Runda: Girinka yagabanyije imirire mibi mu bana kugeza kuri 97%
Mu muhango wo kuremera bamwe mu baturage bo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe, Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi Rutsinga Jacques yavuze ko abana 300 bo mu kagari ka Kagina mu murenge wa Runda bari bafite ikibazo cy’imirire mibi ariko ngo girinka aho igiriyeho abana 10 gusa nibo bagifite iki kibazo.
Uyu muhango wo guha inka wateguwe n’umushinga w’abakoreya ‘Good Neighbors’, wabereye mu murenge wa Runda kuri uyu wa gatatu abahawe inka cyane cyane ni imiryango ibarizwa mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe.
Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi Rutsinga Jacques yatanagaje ko gahunda ya girinka muri uyu murenge yahinduye imibereho y’abaturage, ngo abana 300 bakuwe mu kibazo cy’imirire mibi, 10 nibo bari mu ibara ry’umuhondo uyu munsi.
Mayor Rutsinga yagize ati “Ndashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame wazanye gahunda ya girinka, kuko muri aka kagari ka Kagina hari abana benshi bafite imirire mibi, kuri ubu byavuyeho bitewe no koroza abaturage batishoboye.”
Nikuze Odette wavuze mu izina ry’abaturage bahawe inka, yagarutse ku bibazo by’imirire mibi byaranze akagari ka Kagina mbere y’uko abaturage bahabwa inka, avuga ko mu minsi mike bagomba kuva muri ibi byiciro byo gusindagizwa ahubwo bakabarizwa mu baturage bafite ubushobozi.
Ngo nibagera muri icyo cyiciro baziyishyurira n’ubwisungane mu kwivuza kubera ko inka bamaze guhabwa zizaba zabahaye ifumbire ndetse n’amafaranga.
Umuyobozi mukuru wa ‘Good Neighbors’ SEO Ilwon yavuze ko mu myaka itatu umaze muri uyu murenge bibanze cyane mu kurandura imirire mibi, aho babanje gutanga amatungo magufi n’ibiryo ku miryango yari ifite abana barwaye bwaki.
Gusa ngo byaje kuba ngombwa ko batanga n’inka kuri iyo miryango kubera ko babonaga ko ariwo muti wa mbere uzafasha abaturage kuvanaho ikibazo cy’imirire mibi.
Uyu muyobozi yagize ati “Abaturage bahawe inka kuva umushinga wacu utangiye, nabo batangiye kwitura bagenzi babo uyu munsi umubare muto usigaye uzagerwaho n’iyi gahunda mu gihe cya vuba.”
Umushinga Good Neighbors mu murenge wa Runda umaze gutanga inka 170 mu myaka ibiri ishize, naho muri aka karere ka Kamonyi hamaze gutangwa inka zisaga 6000 muri gahunda ya girinka.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Kamonyi
0 Comment
tworozanye maze dusangire ubuzima bwiza bwo kunywa amata maze abana bacu bace ukubiri n;imirire mibi
Ndabakunda ariko inkuru nkiyi ni ikosa rikomeye kubantu bose bajijutse. Babwirwa ni iki ko bwaki yagabanuwe ninka batanze??? Byongeye 97!!!! Iyo intervention yaba ari iya mbere ku isi!!! Rwose abanyamakuru ntimukandere mubigare byababa bashaka guhisha ibibazo byabaturage. Niyo basanga bwaki yaragabanutse bishobora kuba ari byiza cg bibi. Abana bose barwaye bwaki bapfuye prevalence iragabanuka, ababyeyi barumviye FP byagabanya bwaki; uturima twi gikoni….. Ba Meya benshi bajya bavuga ngo ikibazo iki cyaragabanutse bagahabwa amashyi kandi ari uko abari bafite icyo kibazo bapfuye. Mucukumbure icyo hariya ahubwo
Iyo utifite inka ikongerera ibibazo aho kugirangi ibikemure.Mu kinyarwanda baravugango hatunga uwifite uyu mugani umaze imyaka irenga 100.iyo wagabiraga umutindi wamugabiraga numusozi.
Comments are closed.