Finlande: Urubanza rwa Pasteur François Bazaramba rwatangiye mu bujurire
Kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Kanama 2011, urubanza rw’umunyarwanda François Bazaramba ukekwaho kugira uruhare muri Genoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, rwatangiye kuburanishwa mu rukiko rw’ubujurire rwa Helsinki mu gihugu cya Finlande.
François Bazaramba ngo ni umwe mu bagize uruhare rukomeye muri Genoside mu cyahoze Nyakizu (Amajyepfo), nkuko ngo binakubiye mu madosiye y’umushinjacyaha Raija Toivonen.
Pasteur François Bazaramba, kuri ubu ufite imyaka 60 y’amavuko, mu kwa gatandatu kwa 2010 yari yakatiwe n’urukiko rwa Itä-Uusimaa gufungwa ubuzima bwe bwose nyuma yo gusanga ngo ahamwa n’ibyaha, birimo umugambi wo gutsemba abatutsi ahanini ngo biganjemo cyane abagore n’abana aho bava bakagera mu 1994.
Bazaramba we akaba ahakana ibyaha byose bya Genoside ashinjwa.
Ibiro ntaramakuru by’abafaransa, AFP, biravuga ko ubusanzwe François Bazaramba yari yarahungiye mu gihugu cya Finlande kuva mu mwaka wa 2003, aho yaje no kuhasaba ubuhungiro.
Mu kwa kane k’umwaka wa 2007 niho yaje kuhafatirwa, nyuma y’uko polisi muri iki gihugu itangiye gucyeka ko yagize uruhare muri Genoside.
Ubwo urubanza rw’uyu mugabo rwatangiraga mu kwezi kwa cyenda mu mwaka wa 2009, abatangabuhambya bagera kuri 68 nibo bumviswe n’ubucamanza.
Ferdinand Uwimana
Umuseke.com
1 Comment
oya n’akatirwe yumvu uburo gukora icyaha ari bibi
Comments are closed.