Digiqole ad

Kenya: 23 bahitanywe n’impanuka, niyo ikomeye muri uyu mwaka

Ku wa 21/08,  mu masaha y’ ijoro, i Machakos habereye impanuka ikomeye yatwaye ubuzima bw’abantu 23 abandi basaga 36 barakomereka bikabije.

Janet Makau wakomerekeye mu mpanuka ajyanwa kubagwa mu bitaro bya Machakos/Photo dailynation
Janet Makau wakomerekeye mu mpanuka ajyanwa kubagwa mu bitaro bya Machakos/Photo dailynation

Mu basize ubuzima muri iyo mpanuka, harimo Mr Richard Munene Makau, umukozi w’icapiro rya Kasuku riba i Nairobi, wapfanye n’abahungu be 2 n’ umwuzukuru, aho bari baturutse i Makueno, avuye gusura bamwana we.

Iyi mpanuka ngo yaba ari yo itwaye ubuzima bw’abantu benshi icyarimwe muri Kenya uyu mwaka.

Umuyobozi w’ ibitaro bya Machacos, yavuze ko babashije kwita kuri 20, abandi 16 boherezwa ahandi kuko bari barembye cyane.

Iyi mpanuka ngo yatewe n’umuvuduko udasanzwe w’imodoka ya Bus yari itwaye aba bagenzi basaga 60.

Mu gutabara abari muri iyi modoka, abatuye hafi aho bafatanyije na polisi, bifashishije ibyuma bikata ngo babashe gukura imibiri yabantu mu modoka yari yangiritse cyane.

Imodoka barimo yakuweho icyo hejuru ngo bakuremo imibiri
Imodoka barimo yakuweho icyo hejuru ngo bakuremo imibiri/Photo dailynation

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

2 Comments

  • dore bonne annee iri ihafi ahubwo aba nibake!bari bapfa se?ntakundi ubwo tuzabasangayo !!

  • RIP

Comments are closed.

en_USEnglish