kugendana niyo nkozi yikibi!! urumva adasanzwe abikora se kandi azakomeza abikore yitwa ngo nuwawe puuuuu!!
Pole sana muvandi! Warababaye pe, ariko tega amatwi: niko se uwo mugeni wawe koAZINDUTSE!!!??? Ngira ngo kuzinduka nshaka kuvuga ni ukukubabaza hakiri kare! Ndagusaba gukurayo amaso ! Ukajya iwabo bakagusubiza inkwano yawe n’ibindi watakaje byose! Jye ndumva ugize a mahirwe yo kumumenya bigifite igaruriro! Iba zee mumaze kuvanga umutungo mubyaye nka 3 ukamufata wakora iki ? Utakubaha muri fiancaille ntuzategereze ko yakubaha muri mu rugo. Indi Nama naguha Shaka umukobwa usenga kandi niwitonda uzamubona, hanyuma nawe usenge usaba IMANA iguhe umugore mwiza kuko atangwa n’Uwiteka. Amahoro.
Sha umurongoye waba uri bazanga kuko waba wikururiye satani utazakira. Ugize Imana ubimenye hakiri kare. Kuvuka ko utazongera gushaka byo sibyo, uretse ko nta nicyo bikimaze muri iki gihe, icyangombwa ni ukabana n’umuntu ukamukunda mukubahana. Ariko rero nta course ugomba kujyamo bihe igihe bizaza, ubundi urebe uburyo wasohoka muri icyo kimwaro kibajeje utiyishe cyangwa ngo wiyandarike. Inama nagira bashiki bacu : “Benshi muri iki gihe barakabya bitigize bibaho mumuco, nimutagenza akariro gake na feri muzisanga kundunduro y’isi”.
Muvandimwe,reka nanjye nunge mu ry’ abandi maze nkugire inama kuko ibyo uvuga nanjye byambayeho wenda itandukaniro ni uko njye nari naramweretse ababyeyi gusa nari ntaragera aho mfata gahunda ngo tubane ni uko ngiye kumva(nari naragiye mu kazi mu mahanga) numva mubyara wanjye ambwiye ko ngo yabazaniye invitation, ubwo rero nawe urabyumva umujinya n’ ibindi rugeretse. Ariko rero icyo nakubwira ni uko umukobwa utendeka umuhungu ni uko aba ari mentally corrupt. umugore rero wamaze kuba mentally corrupt nta mugore urimo, niwe uzasanga yashwanye n’ abantu bose, ikindi uzasanga amabanga y’ urugo yose ayamena nta na kimwe gisigaye, reba ko ubu njye n’ icyo barariye nkimenya.None rero niba bikiri vuba(hatarashira ukwezi) ndakugira inama yo gushaka indi occupation nka sport, ntuzishinge abantu bakuyagira bagushora mu nzoga, kandi ntuzahite wihutira gushaka undi mugore. Wowe banza wiyiteho, ujye ugura imyenda myiza wambare use neza hose wiyubake mentallement, kandi ujye usenga cyane kuko Imana ikora ibitangaza peeee, uzajya kubona ubone mu kazi barakuzamuye cyane utumbagire hamwe nawe utabikekaga(njye ubikubwira nateye intambwe aho bamwe bibatwara imyaka icumi njye nabigezeho mu myaka itatu). none rero muvandimwe banza wiyubake mu mutwe ntiwibwire ko gukunda birangiye.ngaho komera
Sha abagabo bo muburayi nimushaka mwe mwibagirwe gushaka. Nanjye nashatse umugore utarize nubwo ntacyo bivuze kuko twabagaho njye nari nishoboye bihagije. Tubyararana abana, ahita akora imibare atangire gusambana ngo dutankane dore ko anabikunda. Najya kukazi akirirwa murugo ashaka abapfubuzi. Naragerageje biranga arajyenda ariko yari yabaze ko azabona maison sociale, akabona aide sociale hamwe n’abana, akabona allocation akabona na pension hano baca umugabo bitewe niko yifite. Ubundi akajya arya ifaranga yicaye, akagisheta uko abishaka. Igisigaye niukwirirwa anyita imbwa itagira umurizo. Umugore agukore ubintu byatuma usara kuko urebye nabi wakwisiga amaraso kubera ameheru yirirwa agaramye avec les inconnus. Yewe ababyeyi biki gihe barapfushije. Gusa ababa hanze mwitonde, gushaka ukarangiza usaze ntakamaro, kubyara abo utazarera ntakamaro ahubwo ukirirwa utanga amafaranga aribwa ningegera umuryango wawe wahafi utabona na rimwe. Gusa njye kuribyo leta hari ibintu byinshi tutashobora kumvikanaho bitabaye ibyo nta liberté naba mfite. Mukenyere mukomeze kuko u Rwanda rwagushije ishyano.
njyewe nafashije umutindikazi nyakujya none ubu asigaye yarigize patrone andeba nk’ibyo imbwa igaye inzu namwubakiye yazishyizemo abapangayi ubu ifaranga ririnjira yigaramiye naho njyewe ndaririra mumyotsi nka bakame, iyo ntekereje ukuntu ifaranga nariruhiye abazungu banyita inguge namwenewacu wumunyarandakazi akanyita imbwa kandi utwo naruhiye twose ariwe naduhaye kuko nizeraga ko azambera umugore none abonye ibyo yifuzaga amaze kubibona ( imitungo namuhaye) anyereka ko ndi imbwa , abonye maze kumurihira amashuri ampemba kumbwira ko ntagahato yanshyizeho ngo murirhire kandi mubyukuri njye namurihiye universite kuko namukundaga numvagako nteza my future wife imbere abonye maze kumurihira arangije universite, maze kumwubakira amazu nubakira numuryango we none yampembye kujya yirirwa avuga ko arinjye mugabo w’ikigoryi wambere yabonye, ngo ubugoryi bwanjye nukko yambeshye ko ankunda nkabyemera nkamukoera burikmwe cyose nkamuvana muri nyakatsi we numuryango we, ese koko ibyo birakwiye mumuco nyarwanda ko umuntu akugirira neza ukamuhemba kumuseka nokumwita ikigoryi? nirirwaga nkoboka nkorera umuzungu hano ibulaya mfite ishema kondimo guteza umukobwa tuzarushinga imbere kumbe we inzu namwubakiye namafaranga namuhaye abibanamo nabapfubuzi batabiruhiye, ubu nabuze aho narega nishwe nagahinda ikimbabaza kurushaho nuko inzu yambere nubatse ariwe nayubakiye, iyakabiri nyubakira ababyeyi be, none ampembye kunca inyuma nokumbwira ko ntari imbwa ahubwo ndi umurizo w’imbwa! Mana yanjye abanyarwandakazi binkumi bikigihe bafite bwenge bwaboze, agasuzuguro karabarenze, KUKI UMUNTU AKUGIRIRA NEZA UKAMWITA JORIJI YAKUGIRIRA NABI UKAMWITA UMUGOME YAKWIRENGAGIZA KAMWITA NYAMWIGENDAHO??? None rero musore ibagirwa iyo satani yumukobwa,nanjye natakaje arenga miliyoni 30 zamanyarwanda ariko ndashma Imana kuko ntigeze nsezerana niyo ndaya kuko nari nokwiyahura , M<ESE BASORE MUMENYE KO ABANYARWANDAKAZI BIKIGIHE ARI LOVELY CORRUPTED
Ariko se abagabo cg abasore dusoma ibi ko abakobwa twabagize ruharwa ubu twe niShyashya ra !!! Hari abagore Benshi basoma ibi bakenda guturika ngo barire. Hari usaba ngo uwamuha ahantu yajya akaba yavuza induru ntihagire umwumva. Kunyungu zacu twese abubatse twiyubahe twubahe nabagenzi bacu.
Muraho neza bakunzi b’uru rubuga ? wowe wahuye n’iki kigeragezo cy’umukobwa komera wihangane , Uwiteka humura igihe nikigera azaguha Umugeni mwiza ugukwiriye , ariko ndabona abenshi mwagaragaje ko abakobwa aribo babi gusa nyamara ni abasore bari hanze aha ntago ari ba miseke igoroye kuko nabo hasigaye hagaragaramo abakunda ibintu agashaka umukobwa kuko yamubonye ho cash ugasanga nta rukundo namba ! Njye nakundanye ni umusore aribwo nize gukunda dukundana igihe kinini anyereka umuryango we mwereka uwanjye ndetse twemeranya kubana ariko nyuma yaje kubona umukobwa ufite cash anyereka ikirere bukeye numva ngo yarongoye !! yanteye agahinda ntazakira yatumye nzinukwa abagabo bose kandi igitangaje ni uko nanyuma yuko arongoye nubu akinyirukaho ngo aracyankunda !! abahuye n’ibigeragezo nkanjye mwihangane iyi Isi iragoye .
Sheja,ndagushimye. Uti kuki? kuko uzanye equilible mu basangira iyi nkuru. bagenzi bawe bumvise gravite y’ ikibazo barahora,nibahumure umkobwa aba 1 ……………Nanjye kimwe na Inararibonye, abarakariye abkobwa/gore, babavumye uko bashoboye, bibuke ko na ba nyina ari abagore,bace inkoni izamba! Nyir’ inkuru nanjye ndamwihanganishije,arko mfite AGATEKEREZO !!!!! Ubu uyu mutipe amaze gukora sport no guhabwa counsellings zihagije,NTIYAKWISUNGANA NAWE SHEJA ANNE,ko MWEMBI mushaka kubaka NTA MIKINO ,mkazatumira umuryango wose w’ ABASEKE (=abakunzi b’ umuseke) tukabutaha ??????????????????
Hi Anne, wampa email na phone yawe tugapanga ko duhuje ikibazo, Merci
yari agiye mu MU MYITOZO mubabarire kuko nta sugi n’imwe uzabona, dore ko benshi [abo twita ngo n’abakobwa da!!!!!!!!!!!!] inzira ari NYABAGENDWA .niwiyemeza kujya gushaka undi kuki utibaza ati nawe aho ntazakomezanya N’ABAMBANJIRIJE [ NDAVUGA ABAMURONGOYE MBERE YAWE]Ese ubundi nunarongora isugi da!!!!!!!!!!!! wibwiye ko nayo nyuma yaho idashobora kuzaguca inyuma ko byose bishoboka?????? [NB: hanze aha biravugwa ko benshi mubarongoye abakobwa bamasugi ubu zarasenyutse kubera iyi mpamvu]so; shishoza nubona wamubabarira, bikore, nubona bitakurimo bireke kuko nawe ashobora kuba guca inyuma uwo bakundanye abigize indahiro burundu;
Njye ndasanga umuco rwacu barakendereye pe kandi mbabwize ukuri nibikomeza gutyo mugihe kirimbere tuzaba ntamuco uturanga usibye ubuhemu n’ubusambanyi gusa, ikindi kuba havugwa ikibazo cy’abakombwa bahemuka mugihe cyo kubana n’igihe mwamaze kubakana mubyukuri kirahari nubwo n’abagabo bahari kabe bashaka cash ariko mumuco wacu nibake cyane, ariko ibaze gushaka umugore ugiye kubaka urugo, ukikora ngo nawe ugiye kuba umugabo nkabandi nyuma yigihe gito umugore agatangira kuguca inyuma, induru murugo, amahane utazi ikiyatera, gusesagura n’ibindi, umugore wamubwira umwibutsa aho mwavuye nuko mugiye giha rubanda akakumbwira ko ntacyo bimubwiye, ko nureba nabi uzafungwa, ko ushatse wamuha amahoro n’ibindi, ariko sinzi ikintu cyateye bashiki bacu, mbega mpra nibaza ngo mbese kurera abana wenyine nubwo wamuha amafaranga menshi we bimumarira iki? guhinduranya abagabo byo ntacyaha aba yumva muriwe? njye rwose simbogamira abagabo natwe hari amakosa dukora ariko umugore mubi aragatsindwa n’Imana.Njye mbona abanyarwanda tugomba guhaguruka, kandi baravuga ngo igiti kigororwa kikiri gito, abana babakombwa bapfira muri secondaire bagera muri kaminuza bakaba baruharwa, yashakwa akabura gitangira, abahungu benshi batangira gukundana barimo kurangiza amashuli nabyo ntibiba bifashe kubera nta cash aba yifitiye bityo bikamugora kujya murukundo rutuma ajya mugeso mbi ariko abakombwa, usanga atunze phone(iPad,n’izindi) ziguha amake ni 200.000Frw ababyeyi pe ntana 150.000Frw binjiza kukwezi, mwibaze namwe aho biva. njye ndasanga hagomba ingamba zikomeye naho ubundi gushaka kubu nibibazo gusa.
Imana yakugiriye neza kugira ngo umumenye ku munota wa nyuma ugifite amahirwe yo kubivamwo ibyo wamutanzeho byose urabiruta cyane niba waranamukundaga cyane warikurushaho kubabara iyo mubana. Ayo mahirwe wiyapfusha ubusa ngo uramutekerezaho. Ufate umwanya uhagije wo kubyakira.Gusa sinemeza ko nta bandi beza bariho kandi muri bo Imana ikaba ifite uwo yakugeneye..Rero senga Satani atakujyana kure kuko we icyo ashaka n’uko uguma mu gahinda kakaguherana nk’aho nta Mana ugira. Naho ubundi ntutangazwe n’ abahemuka kuko aribo buzuye isi. Kiriya cyaha nticyihanganirwa. Va ahantu uri mu bitekerezo maze wibuke ko Imana igukunda kandi igufitiye Umugambi mwiza. Komeraaaaaaa
Muraho mwese!Muvandimwe wagize iki kibazo wihangane kandi Imana igufashe ugusubizemo imbaraga.Haricyo nsaba buri wese usoma cyangwa utanga igitekerezo hano. Buri wese yaba umusore, umugabo wubatse, umukobwa, cg se umugore wubatse, buri wese yahemuka cyangwa agahemukirwa kuko umunyarwanda yabivuze ukuri. Kami ka Muntu ni Umutima we. Muri twe nta miseke igoroye. Ndabasaba kubahana. 1. Mu byukuri kuba warahemukiwe n’umukobwa cg Umugore washatse ntabwo bigira abakobwa/abagore bose abahemu” Ndabivugirako nabonye benshi batukana ngo ntabakobwa bakibaho, nibindi bitutsi byinshi. Simbona icyo washingiraho utuka umuntu utazi amateka ye, utarebye mu mutima. Wagaya uwo mwakundanye akakubanira nabi ariko kuza gutuka abakobwa bose n’abagore kubera umu girl friend cg umugore wawe waguhemukiye. Ibyo sibyo. 2. Kuba warahemukiwe n’umusore mwakundanye cg umugabo washatse nabyo ntibiguha uburenganzira bwo guciraho iteka abandi basore cg abagabo bose nkaho ubazi bose.3. Kuba warafashije umukobwa cyangwa umuryango we mubibazo bafite mukundana ntabwo ari itegeko, sinikiguzi cyatuma uwo mukobwa agukunda kuko icyo tugomba kumvikanaho nuko umutima w’umuntu ntabwo wawugura. bityo rero uwo byabayeho namubwirango komera ariko rwose mujye mubikora aruko mushaka kubifashiriza atari ukugirango babakunde.UMWANZURO: Guhemukirwa ntabwo bigomba kukugira umucamanza wabandi ahubwo bigomba kuguha icyigisho. Hatabayeho kwirengagiza akababaro kabandi mubyukuri ukoze iperereza ntiwabura umusore wahemukiwe numukobwa yari yarihebeye, ntiwabura umugabo wahemukiwe n’umugore yishakiye kimwe nuko utazabura umukobwa wahemukiwe n’umusore yahaye umutima we ndetse n’umugore washavujwe bikomeye n’umugabo yashatse akamurutisha abandi. Ibyo byabayeho kuva na kera na kare, abasoma bibiriya muzi ibyo umwami Dawidi yakoreye Uriya ko yamusambanirije umugore yamenya ko yamuteye inda agashakisha uburyo ayimugerekaho, byamunanira akamwicisha. Muziko Yaje kwemera icyaha cye Imana ikamubabarira nubwo bitazuye Uriya. Ibyo byahozeho, kandi ntabwo dutegerejeko abantu bose bazaba abatagatifu, Kwihanukira rero ugatuka abasore/Abagabo/abakobwa cg abagore bose kubera umwe muribo waguhemukiye ntabwo aribyo rwose.
muvandi birababaje cyane.umukobwa ujya gusezera bucya bagatera igikumwe .Ese umuntu yakwibaza niba bwari ubwari ubwa mbere? Ese byazarangirira aha ntibizongere? Inama nakugira senga imana izaguhe umukobwa ukijijwe utinya icyaha mu itorero barimo. n’aho ubundi uwo yazakubiza ibyuya.
muvandi uwo mukobwa mureke uzashake undi kuko umuntu utinyuka akajya gusezera muraye muri butere igikumwe yazakubiza ibyuya. Ese twavuga ko bwari bwo bwa mbere ?Ese bizarangiriraho ? mureke niba ukijijwe ujye mu itorero ushake mo umukobwa utinya icyaha barimo kandi niba udakijiwe ukizwe nawe.
Basore, nubona umugore w’umusambanyi uzajye umutera utwatsi kandi umugendere nakure, ndetse umutunge nagatoki abandi bamumenye. Mudakoze uko musanga bashiki bacu bose baraboze kubera uburayi. Aho bigeze bazanasambana n’isi, sinzi aho biva niba ari facebook, niba ari émancipation yumviswe nabi ariko ibyo mbona ntaho byabaye mumuco wa kinyarwanda. Kubona abagore baba barashatse cyangwa batarashatse basigaye bishakira abapfubuzi. Yaba umwana , umugabo, umusaza ntacyo bagitinya. Ubwo use nkuwo wamufata nkabashakanye ukaba uri muntu ki ? Nawe uhita upfa uhagaze. Jye numva ko naba mbanye nk’ikimoteri ndetse nzi n’amarorerwa yakoze sinajya sinzira cyangwa ngo anryame iruhande nsinzire. Aho kwiyahura sinashaka. Kera umugore yari umutima w’urugo none bose bagiye kuzaba kabwera. SVP, abavuga ko dutukana nimuceceke, ibyo tuvuga turabizi, ntampamvu yo gutukana niko bimeze. Bashiki bacu benshi baraboze pe!!! Aho kuduhanura ahubwo ni mubahanure. Ntamugore w’umusambanyi….
@MAKUZA ! yes wangu abakobwa bikigihe bose baraboze, bagore bari abakera naho abar munsi ya 30 ys bose ni ibibore si ugutukana
@MAKUZA ! yes wangu abakobwa bikigihe bose baraboze, abagore bari abakera naho abafite munsi yimyaka30 ni ibibore gusa si ugutukana
Thank you talion. Kuko tutagize icyo dukora, isi izatugwira tugihagaze. Umubyeyi w’umusambanyi ntashobora kubyara abana bazima, nabo bahita baba ibirara.
nimuborore rero!!ko numva bose mwabagize ibishoshwe basambana nande????abakobwa babi bariho nabeza bariho kimwe nuko abahungu babi bariho kdi nabeza bakaba bariho mwica iteka rero niba haruwo byabayeho kuko nawe ubivuga wasanga utoroshye!!! kubaka nukoroherana!!ese ubwo wowe uvuga ngo waramufashije wubakira iwabo niba warabikoze ukaba unabimucyurira ugirango haricyo bimaze nawe banza wirebe neza ntubuzemo uruhare mu isenyuka ryurugo rwanyu!!waramurihiye ni byiza kdi yarakubyariye abana banyu bizabafasha !!niyo mwashwana gute ntugatuke umubyeyi wabana bawe bigeze aho kuko urababaza abana nkurikije ibyo wanditse hano iyo muhuye ubwo umubwira ibingana iki???kubaka nukoroherana ntawuri hejuru yundi!!ako gasamunyiga se ko wagapfumbase kakakubyarira uravuga iki?nawe nturi shyashya rwose nakumvishe
Reka indaya ubwo wowe urumva ari muzima niba atari nuburaya gusa umenya arwaye mu umutwe yazagutesha umutwe mu buzima bwawe bwose gasita wanamwifatiye I mbona nkubone.
Mwihorere witangira nabi.Ibyo byabaye byazahora bibagaruka imbere.kubana ntibyoroshye ubwabyo nkanswe mwe mutangiriye ku kibazo gikomeye nk`icyo. Iyo nka nayo yibarekere ubanze ushyire ubwenge ku gihe maze witonde ushake undi mukobwa witonda kuko bariho usibye ko kubabona bigomba igihe kuko basashamaduka.Shimira kuko wamubonye igihe gitararenga.
Niko bimeze nta mugore w’umusambanyi ngewe niyo nyuze naho ari nkumva bamuvuga , mpita numva anukiye niyo yaba yiteye parfum i humura ite nshuti yange vuga ngo ahubwo ugira amahirwe wowe utaragiye muri iyo toilette . Akenshi ariko bibagaruka bashaje nko mu myaka 35 batangira kubitekereza ho nubwo yaba yarabyirengagije bingana iki mu yindi myaka yahise cyane cyane iyo abonye ba basambane be nabo bamumenye bamuvaho bagahita bamuciramo. Sorry kubwirijambo nkoresheje ariko niko bimeze.
umva wikwigora,mureke nubwo abakobwa biki gihe barangiye hari bake beza bazi icyo gukora
reka uwo musarane wuzuye munuko ngo ni umugore rekana nako gasamunyiga katazagukururira ibibazo utazikuramo, uziko ushobora gufata umugore wawe asambana maze kubera isoni nikimwaro uwmugore we numusambane we akakwica?!!! make atttention!! barekere iyo nka ubundi utuze usenge Imana izagha undi mugore uzima barahari nubwo ari bakeya
Reka nanjye mbabwire ibyambayeho. Munyumve si ugutukana ntanarimwe byigize bimbabaho mubuzima ariko ikigore cyaranyumvishije. Jye ndi umukristu narongoye kubw’urukundo apana kubwa intêret. Kuko iyo mbishaka nabyo nari kubigeraho. Mba nanjye mu burayi, nuko nshaka ikigore, amahano ye nayabonye amaze kurwinjiramo. Ikibazo twarabyaye, ariko nabwo ntibyamubujije kwirukankana abana, ubu bakaba bagiye kuzaba ibirara kandi ntacyo twari tubuze. Yewe kubona agahinda bafite nibyo bizanyicira. Hano ibi bya nyemweru nabyo ntacyo biba byitayeho dore ko nako ariko byabyirutse. Icyo kigore njya nkibaza nti ese, wari wabuze iki, ko ntacyo ntakubazaga kandi ko ntacyo wansubizaga ? Wabuze imitungo, wabuze sexe, wabuze amahoro, wabuze iki ? Ubwo namenye ko cyasambanaga nagiye muri mission itarenza n’icyumweru kandi najyagayo gake cyane. Ariko cyahise kirorongotana n’abana muri za maisons sociale n’ibindi, nono usubambanyi cyabugize umwuga. Birababaje, nubwo muvuga nubwo indayi yagenda iyo mwabyaranye igusigira ibikomere mumutima utazapfa ukize. Sindengera abagabo, uretse ko hari abirukankira mutubari bagakabya ariko abago babanyarwanda batwawe n’igitsina, kubahuka abagabo babo bakabagira imbwa, kubera ikintu kimwe gusa. Kuko leta ibiha amafaranga yubusa. Leta yica abantu kubonta ikintu kigira 35 ans ntakintu nakimwe cyari cyakora mubuzima uretse kwicara, kubara amenshi no gusambana. Wakibaza uti se, avenir y’abana urayibona ute ? Kiti ntacyo wihandura. Kirirwa kimiragura amasohoro gusa yabahisi n’abagenzi. Ubwo uzundi azashaka we azaba yaramuzigamiye iki ? Abavuze ibimoteri turi kumwe kbsa.
@ THEO, ibyo uvuga nukuri rwose ibigore birihanze aha byaraboze ni imisarane gusa gusa, nukubona bigenda naho mo imbere byaraboze ni udusamunyiga gusa icyo bishoboye ni ukwirirwa bimiragura amasohoro y’abapfubuzi babyenda mukanwa, mukwaha, mumatwi nahandi hose hari umwobo, rwose nsigaye ndeba ibigore by’iki gihe bikiri bitoya nkumva ngiye kuruka, uwampa ubushobozi byose nabifungira ahantu bitabona izuba ntibibone abantu bikaba byonyine mugihome aho birira bikaboroga ntihagire ubyumva ngo abigirire impuhwe kuko nabyo ntampuhwe bitugirira biragahona
Ariko se amasugi mushaka muzayakura he ko abakobwa bize bangiritse ? uzahagarare ku muhanda mu mugi wa Kigali ku kagoroba, usanga abana b’abanyeshuri bari mu biruhuko, uduhungu n’udukobwa tugenda dufatanye buri wese yashyize akaboko ku matako ya mugenzi we, bitewe na adolescence ukabona buri wese umuriro wamuzamutsemo bikaza kurangira basambanye. Gusambana ubu abana babigize umukino, abifuza gushinga ingo sinzi uko muzabyifatamo.
Yoo! Ihangane brother. Ibyo nanjye byambayeho ariko jye nari nk’uriya musore. Umukobwa yaransezeye biratinda. Fiance akamuhamagara, iwabo bakamushaka bose akabihorera akaguma yiryamiye. Ariko na nyuma amaze kugerayo yagumye agaruka! Ni ibibazo pe
Jye ndabona tugomba kwemera ko umuco watakaye tukemera tukabaho nkabazungu. Wabana n’umugore ukamenya ko byose bishoboka mbese ntumushyireho umutima wawe, kandi mwasezerana mugasinya contrat nkabari gucuruzunya. By the way, urukundo ntirukibaho. Ntiwakunda umukobwa waryamanye n’abagabo 15 ngo maze umbwire ko afite urukundo. Ubwo se aba aje kukwikuza. Ubundi sexe ni sacré, urebye niyo itanga urukundo. Iyo yangiritse kubona urukundo biraruhuje. Noneho iyo uzi uburyo hari n’abayangije nawe ibyo umukorera ubikora comme un sauvage ntabwo ubikorana urukundo. Umugabo uzabona umugore wifashe akamufata nabi azaba ari kivumwa, kuko arijye namukundira icyo, nkamwubahira icyo. Ibindi byose ça se discute et ça s’apprend. Umugore propre niyo umusize imuhira ukajyenda, ujyana akanyamuneza neza, iyo muri kumwe ninshuti wumva ufite icyubahiro. Ariko iyo uri kumwe na maraya ugenda ubebera nka rubebe kuko ipfunwe riba ryakurenze nkaho ariwowe wamusambanyaga. Hari uwajije ngo se abo bagore basambanywa nande ? Reka musubize ko hariho utugabo marrant, nkakamwe gafunga amakofe kirengeje nk’abagore barenga 50. Ikose njye ndishyira kubagore batwiha. Erega mujye murebe uburyo umubiri w’umugore uteye ninacyo cyatumye yiyubaha kuko Imana yabikoze ibizi. Umubiri w’umugore ni nawo utegura umwana n’ibindi.
@JOHN, ibyo uvuga ndabyemera rwose aho ugira uti iyo urteye akabariro umugore wawe uziko bamwangije sex kubera ko yaryamanye nahahungu benshi nawe ubimukorera nk’inyamaswa à la sauvage. UVUZE NK’IBYO UMUHANUZI MUHAMADI YAVUZE MUKOROWANI AHO YAGIRAGA ATI” UMUGORE WAWE NI NK’AKARIMA KAWE UZAJYE WINJIRA MUKARIMA KAWE UGAHINGE UKO UBYUMVA WAGAHINGA NEZA WAGAHINGA NABI WAKARIMAGURA WAKAGIRA INTABIRE WAKAGIRA INTERE NI AKARIMA KAWE UFITE UBURENGANZIRA BWO KUKARIMAGURA UKO UAHSKA CYANE CYANE IYO ARI AKARIMA KARIMO URWIRI RWANZE KURANDUKA KANDI KAKABA ARI AKARIMA KIGIZE ISHYANO KATERA NEZA” ubwo rero numugore wawe uzamwende uko ushaka nushake umusature cyzne iyo uziko yagihaye benshi uzajye umwenda nk’imashini nashake asaduke nicyo cyashobora ibi bibore by’abagore.
umva nshuti zange mbagire inama ya kibyeyi na kivandimwe nimutanga inama ntimuka generaliser kuko ibi muvuga na kera byahozeho subu gusa nonese ba Adela mukasine naba mwe nyampinga yaririmbiye ngo suzuki abamutwaye nabafite suzuki bari abikigihe? ntangoma itagira abubu. uyu musore namureke ahindure page kuko uwo sumukobwa urukundo rwe rurakonje kuko ntagira nicyo atinya kubona yarasabwe yarangiza akajya gusambana ibyo siby’umwari w’i rwanda ariko sukuvuga ko ntabakobwa bize kandi bakomeye kubusugi bwabo bakiyubaha? mureke kuko sumugore ushake undi kandi uzamubona nusenga ugashishoza naho kwanga ubuzima se ninde uhima? kora ubyibagirwe ikitabuze murutoki n’amakomaJye ndi umumama wubatse ufite nabana babakobwa bakuru uretseko batarageza igihe cyo gushaka icyo nababwira nuko ibyo byose biva kuburere ababyeyi batanga kubana babo jye naturanye numumama utuma abana be babakobwa gusambana ngo bamuzanire amafranga none uwo mukobwa nimuhura urumva azagukora ibiki? mujye murambagiza umuryango mbere na mbere urebe nyina w’umwana n’uburere atanga murugo rwe sinon muzahura nibibazo nkibyo none se uzaba utihannye uhane abana bawe abakobwa beza bitonda kandi banize barahari ariko kubabona bisaba ko nawe ufite uburere n’ubushishozi kuko kenshi abo ntibibonekeza naho muhurira nabo basambanyi bo ntibahagera biragoye rero kubamenya udaciye bugufi ngo urangishe urambagize ariko hamwe n’Imana byose birashoboka nimuve mubisi cyane murebe abarezwe kandi bubaha Imana murakoze mwirirwe nimushaka inama muzanyandikire kuri [email protected]
@Umucyo, Muraho wababyeyi mwe, inama mutanze ninziza kandi birumvikana ariko rero umenya mwumvishe nabi. Ndetse n’amagambo turimo dukoresha akarishye biraterwa n’agahinda. Baravuga ngo “There is no rule without exception”. Birumvikana ko abakobwa bose atari indayi kandi ko nakera indayi zahozeho ariko ubu byikubye 100. Kubona umukobwa warezwe wagenda ugashya. Urugero : Njye mfite imyaka 37, nabyirukanye n’abana i Rwanda kugeza kumyaka hafi 20, ndakubwiza ukuri, yaba abakobwa cyangwa abahungu 75% bari batarasambana kandi bafite uducuti ariko birangirira muri ndagukunda. Ibyo byavaga kuburere twahabwaga. Ariko se ubu, ninde mukobwa ufite 17 ans atarakora imibonano. agera mugihe cyo gushaka amenye nibura abahungu 5 minimum, ndetse hari nabatangira à 14 ans. Uburere ni bwiza bwaradufashije, ariko umuntu iyo ageze muri icyo kigero cya 18 ans abagomba nawe kwitekerereza. Jye nanakumenyesha ko icyo gihe nanibanaga nkumunyeshuri ariko nkumva ko igihe kitaragera ndetse niyo nza kubaza friend wanjye ntiyari bukunde. Soit nshatse kuvuka ko si ukwikunda kw’abagabo, ariko umwari wiyubashye aruta byose; Nibyo navugaga, iyo yubatse aba agombwa icyubahiro n’urukundo. None rero ino za burayi, mu Rwanda sinzi ko bigenda nabagore bubatse birirwa basambana hafi 50% ndetse bakanasenya kandi barabyaye. Mbese wavuga ko badapfuburwa neza. Nonese baba barashakiye iki, ko ujya gushaka umuntu muri iki gihe déjà mubana nk’umugore n’umugabo. Mbese kuki babyara ntibahite bikura aho kwangiza ubuzima bw’abana ? Ibyo turi kuvuga turabivugira umuryango kuko umuryango niwo niwo pfundo ry’ubuzima. Iyo bipfiriye aho ababakomokaho ntibizaba bazima kandi babyirukana agahinda nipfunwe bakura kubabyeyi. Jye ndabizi abagore bameze imirizo, abanyarwandakazi baje kumwanya wambere kubusambanyi, ntacyo bakikanga kuko reta ihita ibatunga dore ko benshi muri abo baba ari mburamukoro. Ikindi amagambo asigaye ava mubagore arakomeye, kubona umugore adatinya gucira umugabo we mumaso, kumwita imbwa, kuba yamuha n’urushyi n’ibindi. Jye ndabona twararenze kw’isezerano ry’imana munyaka irimbere niba abagore batikubise agashyi bazikorera isi. Murakoze.
@ THEO, ibyo uvuga nukuri rwose ibigore birihanze aha byaraboze ni
imisarane gusa gusa, nukubona bigenda naho mo imbere byaraboze ni
udusamunyiga gusa icyo bishoboye ni ukwirirwa bimiragura amasohoro
y’abapfubuzi babyenda mukanwa, mukwaha, mumatwi nahandi hose hari
umwobo, rwose nsigaye ndeba ibigore by’iki gihe bikiri bitoya nkumva ngiye kuruka, uwampa ubushobozi byose
nabifungira ahantu bitabona izuba ntibibone abantu bikaba byonyine
mugihome aho birira bikaboroga ntihagire ubyumva ngo abigirire impuhwe
kuko nabyo ntampuhwe bitugirira biragahona!
Umva rero bavandimwe burya na temoignages nziza zirahari. Haracyariho abakobwa b’amasugi, haracyariho ingo nziza, rwose n’ubwo maze imyaka 2 nubatse nabonanye bwa mbere n’umugabo wanjye kandi ku munsi twakoreyeho ubukwe. Gusa kugirango mbigereho ni icyemezo nafashe kandi ngikomeraho. Si byiza rero kumvikanisha ko abakobwa bose ari kimwe. Gutera umuntu ubwoba ntacyo bimaze kandi Imana niyo yubakira Umuntu. Ntimugatinye gukunda, mujye muba mu Kuri ubundi musabe Imana Itanga ititangiriye itama. Mu rugo ntidukize cyane ariko turishimye
@Delphine, Imana izaguhe urugo rwiza kuko urabimerita. Nizere ko bwana murugo ari heureux kandi akagukundwakaza. Nibyiza ariko kugirango mwese mubiryoshye muzibereho urukundo ruzira umuze, muzakomeze kwicisha bugufi mwubahane kugirango mwumvikana maze amahoro atahe. Niba warakomeje uwo muco wo kwifata nubwo washatse ukaba ntarari ry’ibihata ufite Imana izaguhe umugisha. Yego bariho ariko se nibangahe ? Nawe uzikorere sondage urebe, sinzi aho uba ariko isi yose irarira. Ikibazo bamwe byabagezeho usanga bibungana abana byonyine, atabona numufasha gutera umusumuri niyo amubonye agomba kumuhemba igitsina nabwo akemeye. Kuko umugore nkuwo hari aho agera agatesha goût. Ngirango uwasabye inama yabyumvishe, uriya azamubabarire ariko azajye yirinda no kuba yahura nawe atazaruka.
@JOHN we ihorere abagore bikigihe bakiri batoya baragatsindwa barakajya mumuriro utazima uzi gukora amanwa nijoro ugira ngo ushimishe umugore ariko akanga akaguca inyuma kandi ibyo ukora byose ariwe ubikorera, abagore we murakajya mumuriro utazima’ ndavuga abagore bibishoshwe) ndavuga udusamunyiga twaboze mumutima ndavuga bya bihombogoro ngo ni abagore byirirwa byishondesha nk’ikoko zarinze ngo birikwipfubuza byo kwagwira icumu, sha umunyarwandakzi yaramemkiye, uwkabirinawe arampemukira none numva ari nkah bose naba………. Ibyo numva nabakorera bizwi nuwiteka gusa
Nshuti, uwo mukobwa mureke ubwo hari ibyo Imana yashakaga kukwereka, Mureke utazaba mubuzima bwo kwicuza n’agahinda ka burundu ukazarinda u divorsa.. Kandi wihange uzabona undi ariko uzasenge cyane, kandi umenye ko Imana igukunda cyane kubona umufashe mutarabana ngo aza guteshe umutwe yitwaje ko mwasezeranye akarinda gikuraho utwawe. Ihangane
Ariko ngenarashobewe pe, nonese ko mbona muvuga ngo ibigore ni minuko, ibibore, toilets, kandi arimwe mubahindura iminuko, nukuvugango, ntibisambanya nimwe mubasambanya maze bakanuka baka nabora, abo bagore simbashima ariko mujye mugira ikinyabupfura ntimugatukane bigeze aho, nge mbona abantu bose ntitaye kugitsina barangiritse, ariko plz yaba umugore yaba umugabo harimo abazima nabandi bitesheje agaciro. mugire amahoro y’imana.
Muvandimwe, Pole kabisa, sasa rero akaburiye mu isiza ntikabonekera mu isakara, rwose sinkwizeza ko ubudahemuka atakweretse mutarabana azabugira mubana kandi, sinanizera ko kumubabarira aribyo byamuhindura, mubabarire kubera igikomere yaguteye ariko kubana nawe sinabikugiraho inama.
Nshuti,numvise ibyakubayeho birababaje pe!!Icyo ni igikomere kidapfa komorwa n’umuti uwo ariwo wose!!Ibyo bakubeshya ko utamuhaga byime amatwi kuko ndizera ko ntacyo yagusabye ngo akibure!!Sinzi niba uri Umukristo,gusa uriya mukobwa si uwawe kuko kiriya cyakagombye kukubera ikimenyetso nubwo mwabana waba wikururiye ikibazo!!Gusa uzamubabarire mu rwego rwo kubohoka umutima utegereze uwo Imana yakugeneye kuko abaeza baracyariho!!NB:Ibuka ko kubaka urugo ari ikintu umuntu akora umunsi umwe!!Echec wagira kuyikuramo ntibyakorohera!!Nyandikira kuri [email protected] tuzaganire nshuti!!Gusa komeza wihangane
Muveho yaraguhemukiye kuko yari azi gahunda mufitanye kandi unamushatse yzajya akomeza kubonana na wa muhungu wavuga ati urampohoteye ugafungwa mu maherere uzize ihohotera rishingiye ku igitsina.
ibyo nugushakira amata mu matako yinjangwe uzamureke
Sha urumunyamahirwe kabisa. Ibaze iyo umufata mwaramaze kubana. Muri make va kundaya, sinumva impamvu ukomeza kumwizirikaho. Numushaka azabonako uri fake, utiyemera ,kandi nubwo yazakomeza gusambana uzumvako ntacyo uzaba ukimutwaye. Inama nakugira, niba mwari mutarakora sex nawe, mubeshyeko umubabariye hanyuma umurye avance mukore sex. Numuva hejuru, uzamubwire uti uko ujuru nisi bitahura nange nawe niko,, mbese ntuzaviremo aho atakubona faux, ariko numunyaramo azagira icyo ajyanye.
Comments are closed.